Niboye: Bizihije Umunsi wo #Kwibohora29 bataha imihanda bubatse ku bufatanye na NPD

Abatuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bizihije Umunsi wo Kwibohora tariki 04 Nyakanga 2023, bishimira imihanda biyubakiye ku ruhare rwabo, ndetse n’indi bubatse bishatsemo ubushobozi, bunganirwa na kompanyi imenyerewe mu kubaka imihanda ya NPD.

Iyo mihanda yatashywe ku mugaragaro, iherereye mu Midugudu ya Kinunga na Kiruhura mu Kagari ka Niboye. Ni imihanda yari isanzwe ihari ariko ari iy’ibitaka, ubu ikaba yaratunganyijwe ishyirwamo kaburimbo.

Umuhanda wose wakozwe mu Mudugudu wa Kinunga ufite uburebure bw’ibirometero bibiri, ukaba waranashyizweho amatara, byose bikozwe n’abaturage bishatsemo ubushobozi bwose bwari bukenewe bungana na Miliyoni 120 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Undi muhanda watashywe ku mugaragaro wubatswe mu Mudugudu wa Kiruhura muri Niboye, ukaba warubatswe mu byiciro bibiri. Igice cyawo cya mbere kireshya na metero 400 z’umuhanda wa kaburimbo na ruhurura ifite uburebure bwa metero 800 yafashije mu kuyobora amazi yasenyeraga abaturage, uruhare rw’abaturage rukaba ari 100% dore ko bishatsemo ubushobozi bwose bungana na Miliyoni 55 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Igice cya kabiri cy’uyu muhanda kireshya na metero 850 cyatwaye Miliyoni 72 Frw, abaturage bakaba baratanzemo uruhare rwabo rungana na 25%, naho inkunga ya kompanyi y’ubwubatsi ya NPD ikaba ingana na 75%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimiye abaturage b’Imidugudu ya Kinunga na Kiruhura ku bw’igikorwa gikomeye bakoze.

Yagize ati “Iki ni igikorwa gishimishije. Iyo tuvuze Kwibohora, ni iki bivuze, kuko ntabwo tukiri ku rugamba rw’amasasu, turi ku rugamba rw’iterambere, ari na cyo Umukuru w’Igihugu akomeza kudukangurira, ko tugomba gusigasira ibyagezweho no gukomeza urugamba rw’Iterambere.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

Eliachim Ishimwe ni umwe mu baturage bo muri Niboye bagize uruhare mu kwiyubakira iyi mihanda. Yagize ati, “Twishimiye uyu munsi ko twesheje uyu muhigo, kandi natwe turabashimira, ibi tubigezeho kubera umusingi w’ubuyobozi bwiza. Mbere twibasirwaga n’ibiza kubera ko amazi nta nzira itunganye yari afite, ariko twubatse ruhurura iyobora amazi kuva haruguru ku muhanda kugera mu gishanga. Ubu turi abaturage banezerewe, tumeze neza.”

Yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, ashima na NPD nk’umufatanyabikorwa mwiza, dore ko isanzwe inafite icyicaro muri uyu Murenge wa Niboye, mbere ngo bikaba byari biteye ipfunwe kuba bari bafite imihanda mibi kandi kompanyi ikora imihanda ibarizwa aho batuye.

Eliachim Ishimwe, umwe mu baturage batanze umusanzu wabo mu kwiyubakira umuhanda
Eliachim Ishimwe, umwe mu baturage batanze umusanzu wabo mu kwiyubakira umuhanda

Ati “Twajyaga tuyobora abantu tukababwira ngo ugere kuri NPD ukate, bakakubaza ngo ku muhanda mubi? Uti yego ni aho ngaho. Ariko ubu iyi mvugo yarahindutse natwe aho dutuye habaye heza.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa NPD, Frank Rukundo, yavuze ko yishimiye kuba ikigo ayoboye gifatanya n’abaturage. Ati “Ubundi twifuza no gukora ibirenze aha ngaha. Iyi ni intangiriro, biradushimisha iyo dufatanyije n’abaturage no mu bindi nka mituweli, ubuyobozi burabizi. Icyo mbijeje ni uko ubufatanye bwacu butarangiriye hano, ahubwo buratangiye.”

Umuyobozi w'Agateganyo wa NPD, Frank Rukundo, yahawe ishimwe kubera uruhare rwabo mu guteza imbere aka gace
Umuyobozi w’Agateganyo wa NPD, Frank Rukundo, yahawe ishimwe kubera uruhare rwabo mu guteza imbere aka gace

Abayobozi mu Karere ka Kicukiro ndetse n’ab’Umujyi wa Kigali bashimiye NPD bayizeza ubufatanye kuko hakiri n’indi mihanda ikeneye kwitabwaho, abo bayobozi baboneraho no gukangurira abandi bafatanyabikorwa kugira uruhare muri bene ibi bikorwa biteza imbere abaturage.

Kuba abaturage basabwa kugira uruhare mu kwiyubakira imihanda, bisa n’ibigenda bimenyerwa by’umwihariko mu bice by’Imijyi. Ababigezeho nko muri Niboye bavuga ko iki ari ikimenyetso cyo kwibohora ingoyi y’imyumvire, aho kuri ubu basobanukiwe neza ko batagomba gutekereza ko ibikorwa remezo by’amajyambere byose ari Leta bireba cyangwa undi muntu uzaza kubibakorera, nk’uko abaturage baganiriye na Kigali Today babisobanuye, ko bumva neza akamaro k’uruhare rwabo muri ibi bikorwa. Ni na byo byagarutsweho na Uwanyirigira Adelphine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye.

Uwanyirigira Adelphine uyobora Akagari ka Niboye avuga ko ibyagezweho ari umusaruro w'imikoranire myiza
Uwanyirigira Adelphine uyobora Akagari ka Niboye avuga ko ibyagezweho ari umusaruro w’imikoranire myiza

Yagize ati “Mu by’ukuri ni igikorwa twishimira twajyanyemo n’abaturage, kuko ni iterambere kuri bo, kandi bakagira uruhare mu kwesa imihigo. Abaturage bacu ntibakiri abagenerwabikorwa, ahubwo basigaye ari abafatanyabikorwa. Nko mu Mudugudu wa Kinunga hari imihanda itatu ndetse n’uwa kane utarasoza bikoreye.”

Yongeyeho ati “Kuba hari umuhanda wari umeze nabi ushyira ubuzima bw’abaturage mu manegeka aho amazi yashoboraga guturuka haruguru akaba yatwara ibipangu n’amazu, uyu munsi umuturage akaba aryama agasinzira mu gihe imvura yagwaga agahagarara, byonyine ni umutekano ku muturage, ni iterambere, umuturage arishimye, kandi ni imihigo tuba twesheje.”

Iyi mihanda yatashywe yoroheje ingendo muri Niboye, ituma harushaho kugaragara neza
Iyi mihanda yatashywe yoroheje ingendo muri Niboye, ituma harushaho kugaragara neza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Niboye, Madamu Jeanne d'Arc Murebwayire, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kwesa uyu muhigo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Madamu Jeanne d’Arc Murebwayire, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu kwesa uyu muhigo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka