Nkombo: Ishavu ni ryose ku bagore bashinja abagabo ‘kubandarikira ibintu’

Abagore bo ku kirwa cya Nkombo baratabariza ingo zabo zigiye gusenywa no kuba batakibona abagabo babo bibera mu kazi ko kuroba mu Kiyaga cya Kivu.

Uburobyi bukorwa n'abagabo bo ku Nkombo ni bwo butunze ingo nyinshi
Uburobyi bukorwa n’abagabo bo ku Nkombo ni bwo butunze ingo nyinshi

Mu Kiyaga cya Kivu rwagati ari na ho hari ikirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi, ni ho Kigali Today yahuriye n’abaturage kuri uyu wa Kane tariki 01 Ugushyingo 2018.

Mukeshimana Chantal umwe mu bagore benshi batuye kuri icyo kirwa, bahangayikishijwe n’ibyo abagabo babo baba bakora mu gihe kingana n’ukwezi bamara baroba mu Kiyaga cya Kivu. Yemeza ko nta kabuza abagabo bibera mu busambanyi bitwaje akazi kabaheranye.

Agira ati “Ikitubabaza ni ukuntu ducunga ibintu byabo neza, ariko bo bakandarika ibyacu. Ibyo bintu bidutera agahinda cyane. Ntabwo abagabo ba hano bagira kwihangana.”

Nyiramwiza Noella avuga ko iyo abagabo babo batahutse baza bitwaje uduhendabana, ku buryo umugore n’iyo yaba yamenye ko bamuciye inyuma ahita abyibagirwa.

Ati “Abagore tuba tumeze nk’abana iyo agiye kuza aravuga ngo reka nshake akantu ko kumupfuka ku maso, yahagera yakuzaniye igitenge umujinya wari ufite ugahita ushyira. Yaba yazanye Sida, yaba atayifite ibyo ntiwongera kubyibuka ngo mube mwanjya kwipimisha.”

Abagabo nabo ntibabihakana, gusa n’ubwo ntawubyemera mu izina rye ariko bemeza ko kwihanganira igihe bamara mu mazi bibananira, nk’uko uwitwa Tuyizere Jean Claude abyiyemerera.

Ati “Nkajye w’umugabo sinagenda ngo ndangize ukwezi nsize umugore mu rugo ntacyo nkora.”

Mu kazi kabo ka buri munsi, abo bagabo bakora uburobyi, bashobora kuva ku Nkombo baroba bakagera no mu bindi bice byo hirya ya Nkombo. Ibyo bituma ikibazo cyo gucana inyuma gikomera kurusha uko abagore babo babikeka.

Singirankabo Jean yemeza ko aho amazi y’ikiyaga akora hose ngo bahasiga abana.

Ati “Urebye abana benshi bari i Nyamasheke wasanga ari ababyarwa n’abagabo bo ku Nkombo. Usibye na Nyamasheke no muri Congo abagore benshi bahari ni abagabo b’ino bababyarira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yihanangiriza abagabo bose bafite ingeso yo guharika no kubyara abana hirya no hino, kuko ngo ari intandaro yo kubyara abana b’inzererezi.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu umuntu ava hano afite umugore yagera i Nyamasheke akarongora undi, yagera i Karongi akabona undi. Bigira ingaruka ku mibanire y’umuryango abana bavutse gutyo usanga n’iwabo nta bushobozi bafite.

“Tukaba dushishikariza abaturage bacu kwirinda izo ngeso mbi, umugabo akajya ashaka umugore umwe, n’umugore agashaka umugabo umwe.”

Si ubwa mbere muri ako karere havugwa ibibazo by’ubuharike n’ubushoreke, bikavugwa ko cyane cyane babyanduzwa n’abaturanyi bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MUSABWA.NDAGUSHIMIYECYANE UZONGE UZE UBURERO KUBERA ISAMBAZAZABUZE MUKIYAGA BARIMUBUGANDE KUROBAMUKENE RUSI NYAMASHEKE USTIRO KARONGI GISENYI NIMUBUGANDE BARABYARIRA ABAGANDE IWACUNTAYINDIMIRIMOYINJIZANUBUROBYI KANDI UMUSHINGA WUBUROBYI UTWARA MLYNI3500000BYURWANDA NDIZERAKO UYUMWAKA UZATUKAGANIRA MURAKOZE

MUTUMEMOZESI yanditse ku itariki ya: 9-05-2019  →  Musubize

Ubusambanyi ni umwanda kandi Rurema yanga kubi icyo cyaha.
Mukireke mudahura n’ibiahano by’Imana.

buta yanditse ku itariki ya: 8-12-2018  →  Musubize

Umva ibyo abo bagabo birata ariko! nkaho ari akzi keza baba bakora! nibatihana Uwiteka azabahana kuri urya munsi. ubwo se bibwira ko ari abana babyara? cyangwa ni umuruho bari gutera Urwanda

James yanditse ku itariki ya: 2-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka