Nimutinyuke mwange ikibi, kabone nubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yasabye urubyiruko gutinyuka rukamagana ikibi cyashaka kurushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kabone n’aho cyaba kivuzwe n’umuntu mukuru cyangwa se uwo bafitanye isano.

Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri mu Ntako Ishinga Amategeko
Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri mu Ntako Ishinga Amategeko

Madame Jeanette Kagame yabivuze ubwo yatangizaga Ihuriro ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwrarumuri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020.

Yabwiye urubyiruko ko Unity Cluvb yiyemeje kudasiga inyuma urubyiruko mu rugendo rwa Ndi Umunyarwanda.

Yagarutse kandi ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo byigisha amacakubiri mu bana.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko urubyiruko rufite ubumenyi buke ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nimutinyuke mwange ikibi kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano. Mukomere ku bumwe, muzirikane ubwo bunyarwanda, igihe cyose musesengure ibibazo twagize, kandi tubizeyeho kuzaba umuti w’igisubizo kirambye cyabyo”.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, byagaragaye ko igihe Abanyarwanda bashyize imbere ubumwe, babasha guhangana n’ibihe bikomeye cyangwa bidasanzwe.

Ati “Muribuka ko hari byinshi twanyuzemo bituruka ku ngaruka mbi z’amateka yacu, ariko twahisemo kuba umwe, twemera kunywa umuti usharira. Uwo muti kandi wadufashije gutwara urumuri rwa Ndi Umunyarwanda, nk’igitekerezo njyenga cyo kubaho kwacu, ariko urugendo ruracyakomeje, ni yo mpamvu tudahwema kugira ibiganiro nk’iri huriro tugira buri mwaka, kugira ngo dusuzume aho tigeze”.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko bimaze kuba umuco ko buri gihe iyo Abanyarwanda batangiye twesa imihigo, ari bwo amajwi y’inyangarwanda azamuka agamije kugoreka amateka y’Abanyarwanda, no gusenya ubunyarwanda.

Yavuze koi bi bishobora kuba rimwe na rimwe biterwa n’uruhare umuntu afite muri ayo mateka cyangwa se kunanirwa kwitandukanya na yo, cyangwa se bigaturuka ku nyungu z’umuntu bwite, cyangwa izo we yita inyungu rusange. Hari kandi n’uruhererekane rw’urwango rwo kutanyurwa n’ibyo u Rwanda rukora bigamije guteza imbere twese.

Yavuze ko bimwe mu by’ingenzi bikomeza igihugu ari ukugira uburyo bw’imiyoborere n’imikorere byita mbere na mbere ku nyungu rusange, kugira inzego zubatse neza, bishimangirwa n’uko hari abantu bumva neza, bemera kandi baharanira agaciro k’igihugu n’ubumwe bwabo.

Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame yabutanze hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame yabutanze hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yagize ati “Mu higihugu cyacu, izi nzego turazifite duharanira ko Umunyarwanda abona iby’ingenzi biganisha ku mibereho myiza. Twigisha agaciro k’umuntu n’indagngagaciro zitugenga. Ni iki gituma dukomeza kubona abatanyurwa, bigatuma hari abitwaza aho baturuka, cyangwa inyungu zabo bwite, bagatatira ubunyarwanda”?

Madame Jeannette Kagame kandi yavuze ko hari n’abakomeza gutera urujijo cyane mu bakiri bato, bashyira imbetre ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Nagira ngo nongere nibutse ko nk’Intwararumuri, nk’Abanyarwanda dutsimbaraye ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo nk’uko Itegeko Nshinga ryacu ribiteganya”.

Yibukije abanyamuryango ba Unity Club, ko badashobora kuvuga Ndi Umunyarwanda batagarutse ku muryango, kuko ari wo pfundo ry’ubumwe n’ubuzima, ukaba igicumbi gitorezwamo ubumuntu, kubana n’abandi, kumenya no gukunda igihugu.

Ati “Ibyiza dukura mu rugnendo rwa Ndi Umunyarwanda twabyifashisha dute kugira ngo urubyiriko rwumve ko Ndi Umunyarwanda ari yo sano iruta izindi zose, twakumira dute uruhererekane rw’imyumvire, urwango n’imigenzereze mibi, kuko bidashyira imbere ubunyarwanda ahubwo bikaba bitera umuntu kumva atanyurwa n’ibyo Abanyarwanda bakora, n’ibyo tugeraho”.

Yibukije abanyamuryango ba Unity Club ko kuba Intwararumuri ari nko kuba umuyobozi, bisaba iteka guhora wikebuka, kugira ngo urebe ko ukimurikiye abo uyoboye cyangwa abana bakureberaho.

Ati “Ndagira ngo natwe twikebuke turebe, ese umuryango wacu waba ari igicumbi cya Ndi Umunyarwanda? Ese tuganiriza abana bacu dute tubabwira ubunyarwanda nk’isano yacu? Tubakundisha dute igihugu cyacu kugira ngo kize ku mwanya wa mbere mu mitekerereze n’imigirire yabo”?

Yabibukije ko iyo bahawe inshingano imigenzereze yabo na yo igomba kuba myiza, kandi bakabera urumuri abo bamurikiye.

Abari mu Ntako bakurikiye ijambo rya Madame Jeannette Kagame ku ikoranabuhanga
Abari mu Ntako bakurikiye ijambo rya Madame Jeannette Kagame ku ikoranabuhanga

Madame Jeannette Kagame kandi yibukije abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwrarumuri, bmwe mu bishobora gukomeza gufasha umuntu kugira imyumvire ihamye n’imico myiza, kuko bikenerwa kenshi kugira ngo umuntu amurikire abandi.

Ibyo ni, kwemera ibyo urimo ukabishyiraho umutima wose, (dedication), uburyo ubona ibintu (perception), kubahiriza no kubazwa inshingano (accountability), kunoza umurimo (job well done), kuba ku murongo ubwawe (self-discipline), kwigirira icyizere (confidence), kutiremereza (humility), kumenya kugenga amarangamutima yawe (emotional intelligence), kwimenya kandi ukagira ibyo wemera bifite ishingiro (self-belief), kwihangana (patience) no kuvugisha ukuri (Honesty).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibivugwa ni byiza ariko ntibiba bihagije,haba hasigaye ibikorwa mu kungana imbere y’Amategeko ,ese Niko bimeze? Abantu babona akazi,amasoko mu umucyo? Inkiko zirigenga ,ibyo nibikorwa Abanyarwanda bazabana mumahoro.

Sebihe yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka