Noel Portnow wahoze ayobora Grammy Awards arashinjwa gufata ku ngufu

Noel Portnow wahoze ari umuyobozi wa Grammy Awards, yarezwe mu rukiko ibyaha byo gufata ku ngufu umwe mu bahanzikazi, nyuma yo kumunywesha ibiyobyabwenge mu 2018.

Neil Portnow
Neil Portnow

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje bwa mbere iyi nkuru, kivuga ko ikirego cyatangiwe i Manhattan gishinja Neil Portnow weguye ku buyobozi bwa Grammy Awards mu 2019, kubera amagambo atesha agaciro abagore.

Kugeza ubu amazina y’uwatanze ikirego ntarashyirwa ahagaragara, kubera impungenge z’umutekano we. Ni mu gihe uhagarariye Portnow yavuze ko umukiliya we ari umwere ku ibirego ashinjwa.

Noel Portnow yeguye ku mirimo ye mu 2019, nyuma y’imyaka 17 ari ku mwanya w’ubuyobozi bwa Grammy Awards.

Nk’uko ikinyamakuru Times kibitangaza, ngo inyandiko zikubiyemo ibirego Portnow ashinjwa zivuga ko uwo muhanzikazi yahuye n’uyu mugabo, mu birori bijyanye n’ibihembo bya Grammy i New York, mu 2018.

Avuga ko yamutumiye mu cyumba yari acumbitsemo muri Hotel maze amuha kuri divayi, nyuma yo kuyinywa yagaruye ubwenge Portnow yamaze kumuhohotera. Iki kirego kivuga kandi ko Portnow divayi yahaye uwo muhanzikazi we atigeze ayinywaho.

Mu mpapuro zikubiyemo ibirego zivuga kandi ko uyu muhanzikazi akimara gufatwa ku ngufu, yagiye kubimenyesha Polisi ariko bikarangira yanze gukurikirana ikirego cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka