Niyomugaba yegukanye igihembo cya YouthConnekt 2019
Niyomugaba Pierre wo mu Karere ka Nyamagabe ni we wegukanye igihembo cy’umushinga w’urubyiruko wahize iyindi muri uyu mwaka, nyuma yo guhatana kuva ku rwego rw’akarere, akaba yegukanye miliyoni icyenda na mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Niyomugabo afite umushinga wo guhinga ibyatsi bikorwamo imibavu (Parfum) ndetse akaba anakora umuti wica imibu, ibinyenzi, ibiheri n’utundi dusimba tuza mu nzu, yifashishije umushongi uva mu mababi y’inturusu za Maideni (amababi yenda kuba umweru).
Ibyo bihembo abiherewe mu muhango wo gusoza inama ya YouthConnekt Convention 2019 yari irimo kubera ku Intare Arena, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019, akaba ahigitse batatu bari bahanganye ku gihembo cya mbere, kuko bari bageze ku musozo w’amarushanwa (Final) ari bane.
Ibyo bihembo yahawe ni miliyoni 7.5 atangwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, miliyoni 1.5 yatanzwe n’ikigo cy’imigabane (CMA) na mudasobwa.
Batatu bamukurikiye na bo bahembwe miliyoni eshanu buri wese, hakiyongeraho ayo bagiye bahabwa na CMA ndetse bose bahabwa mudasobwa.
Niyomugaba yishimiye igihembo yahawe, ati “Iki gihembo kiranshimishije cyane, kikazamfasha kwagura ibikorwa byanjye kuko nari mfite ikibazo cy’igishoro kandi mfite isoko rinini hanze y’u Rwanda riba rinsaba gukora byinshi simbishobore, ndishimye cyane rero”.
Uretse ibyo bihembo yahawe kuri uyu wa gatatu, Niyomugaba yari yaranahawe miliyoni 1.5 ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kuko nabwo yari yabaye uwa mbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|