Nkamira: Umubare w’impunzi urenze ubushobozi bw’ikigo barimo
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi wabaye taliki 20/06/2013, impunzi ziri mu kigo cya Nkamira zirasaba ko zashakirwa akantu hitaruye zigashobora kwisanzura kuko aho ziri hatajyanye n’umubare w’abawurimo.
Mu nkambi ya Nkamira habarirwa impunzi zirenga 9000 ziganjemo abana n’abagore birirwa badafite icyo gukora kandi iyo nkambi ubundi ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi 5000.
Mukaneza Jacqueline ni umwe mu bagore bari muri iki kigo, avuga ko bamaze igihe kitari gito bari mu nkambi, kandi ngo kuba ntacyo bafite cyo gukora bituma badashobora kwisanzura bagasaba ko bafashwa kubona aho bajyanwa abana bagashobora kwiga no kwisanzura.
Ikibazo cy’ubucucike bamwe bavuga ko bigira ingaruka ku bana b’abakobwa bari muri iyi nkambi, kuko babana babyigana nk’abantu batanu mu cyumba kimwe, ibi kandi bikaba byiyongeraho gucunga ibikorwa by’isuku nabyo usanga bidahagije hakurikijwe ubwinshi bw’abari mu nkambi.

Inkambi ya Nkamira yashyiriweho kwakira impunzi by’agateganyo ariko kubera ubwinshi bw’impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zahungiye mu Rwanda byatumye inkambi ya Kigeme yuzura izi nkambi ziguma mu nkambi ya Nkamira.
Impunzi zizihiza umunsi wazihariwe zagaragaje ko zishimira uko zakiriwe mu Rwanda, gusa bavuga ko bifuza ko aho bavuye hagarurwa amahoro bagasubira mu gihugu cyabo. Ngo nk’uko u Rwanda rukora ibishoboka ngo ruce ubuhunzi barasaba n’igihugu cyabo cya Congo gushaka umutekano bagasubira mu gihugu cyabo.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi yabatangarije ko Leta y’u Rwanda hamwe n’ibihugu byo mu karere bitacaye ubusa, ahubwo irimo gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano mucye urangwa mu gihugu cya Congo maze bakazasubira mu gihugu cyabo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|