NRS yaboneye umuti ikibazo cy’abava mu bigo ngororamuco bakabigarurwamo

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), cyatangije uburyo bushya buzakumira abagororerwa mu bigo byacyo kongera kubisubiramo, kubera gufatwa basubiye mu bikorwa bibi birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi, umuti ukaba ushingiye ku bayobozi mu Ntara no mu turere biyemeje kuzajya babasura kenshi mu gihe barimo kugororwa.

Barashaka uko abagororwa batagenda ngo bagarurwe mu bigo ngororamuco
Barashaka uko abagororwa batagenda ngo bagarurwe mu bigo ngororamuco

Bamwe mu bagororerwa mu bigo ngororamuco bya NRS bongera gufatirwa mu bikorwa bibi, imwe mu mpamvu batanga ngo ni uko iyo bavuye kugororwa babura gikurikirana bakongera bakisanga mu bikorwa bibi, birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n’ibindi

Ni muri urwo rwego, NRS yateguye gahunda y’Abayobizi b’Intara, Umujyi wa Kigali n’uturere, yo gusura abakurikirana amasomo y’igororamuco n’imyuga mu bigo bya NRS hakiri kare, hagamijwe ko abo bayobozi baganiriza abaturuka mu turere n’intara bayobora, bakamenya ibibazo bagize muri sosiyete kugira ngo bishakirwe umuti, no kumenya imyuga biga bityo bakazakora igenamigambi rinoze ryo kuzabasubiza mu buzima busanzwe igihe bazaba batashye mu miryango; ibyo bikazabarinda kongera gusubira mu bikorwa bibi.

Abayobozi baganirije abana
Abayobozi baganirije abana

Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye, asobanura ko ubusanzwe batumiraga abayobozi b’Uturere n’Intara gukurikirana umuhango wo gusoza amasomo yo y’igororamuco, ariko nyuma abagorowe bakongera bagasubirayo.

Agira ati "Muri gahunda yo kugorora, ureba ibyo wakoze n’umusaruro bitanga, ubusanzwe dutumira abayobozi b’Uturere n’Intara mu gihe cyo gusoza, ariko tukabona hari abatashye bongera kugaruka, kandi impamvu ituma bagaruka ifitanye isano no kwitabwaho bageze iwabo."

Mufulukye akomeza agaragaza ko gutumira abayobozi hakiri kare bituma bumva ibibazo by’abagororerwa.

Yagize ati "Ubwo baganiraga nabo, babonye ko ikibazo kirenze uko bari basanzwe bagifata, ubu bagiye kukigira icyabo, bategure aho aba turi kugorora bagomba kujya ndetse babakurikirane bitandukanye n’uko byari bisanzwe."

Abayobozi bagaragarije abagororerwa Iwawa icyo babategerejeho
Abayobozi bagaragarije abagororerwa Iwawa icyo babategerejeho

Ingabire Immaculée, ukuriye Transparency International Rwanda, avuga ko inkomoko yo gusubira mu muhanda ku bantu bagororerwa mu bigo bya NRS, biterwa n’uko baba bakiriwe nabi mu miryango.

Agira ati "Kuzanwa hano ukamara umwaka hari byinshi Igihugu gihomba, ndetse n’uwaje kugororwa, n’ubwo tubita abana harimo abakuze bihagije, bagombye kujya batecyereza ngo mu myaka itanu nzaba ngeze ku ki, kandi baharanire kubigeraho."

Ingabire avuga ko ariko hari urubyiruko rutanga amateka yabo, ukumva ababyeyi aribo bakwiye kugororwa.

Ati "Hari abana bazanwa hano bitewe n’amakosa y’ababyeyi, aho usanga abyara abana umunani, icumi kandi bigoye kubabonera ibibatunga bihagije, kuba ubuyobozi bw’Uturere n’Intara batangiye kuza kumva ibibazo bituma abana bagaruka hano, ni ibintu byiza kuko kugororwa ntibihagije, hakenewe no kubaherekeza, gukuraho icyatumye ajyanwa kugororwa, kandi bikabera aho batuye mu midugudu. Niba ari ukubona icyo akora akakibona, usubizwa mu ishuri akarisubizwamo atari ugusubizwa iwabo gusa, ahubwo agaherekezwa muri urwo rugendo rumufasha guhinduka."

Ingabire Marie Immaculée wa Transparency International Rwanda aganiriza abari Iwawa
Ingabire Marie Immaculée wa Transparency International Rwanda aganiriza abari Iwawa

Abagororerwa mu bigo ngororamuco, bigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, ubuhinzi, ubwubatsi, gutwara moto ariko abarangije muri ibi bigo uretse gutaha bagashyirwa mu matsinda na koperative, abagorowe bavuga ko iyo batashye badakurikiranwa mu gufashwa kwiyubaka, ahubwo batereranwa bigatuma bongera kwisanga mu bibazo bahozemo.

Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Abayobozi b’Uturere n’Intara by’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, bari basuye abagororerwa ku kirwa cya Iwawa, aho babijeje kuzababa hafi.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancile, yabwiye urubyiruko ko hari amahirwe ari mu Turere bavukamo kandi bazaza barateguriwe icyo bakora.

Ati "Niba warize ubuhinzi, ubudozi n’ububaji, bibyaze umusaruro, hari amahirwe menshi atanga imirimo mu turere mukomokamo. Ubuhinzi, ububaji, ibyo byose birahari muzaze mubibyaze umusaruro, ntimugomba gusubira mu bikorwa mwahozemo."

Igikorwa cyo gusura abari mu bigo ngororamuco kije kandi nyuma y’aho ababyeyi n’abandi banyamuryango babo baherutse gusura ababo bagororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata, babonye umwanya wo kuganira n’ababo bagashirana urukumbuzi, bakiyunga ndetse bakanaganirizwa ku ruhare rwabo mu igororamuco ryabo; harimo kuzabakira neza batashye no kubaba hafi babafasha mu nzira yo kwiteza imbere, no kubarinda icyabasubiza mu nzira mbi.

Bimwe mu byo abagororerwa Iwawa bakora
Bimwe mu byo abagororerwa Iwawa bakora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka