Nkotsi: Babangamiwe n’ikimoteri kiri rwagati mungo z’abaturage

Abaturage bakorera n’abaturiye isoko rya Cyinkware mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze babangamiwe n’ikimoteri kiri hafi y’iri soko.

Icyo kimoteri kiri hagati y'amazu kibangamiye abaturage
Icyo kimoteri kiri hagati y’amazu kibangamiye abaturage

Icyo kimoteri kiri iruhande rw’iri soko rwagati mu mazu y’abaturage. Kuri iki kimoteri kandi hubatse ubwiherero, bigaragara ko bwuzuye ndetse bumwe imiryango yabwo irafungwa, ari nabyo bituma hari bamwe mu baturage bituma rwagati mu kimoteri.

Umubyeyi Mukanyandwi aturiye iki kimoteri, ku buryo hagati y’inzu acumbitsemo n’ikimoteri hari nka metero zirindwi
Avuga ko iki kimoteri kumubangamiye kubera umwanda giteza, ku buryo ngo n’abana be birirwa bagikiniramo akagira impungenge z’uko bahakura indwara.

Agira ati ”Jyewe nsa n’aho nituriye mu kimoteri.Nawe urabibona aho ndi n’aho kiri.

“Ikindi kandi aha bahamena imyanda inyuranye, ku buryo hari n’ubwo abana banjye birirwamo bashakamo ibyo barya,ukumva ko byabatera indwara”.

Imyanda irushaho kugenda yiyongera
Imyanda irushaho kugenda yiyongera

Josephine Musabyimana we acururiza imboga mu isoko rya Cyinkware. Avuga ko iki kimoteri kibangamira abacuruzi n’abaturage kibateza umwanda, nyamara kandi badasiba kwishyura amafaranga y’isuku.

Ati ”Ikibazo cy’iki kimoteri ni ukuri giteye inkeke.Igihe dutora perezida badukozemo umukwabu tuhakora isuku,ariko nyuma bahise baterera agate mu ryinyo.

“Twumva bashaka ahandi bakijyana hisanzuye kikava rwagati mu baturage,kuko kiratubangamiye kandi duhora twishyura ibihumbi bitanu ya buri kwezi y’isuku”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jean Damascene Habyarimana, habonetse umufatanyabikorwa wemeye kuzubaka ikimoteri kizajya gikusanyirizwamo imyanda yose yo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo.

Umunuko w'umusarani na wo ntuba uboroheye
Umunuko w’umusarani na wo ntuba uboroheye

Avuga ko kwimura icyo kimoteri bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ku buryo mu mwaka utaha nta kibazo abaturage bazaba bagifite.

Ati ”Kiriya kimoteri tugiye kukimurira mu murenge wa Cyuve. Twagiranye amasezerano na WASAC, ubu yamaze gukora inyigo y’aho kizubakwa, kandi abaturage bahafite ibikorwa twamaze kubaha ingurane.”

Isoko rya Cyinkware ryubatse mu kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze.

Ni hafi neza y’urubibi ruhuza aka karere ka Musanze n’aka Nyabihu, ku buryo hari n’inyubako zimwe mu zigize isantere y’ubucuruzi ya Kinkware ziri mu Karere ka Nyabihu.

Kugeza ubu isoko rya Kinkware rirema iminsi ibiri u cyumweru ariko abacuruzi batangiye gusaba ko ryazajya rirema buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka