Nibiba ngombwa imodoka zitwara abantu ku buryo rusange zizongerwa - RURA

Kuva ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imyinshi mu mirimo yongeye gusubukurwa mu Rwanda, abajya mu mirimo basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu gihe cyo kujya no kuva ku kazi, abantu bategereza imodoka umwanya munini
Mu gihe cyo kujya no kuva ku kazi, abantu bategereza imodoka umwanya munini

Abakora ingendo mu mujyi wa Kigali bavuga ko amasaha yo kujya no kuva ku kazi, bahura n’ibibazo byo gutinda ku mirongo, kuko imodoka ari nke kandi zitwara abantu bake.

Bamwe mu bagenda mu modoka rusange, basabye ko Leta yakorana n’abafite imodoka zisanzwe zitwara abantu benshi ariko kuri ubu zidafite akazi, nk’imodoka zatwaraga abanyeshuri, abakerarugendo, n’izindi zikongerwa mu muhanda kugira ngo zifashe izisanzwe zikora ako kazi.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko bihaye iminsi ine, kugira ngo barebe niba koko bizaba ngombwa ko hitabazwa izindi modoka, ziza kunganira izisanzwe zikora.

Yagize ati “Twihaye iminsi ine kugira ngo turebe niba umubare w’abantu bakoresheje imodoka, uzakomeza kuba munini nko mu minsi ya mbere. Byagaragaye ko hari abantu basohotse kuwa mbere, atari uko bagiye ku kazi, ahubwo ari uko bamaze iminsi mu rugo, bagira ngo bagende gusa. Mu minsi ine twihaye, ni bwo tuzamenya niba abari gukenera imodoka koko ari bo bazakomeza kuzikenera, tuzongere”.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, yavuze ko batahita bazongera bataramenya neza umubare w’abazakomeza gukenera izo modoka, kuko na byo hari amafaranga bisaba gushyiramo.

Yagize ati “Kugira ngo ziriya modoka zidasanzwe zikora aka kazi zijye mu muhanda, tugomba gushyiramo ikoranabuhanga rya Tap and Go, n’ibindi bisaba amafaranga. Ntitwahita tubikora tutarabona ko bikenewe koko, ariko bibaye ngombwa, twamaze kuvugana n’abafite izo modoka, bahita baziduha nta kibazo”.

Abaturage, basabwa gusohoka mu ngo zabo mu gihe koko icyo bagiye gukora ari ngombwa, ababishoboye bagakomeza gukorera akazi kabo mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka