NIRDA yahembye urubyiruko rwatsinze amarushanwa ku kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA) tariki 9 Ukuboza 2022 cyahembye amatsinda umunani y’urubyiruko rwitwaye neza mu marushanwa ku kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka.

Ni amarushanwa yari yitabiriwe n’amatsinda 162, agizwe n’urubyiruko 486 rucyiga muri Kaminuza, ndetse n’urumaze imyaka itarenga itanu ruharangije. Abahembwe bari mu matsinda umunani agizwe n’abasore ndetse n’inkumi 23.
Muri bo hari abakoze ifumbire y’imborera isukika n’idasukika bahereye ku mase no ku maganga, hakaba abakoze ifumbire y’imborera isukika bahereye ku maganga no ku ivu gusa, n’abakoze ibiryo by’imbwa.
Hari n’abakoze amakara bifashishije amase hamwe n’imbabura zo kwifashisha umuntu ayacana, abakoze uruhererekane rw’imashini zikora amakara bifashishije amase n’indi myanda, abakoze amaherena y’inka mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo igihe yibwe uryambaye ba nyirayo babasha kumenya aho ari, n’abakoze sosiso bifashishije amaraso y’inka n’inyama.

Isinda rya mbere ryahembwe miliyoni 10, irya kabiri rihembwa miliyoni zirindwi, irya gatatu rihembwa miliyoni eshanu, naho asigaye ahembwa miliyoni imwe imwe.
Abahembwe arenze miliyoni imwe ngo ntibazayahabwa ngo bayakoreshe uko babyumva, ahubwo bazafashwa kwagura ibikorwa byabo ku buryo byazavamo inganda. Aba bose bavuga ko biteguye gukomeza gukora igihe babona ubushobozi cyangwa abafatanyabikorwa.
Robert Nshimiyimana wafatanyije na bagenzi be mu gukora imborera isukika n’idasukika ati “Ni ibintu tugiye gushyiramo imbaraga bikazagera ku rwego rw’uruganda rutoya na rwo ruzazamuka gahoro gahoro.”
Ibyo bavuga binajyaniranye n’icyo NIRDA ikoresha aya marushanwa yari igamije, kandi banifuzwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nk’uko byagarutsweho na Richard Niwenshuti, umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri.
Yagize ati “Byaba byiza ejo n’ejobundi tugarutse ahangaha tuvuga ngo kampani runaka yahembwe, imaze gushora imari, ifite abakozi barenga 20 yahinduriye imibereho. Ibyo ni byo dushaka, ari na yo mpamvu tuzakomeza kubaherekeza.”
Yaboneyeho gusaba urugaga rw’abikorera ndetse n’abashakashatsi bo mu mashuri makuru na za kaminuza gukorera hamwe, kuko ari byo byafasha mu gutuma udushya duhangwa dutanga ibisubizo ku bikeneye gukorwa n’abikorera.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Birame Christian, avuga ko aya marushanwa ari aya kabiri ikigo ayobora gikoresheje.
Aya mbere yari agenewe inganda zisanzwe zikora, kandi muri zo hahembwe esheshatu. Mu gihe kitarambiranye ngo bazahamagarira na none ababishaka kwitabira aya gatatu ajyanye no gukora imashini zo gukora mu nganda zitunganya ibiribwa.
Uyu muyobozi anavuga ko n’ubwo bari gukora uko bashoboye kugira ngo NIRDA igere ku ntego yayo yo guteza imbere inganda, bagifite abakozi n’ubushobozi buke.
Ati “Dufite inyubako nini, ariko urebye abakozi dufitemo ntibahagije urebeye no ku nshingano z’ikigo. Hakenewe ubuvugizi mu kongera ubushobozi yaba mu bakozi cyangwa mu bikoresho.”
Hagati aho ariko ngo ntibicaye, kuko bakomeje gushakisha abaterankunga, uretse ko na Leta ibateye ingabo mu bitugu byarushaho kubafasha.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|