Njamena ya Kicukiro: Kwirinda Covid-19 byasabye imbaraga z’ubuyobozi

Kujya muri uwo Mudugudu wiswe Njamena(N’djamena) utari umurwa mukuru wa Chad ntibisaba gutega indege, ahubwo utega bisi cyangwa moto ikugeza ku biro by’Umurenge wa Gatenga, ukamanuka gato (nko muri metero 50) werekeza mu gishanga kijya ahazwi nko ‘kwa Gitwaza’, uba wahageze.

Umuyobozi w'Umurenge wa Gatenga aganira n'abaturage b'i Njamena
Umuyobozi w’Umurenge wa Gatenga aganira n’abaturage b’i Njamena

Izina ry’icyubahiro ry’uwo Mudugudu uri mu Kagari ka Gatenga ni Amahoro, ariko ubuyobozi bubasaba kubiharanira bagahindura imyitwarire n’uburyo bwo kubaho.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Amahoro, Kanamugire Félix, avuga ko ahagana mu mwaka wa 1970 muri ako gace hatuye bwa mbere umuntu wari waraje akomotse mu gihugu cya Chad gifite umurwa mukuru witwa N’djamena.

Kanamugire ati "Bitewe n’uko ururimi rwo muri Chad rugoye, amazina y’uwo muturage waho nta muntu wigeze uyafata mu mutwe, ariko uwajyaga aho atuye wese yavugaga ko agiye muri N’djamena, rifata rityo".

Nyuma yaho uwo munya-N’djamena ngo yaje guhunguka asubira iwabo muri Tchad, ariko asiga hamaze gutura abaturage benshi mu buryo bwiswe akajagari, kagizwe n’inzu zicucitse.

Ni karitsiye inyurwamo na ruhurura hagati, hakurya hakaba mu Murenge wa Kicukiro, hakuno ni mu Murenge wa Gatenga, ariko imibereho yabo ikaba imwe.

Inzu zishaje zegeranye, utubari twinshi (cyane cyane hakurya muri Kicukiro) ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu barimo ababa basinze ku manywa y’ihangu.

Umusaza uhatuye tutashatse kuvuga amazina wahageze mu mwaka wa 1995, avuga ko muri Njamena mbere ingamba zo kwirinda COVID-19 zitarakomera, nta manywa nta joro, nta gitondo nta mugoroba byahabaga, abantu baho ngo ntibaryamaga.

Yagize ati "Urabona utubari hano, haba mu gitondo haba ninjoro abantu babaga banywa (inzoga), nta gahunda bagiraga, kandi banywa za nzoga zitwa ngo ni imbutabuta, bamara kuzinywa bakarenzaho urumogi, ubwo rero uje wese barakubita".

Uyu musaza akomeza agira ati "Uhatambutse ufite agatelefone baragatwara, abadamu bazamuka hano bajya kurangura kuri Ziniya, ni ukugenda buri wese afite umuntu umuherekeje".

Undi muturage waganiriye na Kigali Today avuga ko Njamena ari agace kabamo abatunzwe no kwicuruza, abakiriya babo na bo bakaba batunzwe no kwiba abagenzi bahanyura.

Ku itariki ya 08 Kanama 2020, ahagana saa tanu z’ijoro, nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, abanyerondo basabye abaturage kujya mu nzu, aho kubikora batangira kubarwanya.

Mugisha agira ati "Kugeza ubu impande zombi zatanze ikirego mu bugenzacyaha, ku ruhande rw’abaturage hakomeretse babiri, abanyerondo bo hakomereka batatu, ariko urebye intandaro y’ibyo byose yatewe n’uko abo baturage batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19".

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko nyuma y’iminsi ibiri habereye imirwano muri Njamena, abashinzwe umutekano basanze udupfunyika 81 tw’urumogi mu rugo aho iyo mirwano yabereye.

Agasoko karemeraga mu mbuga iri hagati mu gasantere ka Njamena na ko ubuyobozi bwaragahagaritse kubera kuhashinja kutambara agapfukamunwa, kandi ngo babaga begeranye cyane.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatenga hamwe n’abashinzwe umutekano mu Karere ka Kicukiro bwarinze gukoranya inama, bubasaba guhagarika ibikorwa byose byabateza kwandura Covid-19.

Kugira ngo abaturage bo muri Njamena batange ubwishingizi bwo kwivuza(Mituelle de Santé), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge asaba abayobozi b’amasibo kugirana amasezerano n’abaturage, hagatangwa igihe ntarengwa.

Mugisha avuga ko mu gihe icyorezo Covid-19 cyaba kigabanutse, abicuruza hamwe n’abatunzwe no kwiba, ubuyobozi buzabafasha kubona ibyo bakora byemewe, binyuze mu kubashingira amakoperative.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka