Nitutagira icyo dukora abasigajwe inyuma n’amateka barashira – Musenyeri Rucyahana

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Musenyeri John Rucyahana, ni umwe mu bavuga ko bakibabazwa n’imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka.

Musenyeri John Rucyahana
Musenyeri John Rucyahana

Umwuga ubatunze i Kigali wo kubumba ibikoresho binyuranye byiganjemo amavaze y’indabo, watangiye gukorwa n’abandi baturage babumbisha isima aho gukoresha ibumba.

Abasigajwe inyuma n’amateka babumbira amavaze mu gishanga kiri hagati ya Kacyiru na Gacuriro mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wabo uri mu marembera bitewe n’uko nta bantu benshi bakigura amavaze y’ibumba.

Imwe mu miryango ivuganira abasigajwe inyuma n’amateka, ivuga ko abatuye mu cyaro bo nta kindi bakora uretse gusabiriza, babitewe n’uko abenshi muri bo (barenga 90%) batageze mu ishuri ngo batozwe undi murimo utari uwo kubumba no guhiga.

Kwiheza ndetse no gutura ahantu hitaruye ibikorwa by’amajyambere, bituma gahunda za Leta zitamenyekana mu basigajwe inyuma n’amateka.

Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze mu Itorero ADEPR, avuga ko Abanyarwanda batazi kwandika, gusoma no kubara bagera kuri 30%, kandi ko abasigajwe inyuma n’amateka muri uwo mubare ari hafi ya bose.

Pasiteri Hakuzwumuremyi akomeza agira ati ”Ntabwo washobora kwiga umwuga utazi gusoma, kwandika no kubara, ni yo mbogamizi abasigajwe inyuma n’amateka bafite”.

ADEPR ivuga ko nta bushobozi buhagije ifite bwo kwigisha abasigajwe inyuma n'amateka bose
ADEPR ivuga ko nta bushobozi buhagije ifite bwo kwigisha abasigajwe inyuma n’amateka bose

Avuga ko nta mikoro ahagije iri torero rifite kugira ngo ritange uburezi bufite ireme ku basigajwe inyuma n’amateka bose.

Hari bamwe muri aba baturage bavuga ko badashobora kwigereranya n’abandi Banyarwanda, haba mu gushyingiranwa cyangwa gukorana indi mihango ihuza abantu benshi.

Uwitwa Miheto utuye i Musanze agira ati “Impamvu dushyingirana nk’abasangwabutaka twenyine, mbese wajya gusohoza(kurongora) umuzungu udafite amafaranga! Umuzungu kuri twe ni umuntu wese ukize, ufite imodoka n’amasambu.”

Musenyeri John Rucyahana washinze umuryango ‘Transformational Ministries(TM)’ ufasha imiryango ikennye, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bakeneye kwigishwa no guhabwa ubushobozi bwatuma badakomeza kubaho mu bukene bukabije.

Ati “Nitutagira icyo dukora barashira kuko imbeho, indwara z’ibihaha, ubukene, kurya nabi,…birabica, barabyara bagapfa”.
“Nakwereka ifoto y’umubyeyi muri bo wabyaye akabura icyo afubikamo umwana, barinda gucana umuriro mu ziko kugira ngo bamwoteshe”.

“Bitewe n’uko batagira icyo baryamaho, basasa ibyatsi by’inturusu hasi mu mukungugu, naho mwe muba i Kigali, muri ba mama wararaye gusa!”

Aya mafoto abiri uhereye ibumoso agaragaza uburyo ibyo abasigajwe inyuma n'amateka bakora byatangiye gutakaza isoko kubera abandi bantu binjiye mu mwuga w'ububumbyi
Aya mafoto abiri uhereye ibumoso agaragaza uburyo ibyo abasigajwe inyuma n’amateka bakora byatangiye gutakaza isoko kubera abandi bantu binjiye mu mwuga w’ububumbyi

Koperative iharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka(COPORWA), ivuga ko abari hirya no hino mu gihugu hose batarenga ibihumbi 36 muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda.

Mu mwaka ushize wa 2018 Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe gucukumbura imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka, yanenze tumwe mu turere dukoresha ibindi amafaranga yagenewe uburezi bw’aba baturage.

Iyi Komisiyo ivuga ko uburezi bw’abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bugenerwa ingengo y’imari irenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 95.

Sena ikomeza isaba Guverinoma kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bose bakennye, ariko umwihariko ugashyirwa ku basigajwe inyuma n’amateka kugira ngo iyi nyito ubwayo ivanweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose jye mbona habura kumanura ibikorwa bifatika bifasha abashigajwe inyuma n’amateka gutera imbere no kwibona mu bandi banyarwanda.

Abashigajwe inyuma n’amateka ni umubare utari munini cyane.

Birakomeye ko Leta yakwegereza ubushobozi kuri iyo ngengo y’imari 95 Milions Utugari cyangwa Imirenge ubundi hakagenwa gahunda idasanzwe yabagenewe yamara amezi nibura amezi 3 bigishwa byinshi cyane cyane uburere mbonera-gihu maze ubundi bakajya basabwa kugaragara mu bikorwa bya Leta mu rwego rwo kumenyerana n’abandi banyarwanda ?

Jye mu by’ukuli mbona icyo kibazo gishobora kuva mu nzira kibaye kimanuwe mu nzego zo hasi.

sibomana yanditse ku itariki ya: 6-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka