Noheli y’uyu mwaka yizihijwe mu buryo budasanzwe (Amafoto)

Amatorero n’amadini atandukanye yizihije Noheli kuri uyu wa 25 Ukuboza 2020 mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda Covid-19, aho abantu batateranye ari benshi cyangwa begeranye nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka.

Abakirisitu gatolika kuri Santarari ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo
Abakirisitu gatolika kuri Santarari ya Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo

Muri za Kiliziya Gatolika n’izindi nsengero zitandukanye, abantu bitabiriye misa n’amateraniro ari bake bake kugira ngo abajyayo babashe guhana intera.

Umushumba muri Kiliziya Gatolika, Karidinali Antoni Kambanda yatanze ubutumwa bwa Noheli, avuga ko uyu munsi ari uwo kwibuka uburyo Imana yicishije bugufi kugira ngo izamure umuntu imuheshe agaciro.

Yavuze ko Imana yakoze ibigaragara ko bidashoboka kuri Noheli kuko Yezu Krisitu ari we Jambo waremye ijuru n’isi n’ibirimo byose yigize umuntu, bikaba ari byo abantu bizihiza kuri Noheli.

Karidinali Kambanda avuga ko by’umwihariko mu Rwanda babonekewe na nyina wa Jambo ari we Bikira Mariya i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Karidinali Kambanda yatuye igitambo cya Misa kuri Noheli y'uyu mwaka wa 2020
Karidinali Kambanda yatuye igitambo cya Misa kuri Noheli y’uyu mwaka wa 2020

Karidinali Kambanda akomeza avuga ko kuba Jambo waremye ijuru n’isi yarigize umuntu akabyarwa na Bikiramariya, ngo ari amayobera y’urukundo rw’Imana rurenze imyumvire y’abantu.

Yagize ati "Ikigoye ni uburyo(Imana) yemeye kwicisha bugufi kugira ngo yegere umuntu imukize, mu kwitubya(kwayo) no kwicisha bugufi ikigira umuntu byaduhaye agaciro, umuntu yarazamuwe ku buryo aba akamana gato ndetse asumba abamarayika".

Mu yandi madini n’amatorero atari Kiliziya Gatolika na ho amateraniro yabaye, bahabwa inyigisho zijyanye n’umunsi wa Noheli.

Umushumba mu Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Joseph Majyambere yigishije ko umugambi wo kuza mu isi kwa Yesu Kristo aje gukiza abantu ibyaha, Imana ngo yawuteguye kera.

Kiliziya n'insengero byabanje gusukurwa no gutegurwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Kiliziya n’insengero byabanje gusukurwa no gutegurwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Yasubiyemo amagambo yanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana, avuga ko mu ijuru hateraniye inama yahuje abariyo bangana na za miliyoni nyinshi cyane, hakabura n’umwe waho, uwo mu isi cyangwa ikuzimu, kuko ngo byari bitinyitse cyane kwemera gupfa ugahinduka igitambo cy’abantu.

Pasiteri Majyambere avuga ko kuba Yesu Kristo yarasize icyubahiro n’ubutware bw’ijuru n’isi akihindura urusoro mu nda y’umuntu, kwari ukwicisha bugufi kugira ngo abere urugero abantu, bitume na bo biga guca bugufi no guhara icyubahiro, ubukire n’ubwibone.

Ati "Mbabwize ukuri mwa barokore mwe, umuntu wese ujya wumva afite agatima ko kwishyira hejuru, uzamenye ko kujya mu ijuru kwe bigoranye".

Uyu mushumba avuga ko ibintu byose abantu bakora n’ibyiza babona bakiri mu isi, ntaho bihuriye n’ubwiza bw’Imana abantu bazabona bageze mu ijuru, ari na yo mpamvu Yesu ngo yaje mu isi kubakiza ibyaha, kugira ngo bazajye kubana na we.

Itorero rya ADEPR Umudugudu wa Kiyovu na ho bateranye bateguye uburyo bwo kwirinda Covid-19
Itorero rya ADEPR Umudugudu wa Kiyovu na ho bateranye bateguye uburyo bwo kwirinda Covid-19
Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(Umudugudu wa Kibagabaga) na ho bateranye kuri Noheli
Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(Umudugudu wa Kibagabaga) na ho bateranye kuri Noheli
Pasiteri Majyambere wa Umuriro wa Pantekote avuga ko Imana yicishije bugufi kugira ngo yigishe abantu guca bugufi
Pasiteri Majyambere wa Umuriro wa Pantekote avuga ko Imana yicishije bugufi kugira ngo yigishe abantu guca bugufi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Noheli yatangiye kwizihizwa le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Igitangaje nuko n’amadini menshi atemera YEZU nayo yizihiza Noheli mu rwego rwo "kwishimisha" no “Gucuruza”.Urugero ni amadini y’aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc...Muli China batemera Imana,bizihiza Noheli kuturusha.NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda kurusha indi minsi,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Ikindi kandi,abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Amadini “yahimbye” ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “akurure” abo bapagani b’I Roma bitwe abakristu.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Biterwa nibyo wita kwizihiza Noheli. Uzasobanuze Abakristu nyakuli uko bayizihiza ureke gushyira abantu Bose mu gatebo kamwe. Ibyo byose ni ubunyedini siwowe ubyitekerereza. Abayizihiza nabo by’umuhango ntibazi ibyo bakora. Naho ubundi wowe ujye uyizihiza igihe ubishakiye kuko ubyange ubyemere Kristo Yaratuvukiye, turakira.

Sam yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Biterwa nibyo wita kwizihiza Noheli. Uzasobanuze Abakristu nyakuli uko bayizihiza ureke gushyira abantu Bose mu gatebo kamwe. Ibyo byose ni ubunyedini siwowe ubyitekerereza. Abayizihiza nabo by’umuhango ntibazi ibyo bakora. Naho ubundi wowe ujye uyizihiza igihe ubishakiye kuko ubyange ubyemere Kristo Yaratuvukiye, turakira.

Sam yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka