NIRDA irashishikariza inganda z’abikorera kuyigana zigafashwa gusuzuma no kunoza ibyo zikora

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirashishikariza abafite inganda nto n’iziciriritse mu gihugu kubagana, bagafashwa mu guhanga udushya mu byo bakora no gupimisha ibicuruzwa byabo ngo binozwe, bijye ku isoko byujuje ubuziranenge.

Bakora isuzuma ry'ibintu bitandukanye birimo n'imisemburo yo mu nganda z'inzoga
Bakora isuzuma ry’ibintu bitandukanye birimo n’imisemburo yo mu nganda z’inzoga

Izi serivisi NIRDA izitanga yifashishije Laboratwari bafite i Huye, iri mu nyubako nshya nini y’Umweru, ikaba ari Laboratwari yagenewe ubushakashatsi.

Mu cyumba kimwe cy’iyo Laboratwari hakorerwa umusemburo ukoreshwa mu kwenga ibikomoka ku bitoki nk’urwangwa na divayi. Uhasanga ibikoresho bya Laboratwari bigezweho byororerwamo udukoko tubyara uwo musemburo.

Wakozwe n’abashakashatsi ba NIRDA hagamijwe gusubiza ikibazo cy’abenzi b’urwagwa n’ibindi binyobwa bisembuye bikomoka ku bitoki, batagiraga umusemburo w’umwimerere wabugenewe, ugasanga bakoresha ibindi bikoresho harimo imisemburo yagenewe gukora imigati.

Iyo Laboratwari irimo ibikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho
Iyo Laboratwari irimo ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho

Hubert Kageruka, Umuyobozi wa Laboratwari ya NIRDA, avuga ko hifashishijwe uyu musemburo, ikibazo cy’ibiyoga by’ibikorano byangiza ubuzima bw’ababinyoye kizakemuka burundu.

Ati “Uyu musemburo twawukoze twifashishije urwagwa gakondo rwo mu Rwanda. Uzafasha kuzamura ubwiza bw’urwagwa cyangwa iyo divayi, kandi ubwiza bwabyo buhoreho kuko uwo musemburo uzajya uba ari umwe.”

NIRDA irimo gushaka umufatanyabikorwa mu bikorera utangira kuwukora ku rwego rw’uruganda, ku buryo hari icyizere ko wajya ku isoko mu gihe cya hafi.

Imashizi zigezweho bakoresha
Imashizi zigezweho bakoresha

Uyu musemburo wakozwe ku nkunga y’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi.

NIRDA kandi yawugezeho ku bufatanye n’impuguke za Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, ndetse n’iza Kaminuza y’u Rwanda.

Ubundi bushakashatsi

Nk’uko benshi mu baturage biganjemo abo mu Karere ka Huye babyifuje, NIRDA yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kugarura imiti yahoze ikorerwa mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga n’Ikoranabuhanga, aho bakundaga kwita muri (IRST).

Iyo miti izwiho kuvura indwara zikomeye zirimo amibe, inkorora, umwijima, indwara z’uruhu n’izindi zitandukanye.

Muri NiRDA bakoze umusemburo wifashishwa mu gukora urwagwa
Muri NiRDA bakoze umusemburo wifashishwa mu gukora urwagwa

Kuri ubu NIRDA yamaze gutunganya ivura imitsi n’ububabare. Bakoze n’imiti yo gukaraba mu ntoki mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zandura binyuze mu ntoki harimo n’icyorezo cya COVID-19.

Bakoze n’amavuta n’amasabune bikoranye umuti, ibisuguti bikozwe mu bijumba by’umuhondo ndetse n’imiti yirukana imibu itera malariya.

Imiterere ya Laboratwari

Laboratwari ya NIRDA ikorera mu nyubako yayo y’igorofa, ifite ibice bitandukanye bikorerwamo ubushakashatsi ku miti n’ibindi bitandukanye birimo ahakorerwa ibiribwa, ibinyobwa n’ahasuzumirwa ubuziranenge.

Ibonekamo ibikoresho bigezweho birimo ibikoreshwa mu bushakashatsi, mu guhanga ibishya no gupima ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Umusemburo warageragejwe kandi urizewe
Umusemburo warageragejwe kandi urizewe

Hari kandi imashini zifashishwa mu gukura umushongi mu biti, ukoreshwa mu gukora imiti no gupima ubuziranenge.

Hari n’igice cyihariye cyo gusogongera ibyakozwe biribwa, kugira ngo bizasohoke bikunzwe n’abakiriya.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko icya mbere bakora ari uguteza imbere abanyenganda bakizamuka, kugira ngo ibikorwa byabo bijye ku isoko byujuje ibisabwa ku buryo babasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu inganda zifashwa ahanini ni izitunganya ibikomoka ku buhinzi, ariko NIRDA iteganya kongera ubushobozi igafasha n’inganda zikora ibindi.

Muri NIRDA bakoze n'ibindi birimo umuti usukura intoki
Muri NIRDA bakoze n’ibindi birimo umuti usukura intoki

Ati “Dutanga serivisi zitandukanye zirimo ijyanye no kongera ubwiza no guhanga ibicuruzwa bishya, tukanapima ubuziranenge bwabyo. N’abashaka ubufasha bwo kuzamurwa (Incubation) bakava hasi bakagera ku rwego rwo kuba bacuruza ku isoko, batwegereye turabafasha."

Ibikomoka ku buhinzi

Muri Laboratwari ya NIRDA hatangiye n’ubushakashatsi ku buhinzi n’ibikomoka ku bihingwa, ku buryo nk’ubu batangiye gufasha uruganda gukora ibisuguti bikozwe mu bijumba by’umuhondo, bizafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Kageruka ati “Hari ubundi bushakashatsi nko gukora ibisuguti, nabyo bishobora kujya hanze vuba bishoboka, kuko biri mu cyiciro cya nyuma kandi ababiriyeho bumvise bimeze neza. Ni ibyongera fer na vitamine mu mubiri w’abana.”

Batangiye no gukora ifumbire isanzwe iturutse mu bishingwe bakayinoza, kuri ubu yamaze kugezwa ku isoko.

Bimwe mu byakozwe n'iyo Laboratwari
Bimwe mu byakozwe n’iyo Laboratwari

Hari kandi umuti usukura intoki (hand Sanitizer) n’ibijyanye nawo bakoze mu bisigazwa by’ibisheke mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Bakoze kandi alcool ikoreshwa muri salon de coiffure aho bogoshera abantu.

Barateganya kongera ubushakashatsi mu gukora imisemburo n’imvuzo bikoreshwa mu bindi nk’amata, aho kugira ngo ikomeze kugurwa hanze y’igihugu.

Barashaka no gukora ubushakashatsi bujyanye n’ubutabire mu bitangiza ikirere, ndetse n’ibikoresho bifatwa nk’imyanda bakareba uko byongera gukoreshwa.

Ati “Tuzareba ibyo mu nganda cyangwa mu buhinzi bajugunya babyita imyanda, turebe uko byakongera kujya bikoreshwa aho kugira ngo bijugunywe byangize ibidukikije.”

Umwihariko wa Laboratwari ya NIRDA

Iyo Laboratwari ifite umwihariko w’uko igiye kujya ifasha abantu gusuzuma ubuziranenge bw’ibicuruzwa (products) byabo, kandi bashobora gutangirana n’umuntu ushaka kunoza ubwiza bw’ibyo akora bakamuherekeza kugeza igihe agereye ku rwego rwo hejuru.

Dr. Sekomo ati “Umwihariko wacu ni uko dushobora gutangirana n’uruganda rushaka kongera ubwiza bw’icyo rukora, tukajya tumugira inama y’ibyo akosora kugeza igihe igicuruzwa cye kigeze ku rwego rwo kuba cyajya ku isoko.”

Inyubako NIRDA ikoreramo i Huye
Inyubako NIRDA ikoreramo i Huye

Iyo umuntu bamaze kumufasha, ajya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), kugira ngo cyemeze ko cyujuje ubuziranenge.

NIRDA kandi ifite umurima uhinzemo ibimera bitandukanye byifashishwa mu gukora imiti itandukanye, ivura indwara zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka