Nta cyemezo kirafatwa cyo guhagarika gusura abagororwa mu kwirinda Marburg
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buratangaza ko kugeza ubu gusura imfungwa n’abagororwa byemewe nkuko byari bisanzwe, kuko nta cyemezo cyo kubihagarika cyari cyafatwa mu kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Ubusanzwe mu Magororero uko ari 13 ari hirya no hino mu bice bitandukanye by’Igihugu, imfungwa n’abagororwa bagira umunsi umwe mu cyumweru wo gusurwa, aho kuri buri wa gatandatu w’icyumweru inshuti n’abavandimwe babishaka kandi babishoboye baba bemerewe gusura umuntu ufunzwe.
Nubwo bimeze bityo ariko usanga nk’iyo habaye ibihe bidasanzwe by’indwara by’umwihariko ibyorezo, hafatwa ingamba zidasanzwe zitandukanye zirimo guhagarika gusurwa ku mfungwa n’abagororwa mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko hari ishobora guturuka muri urwo rujya n’uruza rw’abantu, bikagira ingaruka ku mubare w’abatari bake baba bafungiwe mu igororero.
Ubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangazaga ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virus ya Marburg tariki 27 Nzeri 2024, bimwe mu bigo byatangiye gufata ingamba zitandukanye zirimo guhagarika urujya n’uruza rw’abantu mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, bituma hari abibaza ko no mu magororero ariko bimeze.
Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’umuvugizi wa RCS, CSP Therese Kubwimana, kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yavuze ko kugeza ubu barimo gukurikiza ingamba zo kwirinda zose nkuko zatangajwe na MINISANTE, ariko kandi ko gusura imfungwa n’abagororwa birimo gukorwa nkuko bisanzwe kuko no mu cyumweru gishize byakozwe.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi ntabwo turavuga ngo gusura bihagarare, ngo cyangwa bazasura gutya, ariko turimo kubireba tubyigaho, dukurikije ibihari, kuko no gusurwa ku mugororwa nacyo n’ikintu gikomeye. Ubu harimo gukurikizwa amabwiriza ya MINISANTE asanzwe, isuku isanzwe ihari, buriya Covid-19 yasize itwigishije ibintu byinshi.”
Arongera ati “Ubundi ntabwo dusura buri munsi, buriya icyorezo cyatangajwe mu cyumweru gishize, isura ry’icyumweru gishize ryarakozwe, uyu munsi sinakubwira ngo ku wa gatandatu tuzasurisha cyangwa ntituzasurisha, kuko ntiturafata umwanzuro ariko kugeza uyu munsi nakubwira ngo gusura biremewe kuko ntituravuga ngo ntabwo byemewe, kubera ko dusura rimwe mu cyumweru.”
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko mu gihe hagira ikindi cyemezo cyaramuka gifashwe bazakimenyesha Abanyarwanda, ndetse n’impamvu yacyo, kugira babisobanukirwe, cyane ko gusura ari uburenganzira umugororwa agenerwa n’itegeko.
Icyorezo cya Marburg cyageze mu Rwanda gitunguranye bituma bimwe mu bigo bifata ingamba zitandukanye zirimo no guhagarika gahunda z’urujya n’uruza rw’abantu, ku ikubitiro ubuyobozi bwa Mount Kigali University, bwashyize itangazo hanze rivuga ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakira ry’icyo cyorezo abanyeshuri bayo bagiye kumara icyumweru bigira ku ikoranabuhanga badahura mu buryo busanzwe.
Ni amasomo bavuga ko azatangwa guhera ku wa 02 Ukwakira 2024 aho abarimu n’abanyeshuri bagomba kwifashisha ikoranabuhanga rya Microsoft Teams, abarimu n’abanyeshuri bashya bakazatozwa uko rikoreshwa.
Uretse amasomo ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bwanatangaje n’indi mirimo isanzwe ihuza abanyeshuri n’abarimu irimo siporo yo koga nayo ibaye ihagaritswe kuva kuri iyo tariki.
Si Kaminuza ya Mount Kigali yonyine yahagaritse bimwe mu bikorwa byayo, kuko ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), byahagaritse gahunda zirimo gusura abarwayi, ndetse umurwayi akaba asabwa kugira umurwaza umwe, ushobora gusimburwa.
Mu rwego rwo gukumira iyi ndwara, MINISANTE yashyize hanze amabwiriza agaragaramo ingingo y’uko ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro atandukanye byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 14, hagamijwe kwirinda iyi ndwara.
Ni amabwiriza agena kandi ko uwapfuye azize iyi ndwara nta kiriyo kizajya gikorwa, mu gihe kumushyingura bizajya byitabirwa n’abatarenze 50.
Uwishwe n’iyi ndwara kandi nta muhango wo kumusezera ku rusengero cyangwa ku Musigiti uzajya ukorwa, ahubwo uzajya ubera mu bitaro.
Abaturarwanda barasabwa gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, nubwo hari aho bigenda bigaragara ko hari ikibazo cy’amazi ndetse n’isabune.
Kugeza tariki 30 Nzeri 2024, MINISANTE yari imaze gutangaza ko umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara mu Rwanda ugera ku bantu icyenda, mu gihe abanduye ari 27 naho abarimo kuvurwa bo ni 19.
Inkuru zijyanye na: Marburg
- Undi muntu yishwe n’indwara ya Marburg
- Menya ibikorerwa umurwayi ukize icyorezo cya Marburg mbere yo gusubira mu muryango
- Abanduye virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi
- Amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg mu nsengero n’imisigiti
- Abandi bantu batatu bakize Marburg
- Mu Rwanda abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho batanu
- Marburg: Impungenge ni nyinshi ku bagenda mu modoka rusange
- Mu Rwanda icyorezo cya Marburg kimaze kuboneka mu bantu 41
- Marburg: Imyumvire ituma hari abanga gukaraba intoki batinya kurwara ibimeme
- Mu Rwanda abantu batanu bakize icyorezo cya Marburg
- Mu Rwanda abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho barindwi
- Marburg: Undi muntu umwe yapfuye
- Mu Rwanda undi muntu umwe yishwe na Marburg
- Mu Rwanda abandi bantu babiri bishwe na Marburg
- Marburg: Imihango yo gusezera mu rugo no mu rusengero uwitabye Imana irabujijwe
- Abarenga 300 bahuye n’abarwaye Marburg
- Marburg: Ambasade ya Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo
- OMS yiyemeje gufatanya n’u Rwanda gukumira icyorezo cya Marburg
- Mu Rwanda abantu batandatu bamaze kwicwa n’indwara ya Marburg
- Menya byinshi kuri virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|