Nsabimana Epimaque waciwe amaboko n’abacengezi arashimwa n’ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bushimira Nsabimana Epimaque kuba urugero rwiza rw’ubutwari mu gihe intambara y’Abacengezi yari imeze nabi mu Murenge wa Kanama mu 1998.

Nsanzimana Epimaque yaciwe amaboko n'abacengezi bamuziza kubatangaho amakuru
Nsanzimana Epimaque yaciwe amaboko n’abacengezi bamuziza kubatangaho amakuru

Bugira buti "Nsabimana Epimaque yakoze igikorwa cy’ ubutwari arangira Ingabo z’Igihugu ahihishe abacengezi zibagwa gitumo, nyuma Interahamwe zaje kumuca amaboko.”

Ubuyobozi bwa Kanama bukomeza bugira buti “Mu rwego rwo kumushimira, Ingabo n’abaturage bakoze Umuganda wo kwikorera ibikoresho (amabuye, umucanga n’amatafari) byo kumwubakira inzu ijyanye n’icyerekezo kugira ngo akomeze kubera n’abakiri bato urugero rwiza mu Butwari.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré avuga ko ibikorwa bya Nsabimana ubuyobozi bubizirikana kandi bushishikariza urubyiruko kubyigiraho.

Abayobozi n'ingabo bari mu bikorwa byo kumwubakira inzu
Abayobozi n’ingabo bari mu bikorwa byo kumwubakira inzu

Agira ati “Ibikorwa bye ubuyobozi burabizirikana, kuko yifurizaga igihugu amahoro agaragaza abahungabanya umutekano, turashishikariza urubyiruko kumwigiraho gukunda igihugu, kugikorera byaba ngombwa bakakitangira.”

Nsabimana Epimaque w’imyaka 38 y’amavuko yabwiye Kigali Today ko yaciwe amaboko tariki 21 Ukuboza 1998, Noheli n’Ubunani abirira mu bitaro bya Gisenyi.

Agira ati “Kuva mu 1997 hari intambara y’abacengezi n’ingabo z’u Rwanda, Abaturage twarashwiragiye turahunga twifatanya n’abacengezi, ariko byaje guhinduka, ingabo z’u Rwanda ziratwigarurira tujyanwa mu nkambi ahari Umurenge wa Kanama ubu. Bwari uburyo bwo kuvangura abaturage n’abacengezi.”

Avuga ko bashyizwe mu nkambi ariko n’intambara irakomeza, abacengezi bagashaka uburyo bakwivanga mu baturage kuko bari bazi ko ingabo zitarasa abaturage.

Ati “Tariki 21 Ukuboza 1998 nibwo ingabo z’u Rwanda zarwanyije abacengezi bahungira aho turi bituma ingabo z’u Rwanda zibabura, zatubajije aho banyuze abaturage baraceceka, ariko njye wari umwana nahisemo gufata akajerekani mvuza induru ngaragaza aho bari bituma ingabo z’u Rwanda zibakurikira bahungira mu musozi wa Muhungwe.”

Akomeza agira ati “Mu masaha y’ijoro baragarutse bariye karungu, batubwira ko ari twe twabavugirije akaruru, nta bindi dukwiye gupfa, barambwira ngo amaboko yawe ni yo yahonze akajerekani tugomba kuyatema.”

Icyo gihe abacengezi bishe abantu bane ndetse babarira inka babashinja ko bakorana n’ingabo z’u Rwanda, “na ho njye ibiganza mbisiga aho.”

Nsabimana Epimaque avuga ko ibyakurikiye atabimenye kuko yahise abura ubwenge, cyakora yongeye kwibona ari mu bitaro bya Gisenyi aho yitaweho arakira.

Ati “Naje kumenya ko ingabo z’u Rwanda nyuma zaje kwica abacengezi benshi zibatsinze mu bikuyu mu Gishwati, naho njye igikorwa nakoze sinkicuza kuko nifuzaga ko twabona umutekano kandi twaje kuwubona.”

Nsabimana ubu ni umugabo ufite abana batandatu. Avuga ko ntacyo ashoboye gukora kubera ko abacengezi bamuciye amaboko, ariko akaba ngo yishimiye igihugu cye kuko kirimo amahoro n’umutekano.

Nsabimana avuga ko igikorwa yakoze yumva ari igikorwa cy’ubutwari. Ati “Nagaragaje abahungabanya umutekano, nashakaga ko tubaho mu mahoro, n’ubwo nabizize ntibyambuza n’ubu gutanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano kuko n’ubwo ntabayeho neza, ariko mfite amahoro.”

Nsabimana yifuza ubufasha bwisumbuyeho dore ko umuryango we utishoboye ufite byinshi wagombye kuba umukesha ariko adashobora kuwuha kuko n’umugore yashatse yaje kugira uburwayi bw’ibere.

Ati “Ubu mbayeho nabi, umugore mfite yagize ikibazo cy’ibere, bituma nta bushobozi bwo gukora tugira, nta murima, nta tungo, icyakora ubuyobozi bwampaye VUP barimo kunsakarira inzu kandi bumba hafi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama avuga ko bagerageza kumuba hafi ndetse bateganya kumuha inka no kumushakira icyo umuryango we wakora kugira ngo bashobore kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UWO NSABIMANA AKWIYE GUFASHWA

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

UWO NSABIMANA AKWIYE GUFASHWA

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

UWO NSABIMANA AKWIYE GUFASHWA

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka