Nikuze na Hakizimana bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani

Nikuze Aisha na Hakizimana Gasigwa Ramadhan bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani azabera muri Gabon mu minsi iri imbere.

Nikuze Aisha na Hakizimana Gasigwa Ramadhan
Nikuze Aisha na Hakizimana Gasigwa Ramadhan

Nikuze Aisha w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Karere ka Nyarugenge yahize abandi bakobwa bahatanaga ku rwego rw’igihugu, abona amanota 96,5%, mu gihe mu bahungu, Hakizimana Gasigwa Ramadhan w’imyaka 20 y’amavuko akaba ari uw’i Rubavu na we yahize abandi bahungu, aba uwa mbere ku rwego rw’igihugu n’amanota 96,8%.

Ayo marushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani ntagatifu ategurwa n’umuryango witwa Fondation Mohamed IV, ukaba ari umuryango washinzwe n’umwami w’igihugu cya Maroc.

Mohamed IV ni na we muyobozi mukuru w’uwo muryango ufite icyicaro gikuru mu gihugu cya Maroc, ariko ukaba ufite amashami mu bihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika uwo muryango ukoreramo, harimo n’ishami ryawo ryo mu Rwanda.

Aya marushanwa yahereye ku rwego rw’igihugu, ateguwe ku nshuro ya kabiri akaba agamije gutoranya abasomyi babiri ba Korowani bazajya guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Gabon mu kwezi kwa Ramadhan, ni ukuvuga mu mezi atatu n’igice ari imbere (hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu 2020).

N’ubwo azabera muri Gabon, azaba yateguwe n’ishami rikuru ry’umuryango Fondation Mohamed IV. Amarushanwa y’ubushize yabereye mu gihugu cya Maroc, ubu akazabera muri Gabon, akaba agenda yimuka azenguruka muri ayo mashami yo mu bihugu 32.

Fondation Mohamed IV imaze imyaka igera kuri itatu ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ifite gahunda nyinshi ikora ariko by’umwihariko igira gahunda zijyanye n’amarushanwa agamije guteza imbere imyigire n’imyigishirize ya Korowani.

Sheikh Sindayigaya Mussa yasobanuye ibyerekeranye n'aya marushanwa
Sheikh Sindayigaya Mussa yasobanuye ibyerekeranye n’aya marushanwa

Sheikh Sindayigaya Mussa ukuriye Fondation Mohamed IV mu Rwanda, yabwiye Kigali Today ko abarushanyijwe mu Rwanda bari mu byiciro bibiri ari byo icyiciro cy’abahungu barushanyijwe kuvuga mu mutwe ibice bitandukanye byo muri Korowani yose igizwe n’ibice 30, naho abakobwa barushanwa muri kimwe cya kabiri cya Korowani, ni ukuvuga mu bice 15 bya Korowani, ababaye aba mbere muri ibyo byiciro byombi bakaba ari bo bazajya guhagararira u Rwanda muri Gabon mu marushanwa yisumbuyeho azahuza ibihugu 30.

Nikuze Aisha warushanyijwe mu cyiciro cy’ ibice 15 bya Korowani, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cya Korowani, asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB).
Yishimiye kuba yatsinze ku rwego rw’igihugu, akaba agiye kunoza imyiteguro kugira ngo no muri Gabon azitware neza azatahukane amanota meza.

Avuga ko amafaranga yaramuka atsindiye muri iryo rushanwa yayifashisha mu bintu bitandukanye nko kwishyura ishuri cyangwa se no gukora ibindi bikorwa byamuteza imbere.

Kananura Saad yishimiye urwego umukobwa we agezeho
Kananura Saad yishimiye urwego umukobwa we agezeho

Umubyeyi wa Nikuze witwa Kananura Saad utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza, yashimishijwe no kuba umwana we agiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Kananura avuga ko urwego umukobwa we agezeho ari na we mwana we w’imfura rushimishije, agasanga umukobwa akwiriye guhabwa agaciro mu muryango.

Ati “Intumwa y’Imana Muhammad ivuga ko umuntu ubyaye umukobwa bwa mbere aba afite imigisha myinshi. Umukobwa rero ni umugisha. Ubundi muri rusange ahuza imiryango. Ikindi kandi umukobwa na we agira ubwenge nk’ubw’abandi bantu, akaba afite icyo yamarira umuryango, akanaharanira ko u Rwanda rutera imbere. Ashobora no kubera urugero abandi bakobwa benshi bakitabira ibyerekeranye no kwiga no gusoma Korowani.”

Kananura avuga ko yatangiye gutoza umukobwa we gusoma Korowani afite imyaka ine n’igice, akaba na we yaramwiyigishirizaga, dore ko asanzwe ari umwarimu wa Korowani.

Umuyobozi mukuru (Mufti) w’Idini ya Islamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yashimiye abitabiriye igikorwa cy’amajonjora yo kurushanwa kuvuga Korowani mu mutwe, mu rwego rwo gushaka babiri bahiga abandi kugira ngo bazahagararire u Rwanda mu marushanwa yisumbuyeho azabera muri Gabon.

Sheikh Hitimana Salim yashishikarije ababyeyi gutoza abana babo gusoma Korowani
Sheikh Hitimana Salim yashishikarije ababyeyi gutoza abana babo gusoma Korowani

Yashimiye n’abateguye icyo gikorwa, ashimira n’abafatanyabikorwa b’idini ya Islamu mu Rwanda muri rusange, barimo Ambasade ya Maroc mu Rwanda.
Yasabye abazajya guhagararira u Rwanda mu mahanga guharanira kugarukana intsinzi nk’uko biri mu muco w’Abanyarwanda.

Yibukije urubyiruko ko n’ubwo buri muyislamu wese asabwa gusoma Korowani, ku rubyiruko ho ngo ni ingenzi kuko umuntu ukiri muto Korowani imufasha gukura afite uburere bwiza, n’imyifatire myiza.

Yabwiye urubyiruko ko kuri ubu harimo n’amahirwe y’inyungu z’amafaranga kuko uwasomye Korowani neza akagera ku mwanya wa mbere muri ayo marushanwa mpuzamahanga ahembwa amafaranga menshi yamufasha we n’umuryango we agera kuri miliyoni ijana mu mafaranga y’u Rwanda kuzamura.

Ati “Ni yo mpamvu duhamagarira ababyeyi gushishikariza abana gusoma Korowani.”

Abakobwa barushanyijwe hamwe n'abahungu barushanyijwe. Buri cyiciro cyarushanwaga ukwacyo
Abakobwa barushanyijwe hamwe n’abahungu barushanyijwe. Buri cyiciro cyarushanwaga ukwacyo
Aba ni bo bari bagize itsinda ritanga amanota
Aba ni bo bari bagize itsinda ritanga amanota
Abiganjemo abo mu miryango y'abarushanwaga bari baje kubashyigikira
Abiganjemo abo mu miryango y’abarushanwaga bari baje kubashyigikira
Hari n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu idini ya Islamu n'abafatanyabikorwa babo
Hari n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu idini ya Islamu n’abafatanyabikorwa babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka