Nsogongeye ku buzima bw’icyaro mu Rwanda- Minisitiri w’Intebe Narendra Modi
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, yatangaje ko yanyuzwe n’igihe gito yamaranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Uwo muyobozi aherekejwe na Perezida Kagame basuye abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Mudugudu w’icyitegererezo, aho Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yari agiye kubagabira inka 200.
Narendra Modi amaze kugabira abo baturage yagize ati" Nanyuzwe n’igihe gito maranye n’abaturage ba Rweru, wari umusogongero w’ubuzima bw’icyaro mu Rwanda."
Nyuma yo gusura abo baturage Minisitiri w’intebe w’u Buhinde aherekejwe na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’abashoramari bo mu bihugu byombi.
Minisitiri Narendra yababwiye ko ibihugu byombi bifite umugambi wo kuzamura ubukungu n’ubuhahirane, akaba abasaba kubigiramo uruhare kugira ngo bigerweho.
Ati" Ibihugu byacu bifite byinshi byageraho bifatanije. Dufite amahirwe menshi tugomba kubyaza umusaruro, cyane cyane mu cyaro ndetse no mu nganda nto".
Nyuma yo kubonana n’abo bashoramari, Minisitiri w’intebe Narendra Modi yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Yaherekejwe na Perezida Kagame ku Kibuga cy’indege cya Kanombe aho yahise akomereza urugendo rwe mu gihugu cya Uganda.
Inkuru zijyanye na: India
- VIDEO: Minisitiri w’intebe w’ u Buhinde Narendra Modi aherekejwe na Perezida Kagame bagabiye abaturage ba Rweru Inka 200
- Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byankoze ku mutima - Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
- Kuba inshuti y’u Rwanda biduteye ishema- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde
- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi ageze mu Rwanda
- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde azagabira abatuye Rweru inka 200
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|