Nigeria: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo #Kwibohora30
Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria n’inshuti zabo, abayobozi mu nzego za Leta y’iki gihugu n’abahagarariye ibihugu byabo, bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30. Ni mu birori byuzuye akanyamuneza byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko igira iti “Intambwe mu Ntego.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, yibukije ko ubusanzwe umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga kandi ukaba ipfundo rikomeye mu mateka y’u Rwanda.
Yagize ati “Twizihiza iyi tariki ya 4 Nyakanga kuko ifite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda. Ni wo munsi twaboneye Igihugu twaharaniye, ni wo munsi twabonye agaciro n’ishema byacu, ndetse n’uburenganzira bwo kwigenza tudasindagijwe.”
Ambasaderi Bazivamo yibukije ko Kwibohora ari umwanya mwiza wo kuzirikana ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no guha icyubahiro abitanze mu kubohora u Rwanda.
Ati “Turashima ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkontanyi zarokoye ubuzima bw’abantu benshi, ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Turashima cyane duha n’icyubahiro Intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubohora u Rwanda.”

Yakomeje ijambo rye yibutsa abitabiriye icyo gikorwa, ko mu myaka 30 ishize urugamba rw’iterambere rutari rworoshye ariko rwashobotse, bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano ubu zizewe n’Abanyarwanda ku kigero kiri hejuru cyane. Yavuze kandi ko Kwibohora nyako bijyanye no komora ibikomere by’amateka, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, hamwe no kwiyubakira Igihugu mu nzego zose, zirimo Umutekano, Ubukungu, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuzima, Ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Ambasaderi Bazivamo kandi yashishikarije abantu gushora imari yabo mu Rwanda, kurusura no kugenda na RwandAir, ikompanyi y’indege iri mu byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize rwibohoye.
Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika, wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Nigeria, yashimye iterambere rifatika u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye Abanyafurika kurwigiraho, bagahindura umugabane batuye.

Ambasaderi Safiu ati “Turasabwa kugira icyo dukora gihindura Afurika nziza twigiye ku Rwanda. U Rwanda ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Ntibisaba ubwinshi, itsinda ry’abantu bake rirahagije kugira ngo habeho impinduka zifatika. Reka twihe intego n’intumbero y’ibisubizo aho guheranwa n’ibibazo bitwugarije. Abanyafurika dufite ubukungu n’ubushobozi bwo kubaka Afurika twifuza ntawe duteze amaboko.”
Ibirori byo #Kwibohora30 muri Nigeria byaranzwe no gucinya akadiho, naho abanyamahirwe batsindira impano zinyuranye za RwandAir ifatanyije na Ambasade, harimo amatike abiri y’indege yo gusura u Rwanda n’ibindi bikomoka mu Rwanda nk’ikawa n’icyayi.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|