Nkurikije uko Imana ari insirimu, ntabwo ari iyo gushakirwa mu buvumo - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aranenga abantu basiga insengero nziza aho batuye, bakajya gushakira Imana mu buvumo no mu butayu, ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri Utumwatwishima yanenze amadini n'amatorero ayobya abaturage
Minisitiri Utumwatwishima yanenze amadini n’amatorero ayobya abaturage

Ni impanuro yatangiye mu muhango wo gusoza ihuriro ry’urubyiruko Gatolika ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, ryari rimaze iminsi ine ribera muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

Mu ijambo rye, Minisitiri Utumatwishima yagarutse ku cyemezo Leta iherutse gufata cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa, yibanda cyane ku myumvire idahwitse y’abantu bajya gusengera ahashora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abibutsa ko Imana idashakirwa ahantu habi nk’aho.

Yagize ati "Hari abo tujya tubona bagiye gusengera mu buvumo abandi mu bitare, kandi uramutse uje hano ukajya mu Kiliziya n’ukuri wabwira Imana ibyo ushaka kuyibwira byose, ikabyumva. Ariko kujya mu mazi ahantu mu buvumo ibiza byaza bikakugwaho, ntabwo nkeka ko Imana iba mu buvumo".

Ibirori byabimburiwe n'akarasisi
Ibirori byabimburiwe n’akarasisi

Arongera ati "Nkurikije ukuntu Imana ari insirimu ntabwo yaba iba mu buvumo, ntabwo yaba iba mu butayu, ni mubona umuntu agiye iriya mujye mubona ko adusebereza Imana, ntabwo Imana iba hariya".

Minisitiri yagarutse ku bantu basengera abandi mu buyobe bashaka kubambura, asaba urubyiruko kwanga gushukwa n’abo biyita abakozi b’Imana nyamara ari abatekamutwe.

Ati "Iyo umuntu akubwira ngo aragusengera ubone visa, ubone umugore, mu by’ukuri mujye mushyiramo akantu k’ubwenge, ntabwo kujya imbere y’abantu badufasha gusenga bidukuramo gutekereza, hari abajene tujya tubona, yarize Kaminuza yarageze ku kigero cya kure, bakamuhumisha amaso bagakora ku gahanga akikubita hasi ngo ubwo ari mu mwuka, ibyo bintu mujye mubyanga, ntidukwiye kubyemera".

Hakozwe urugendo rwo gutambagiza umusaraba aho urubyiruko n'abihayimana basengurutse umujyi wa Musanze
Hakozwe urugendo rwo gutambagiza umusaraba aho urubyiruko n’abihayimana basengurutse umujyi wa Musanze

Minisitiri Utumatwishima, yagarutse ku gikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa, anenga bamwe mu bakuriye amadini n’amatorero bakorera ahantu hashyira ubuzima bw’abayoboke b’amadini yabo mu kaga.

Ati "Tugomba kumenya ko Umunyarwanda ameze neza, uzanye igitekerezo cyo kuyobora abantu mu nzira y’Imana, agomba kureba ko aho abikorera ari heza hadashyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga, niba ufite urusengero rugomba kuba rwujuje ibisabwa, rutari mu manegeka hari ubwiherero bwiza, ku buryo rudashyira Umunyarwanda mu kaga".

Yagarutse no kunyigisho ziyobya abaturage mu nsengero zimwe na zimwe, aho usanga hari ababuza abantu kunywa amata, kubuza abantu gukora, guteranya abana n’ababyeyi n’ibindi.

Ati "Ntabwo iryo dini, urwo rusengero tugomba kurwemera, muri Leta tuzaruhagarika ariko namwe mudufashe kubyamagana".

Minisitiri yanenze n’abavugabutumwa bamara guhagarikirwa insengero mu kwirinda ko bakomeza kuroga abantu, bagahita birukira ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, bakirirwa batuka ubuyobozi.

Yavuze no ku bayobozi b’amadini batanga ruswa ngo insengero zifungurwe, ibyo abifata nk’ubuyobe bw’abiyita abakozi b’Imana, agaruka no ku madini adafasha abayoboke bayo mu iterambere, akirirwa abambura n’utwo bafite.

Ati "Umuntu ukora ibikorwa by’iyobokamana, agomba kutwereka gahunda ndende igamije guhindura ubuzima bwiza bw’abaturage, urugero, nk’aha kuri Katedarali aha turi, mutekereze ndamutse ndi nka Gitifu, nkazenguruka ingo zizengurutse hano ngasanga mu ngo 10 harimo ingo zirindwi zirwaje bwaki, byaba biteye ikibazo kuba wazana urusengero abantu ubayobora ku Mana bakarwara bwaki, kandi basenga buri munsi".

Arongera ati "Umuntu wigisha ijambo ry’Imana, agomba kubwira ababyeyi konsa abana, akabwira ababyeyi kugirira isuku abana, akabwira ababyeyi kohereza abana ku ishuri, kimwe mubyo dushimira Kiliziya Gatolika ifite amashuri, nanjye uri hano imbere yanyu nize mu ishuri rya Kiliziya kuri Ecole des Sciences de Musanze, hari benshi bize mu ma Seminari, no muri Minisiteri y’urubyiruko dukorana n’imiryango ya Kiliziya, idufasha mu bikorwa by’irerambere by’urubyiruko".

Arongera ati "Undi muntu uzaza kutwigisha tukamuha amaturo, uyu munsi yarangiza akigendera, abo bantu tubamagane ni tutabikora bazadukenesha, bo ubwabo bashyira mu mifuka yabo".

Ubuyobozi bwa Kiliziya bwashimye impanuro za Minisitiri w’urubyiruko, bwunga murye bubasaba kurangwa n’imico myiza rumenya ko arirwo mbaraga z’ejo heza ha Kiliziya ndetse n’Igihugu, nk’uko Antoine Cardinali Kambanda, Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yabitangaje.

Yagize ati "Rubyiruko nimwe mbaraga za Kiliziya n’Igihugu, ni mwishimire amizero yanyu muri Kirisitu ubatuma kugira uruhare muri Kiliziya ye. Ni mube maso kandi mushishoze igishimisha Imana, mwitondere ingeso mbi zadutse cyane cyane izijyanye n’ubusambanyi noneho buzana n’amahano y’ubutinganyi, ingeso zikurura ibindi bibi byinshi nko gukuramo inda wica umwana utaravuka ngo wikure mu isoni, ibi byose biza ari ingaruka zituruka cyane cyane ku biyobyabwenge".

Antoine Cardinal Kambanda
Antoine Cardinal Kambanda

Arongera ati "Mwirinde gupfusha ubusa ubuto bwanyu, n’amahirwe yo kuba umujene, ukagira inzozi n’imbaraga ukazikoresha neza mu kubaka aho gusenya, mu kwiteza imbere kuri Roho no ku mubiri aho kwiyangiza no kwangiza ubuzima bwawe, ntimukanatinye no guhitamo kwiha Imana, kuko kwiha Imana ni umugisha".

Iryo huriro ry’urubyiruko wari n’umwanya Kiliziya yihaye wo gukomeza gutegura urugendo Kiliziya irimo, rwo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 yo gucungurwa kwa mwene mu ntu, n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, iyo Yubire ikazizihizwa muri 2025 mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Turangamire Kirisitu we soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro’.

Urubyiruko rwafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye
Urubyiruko rwafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi batandukanye
Ihuriro ry'urubyiruko ryabereye kuri Katedarali ya Ruhengeri
Ihuriro ry’urubyiruko ryabereye kuri Katedarali ya Ruhengeri
Habayeho ubusabane hagati y'Urubyiruko n'abayobozi ba Kiliziya binyuze mu mikino itandukanye
Habayeho ubusabane hagati y’Urubyiruko n’abayobozi ba Kiliziya binyuze mu mikino itandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka