Nta cyabuze ngo turwanye imirire mibi - Guverineri Habitegeko

Giverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, aratangaza ko Leta ntako itagira ngo itange ibikenewe ngo abana batane n’imirire mibi itera igwingira, ahubwo hakwiye guhuriza hamwe ibikorwa bigamije gufasha ingo zifite ikibazo cy’imirire mibi.

Guverineri Habitegeko atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu Ngororero
Guverineri Habitegeko atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu Ngororero

Guverineri Habitegeko avuga ko abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi batatanya imbaraga, bigatuma ikigamijwe ngo umuturage atere imbere kitagerwaho kandi haba hashowemo imbaraga zitandukanye.

Guverineri Habitegeko avuga ko izingiro ry’ikibazo cy’imirire mibi cyagarageye mu Ntara ayobora hafi y’uturere twose, gikomoka ku myitwarire mibi y’abagize umuryango ahagaragara ihohoterana mu ngo, abayobozi bategera abaturage no kuba abafatanyabikorwa ba Leta mu turere bafite ibyo bakora, ariko ntibihuzwe n’ibikenewe cyangwa ibikenewe bigahurirwaho n’abantu batandukanye.

Agira ati “Nta muntu umwe wihagije, kuko umuturage wacu ni we uhurirwaho n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko iyo abamuhuriyeho batatanyije imbaraga, ushaka wa muganda wa buri wese icyo wakoze ukakibura, nyamara bose buri wese afashe uruhare rwe akarukora neza nibyo byateza imbere umuturage”.

Guverineri Habitegeko avuga ko kugira ngo urugo rusanganywe ibibazo birimo n’imirire mibi rukemure icyo kibazo, hakenewe igenamigambi rikorewe hamwe kuri abo bafatanyabikorwa, buri wese agafata inshingano zitandukanye n’iza mugenzi we, zigahurizwa hamwe mu gukemura ibyo bibazo.

Agira ati “Kugira ngo umuryango ufite ibibazo bikemuke ni ngombwa ko abafatanyabikorwa umwe agira icyo akora umwe agakora ku makimbirane, undi agakora ku bana bata amashuri, undi akore ku isuku, undi azane iby’iterambere. Nibabihuza urwo rugo ruzazamuka rwihute mu mibereho myiza, kuko iyo umwe aje asanga hari ibindi bibazo rya teremabere ntabwo ryagerwaho mu rugo”.

Ati: Nta kibura kuko ntabwo ibyo kurya byabuze hano, ariko hari ahakenewe imbaraga nko mu myumvire kuko hari igihe ufasha umuntu ibyo adakeneye kuko imizi y’ingo zifite igwingira, zifite bya bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurwana, ubusinzi n’urusobe rw’imizi y’ibibazo, kuko ikibazo cy’imirire si icy’ubukene, usanga gahunda zashyizweho na Leta zirenze n’izikenewe”.

Akomeza agira ati “Shisha kibondo irahagera, amata araza ku mashuri, ku mavuriro n’izindi nyongeramirire, dutanga miliyoni zisaga 100Frw ku mwaka zigera hano, ariko imirire igakomeza kuba mibi. Abana nibaza mu ngo mbonezamikurire tukababonera hamwe tuzamenya ikibazo bagiye bafite, tunafashe ababyeyi babo tubigishe”.

Guverineri Habitegeko avuga ko ikibazo cy’imirerie mibi cyateye igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba kidakwiye gufata imyaka myinshi ngo kibe cyakemutse, kuko ibikenewe byose Bihari, habura gusa ubufatanye ngo kirangire vuba.

Miss Nshuti Divine Muheto yari muri ubwo bukangurambaga
Miss Nshuti Divine Muheto yari muri ubwo bukangurambaga

Akarere ka Ngororero niko kaza imbere muri iyo ntara mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, hejuru ya 50%, kakaba kaza no ku mwanya wa mbere mu Gihugu.

Mu rwego rwo guhashya ibyo bibazo hakaba hari imishinga yatangijwe muri ako karere, harimo n’uwo guha buri muryango Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, hari kandi imishinga yo koroza abaturage amatungo magufi, kwigisha imyuga, gutanga imirimo ibyara inyungu nk’iboneka muri VUP.

Ibyo byose bikaba bigamije kugira ngo byunganire gahunda yihariye yagenewe Akarere ka Ngororero, mu gusohoka mu bibazo by’igwingira n’imibereho mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka