Ni ngombwa ko dutoza abakiri bato indangagaciro z’ubumwe, gukunda Igihugu no kucyitangira – Bishop Gashagaza
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, ugamije kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, Bishop Gashagaza Deogratias, asanga imbaraga z’urubyiruko uyu munsi ari umusanzu ukomeye wo gukomeza gusigasira ibyagezweho, no kubaka Igihugu kitajegajega.

Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye abakozi ba Prison Fellowship Rwanda (benshi bakiri urubyiruko) basura ingoro ndangamurage y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iherereye mu Majyaruguru mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kaniga, ahazwi nko ku Mulindi w’Intwari, kugira ngo basobanurirwe uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwagenze, n’iby’ingenzi byaranze urwo rugamba, bityo bagire uruhare mu gusigasira ibyagezweho.
Basuye n’ibimenyetso bisigasiye ayo mateka nk’inyubako zari zihari, n’indaki umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi, Paul Kagame yakoreshaga mu gutegura ibikorwa by’urugamba, mu gihe yabaga aho hantu.
Ni mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi w’amahoro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu(MINUBUMWE).

Agaruka ku kamaro k’icyo gikorwa, Bishop Gashagaza yagize ati “Ni ikintu cy’ingenzi ku bakozi ba Prison Fellowship kumenya urugamba rwo kubohora u Rwanda uko rwagenze, ndetse kugira ngo urubyiruko dufite, abenshi bavutse nyuma ya Jenoside n’abandi bavutse mbere bari bato. Ni ngombwa rero kugira ngo nk’abakozi dukeneyeho umusaruro bamenye amateka y’aho Igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kijya, babigizemo uruhare.
Avuga ko urubyiruko rukwiye kwigira kuri bakuru babo n’ababyeyi babo barwaniye iki gihugu, bakakitangira. Ati “Ni byiza kugira ngo abakiri bato bigire kuri aya mateka.”

Bishop Gashagaza asanga urubyiruko rukwiye kwamagana abatuka u Rwanda cyane cyane babikoreye ku mbuga nkoranyambaga, rukabereka ko habayeho ibitambo kugira ngo iki gihugu kiboneke.
Yasabye abakiri bato kwigira ku mateka, bakamenya indangagaciro zo gukunda Igihugu kuko udashobora kukitangira utagikunda.
Ati “Ntabwo wavuga ngo urarinda ibyagezweho udaha agaciro ababyubatse. Ni ngombwa rero ko dutoza abakiri bato indangagaciro z’ubumwe, gukunda Igihugu, kucyitangira no gukomeza gusigasira ibyagezweho kugira ngo bibe umurage, bityo n’abazabakomokaho bazajye bumva u Rwanda nk’Igihugu ko rugomba kubakwa n’abana barwo, bakarukunda kandi bakaruhoza ku mutima, bakarukorera igishoboka cyose kugira ngo bazarusige ari rwiza.”

Umwe mu bakozi ba Prison Fellowship bitabiriye iyi gahunda, ni uwitwa Prince Moses Kagabo. Avuga ko mu nshingano z’uwo muryango harimo kwimakaza amahoro. Ati “Ni byiza ko tumenya inkomoko y’amahoro dufite uyu munsi mu Rwanda. Amahoro dufite ni aha hantu akomoka, dushingiye ku byo badusobanuriye. Turashimira abayobozi b’Igihugu cyacu uhereye kuri Perezida Kagame n’abo bafatanyije urugamba rwari rugamije kugira ngo tubone amahoro nk’Abanyarwanda.”

Mugenzi we witwa Yvonne Nyiramugwaneza, ashima abantu bose bitanze kugira ngo uyu munsi u Rwanda rube rufite amahoro.
Ati “Bidusigiye isomo ryo kugira ishyaka ryo gukunda Igihugu. Abari bari hano bakoraga nta bihembo bategereje, ahubwo byari ibikorwa by’ubutwari no kwitanga.”

Mu bindi bavuga biyemeje nyuma yo gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda harimo kwamagana abashaka guhungabanya amahoro u Rwanda rufite, no kunyomoza abasebya ibyo u Rwanda rwagezeho, ahubwo bagaharanira gukomeza kurwubaka, dore ko n’ababohoye u Rwanda bari urubyiruko.

Ohereza igitekerezo
|