Nitudakora Tuzapfa - Masengo Gilbert wayoboraga IBUKA ya Nyarugenge

Mu Butumwa bwihariye Masengo Rutayisire Gilbert yahaye abahagarariye Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge y’akarere ka Nyarugenge, yabibukije ko bakwiye kurushaho gukangurira abo bahagarariye gukora batikoresheje bakiteza imbere, kugira ngo hato batazaba mu buzima bubi bigashimisha abagome bari bagiye kubatsemba bagateshwa n’Inkotanyi.

Masengo Rutayisire Gilbert, Umuyobozi wa Ibuka Nyarugenge Ucyuye Igihe
Masengo Rutayisire Gilbert, Umuyobozi wa Ibuka Nyarugenge Ucyuye Igihe

Ubu butumwa Masengo yabutanze kuri uyu wa 3 Werurwe 2023, mu Muhango w’Ihererekanya bubasha, hagati ya Komite yari abereye umuyobozi na Komite nyobozi nshya ya IBUKA mu karere ka Nyarugenge, ihagarariwe na Rukemampunzi Jean Claude.

Masengo wari umaze imyaka isaga 10 ku buyobozi bwa IBUKA-Nyarugenge, yashimiye Komite nshya ku bwitanjye bwo kwemera gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, nta gihembo bategereje, abasaba kujya baha umwanya abacitse ku icumu bakabatega amatwi, kuko ari kimwe mu by’ingenzi bakenera mu buzima bwabo.

Masengo yagize ati “Impamba ya mbere nabaha muri iyi mirimo mishya mutangiye ni ugutega amatwi abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, niyo ntacyo kubaha waba ufite. Ibi biri mu bintu bya mbere bakunda kandi bakenera kurusha ibindi.”

Masengo kandi yanasabye Komite nshya gusenyera umugozi umwe, bakirinda amarangamutima mu gutanga serivise Abacitse ku icumu, kandi bakirinda kuba ba nyamwigendaho bagakorana n’ubuyobozi bw’Akarere, busanzwe bwumva abacitse ku icumu kandi buhora bwiteguye kubafasha muri byose.

Rukemampunzi Jean Claude Umuyobozi Mushya wa Ibuka Nyarugenge
Rukemampunzi Jean Claude Umuyobozi Mushya wa Ibuka Nyarugenge

Rukemampuzi Jean Claude Umuyobozi Mushya wa Ibuka Nyarugenge, yunze mu rya Masengo ucyuye igihe asaba abahagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyarugenge, guharanira kwigira, no kumva ko batagomba gukomeza kuba umutwaro kuri Leta.

Rukemampunzi yagize ati “ Leta ntacyo yatwimye, tugomba natwe gukura amaboko mu mufuka tugakora tukiteza imbere, tukagira uruhare mu iterambere ryacu n’iterambere ry’igihugu”

Rukemampuzi yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kuba buhora hafi abarokotse Jenoside, anabwizeza ko abarokotse Jenoside bo muri aka Karere batazabutenguha bijandika mu bikorwa bitarangwamo ubupfura n’ubunyangamugayo nka ruswa uburiganya, kwikubira n’ibindi.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wari uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy.

Masengo ahereza ububasha Rukemampunzi
Masengo ahereza ububasha Rukemampunzi

Mu Butumwa yatanze, Ngabonziza yashimiye komite icyuye igihe yari iyobowe na Masengo Rutayisire Gilbert ku kazi gakomeye kandi k’ubwitange yakoze, ndetse anasaba komite nshya kurangwa n’umutima wa kibyeyi mu nshingano bahawe zo kuba hafi abarokotse Jenoside.

Ngabonziza yagize ati “Iyo ukorana urukundo n’umurava inshingano zawe, byanze bikunze bijyana n’umutima wa kibyeyi. Aba bavandimwe mugiye kuyobora muzababere ababyeyi kandi muzabe ababyeyi beza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yanibukije abayobozi bashya ko bafite inshingano ikomeye yo guhangana n’ikibazo cy’Ihungabana rigenda rifata indi ntera mu rubyiruko, ndetse bakazagira n’uruhare mu irangizwa ry’imanza zaciwe na Gacaca cyane cyane izijyanye n’imitungo, kuko ubutabera bwuzuye ari imwe mu nkingi y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda buri mu nzira nziza nk’uko Ngabonziza Emmy yabishimangiye.

Uyu muhango wayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy
Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wazambabariye ukampa umwanya nkagira icyotuganira konaba nduhutseho

Nzamurata yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Wazambabariye ukampa umwanya nkagira icyotuganira konaba nduhutseho

Nzamurata yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka