‘Ni ko zubakwa’, imvugo ikomeje gusenya imiryango

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Businge, aranenga abaturage bakigendera ku myumvire ya kera aho ihohoterwa ryakorwaga bakabifata nk’umuco.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

yabitangarije muri gahunda yiswe “umuriri w’ubutabera”, igamije kwigisha abaturage amategeko abarengera mu miryango, yabereye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, tariki 28 Nyakanga 2018.

Minisitiri Businge avuga ko gahunda “Umuriri w’ubutabera” (Justice Caravan), ukubiye mu nyigisho z’ikinamico n’amagambo abwirwa abantu bateraniye hamwe, hagamijwe kubasobanurira amategeko abarengera mu mibereho yabo no gusobanurirwa aho bakurikiranira ibibazo byabo.

Yanenze abenshi mu baturage bakigendera ku mico yo ha mbere, aho umugore cyangwa umugabo bakorerwaga ihohoterwa bigafatwa nk’umuco, avuga ko ubu byahindutse avuga ko ihohoterwa iryariryo ryose ribujijwe mu Rwanda.

Yagize ati “Ndabamenyesha ko nta muntu uri hejuri y’amategeko, ikintu cyitwa ceceka niko zubakwa,Mama niko yambwiye, na nyogokuru niko yambwiye na nyogosenge ni ko yavuze,umuntu agahohoterwa yaba umugore, yaba umugabo cyangwa umwana ibyo ni imvugo igayitse igamije ihohoterwa.”

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo
Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo

Minisitiri Busingye ati “Hari aho abantu babona umuturanyi ahohoterwa bagaceceka ngo batiteranya, ni amakosa akomeye, haba kubayakorerwa baceceka cyangwa abaturanyi bayabona bagaceceka.

“Ndagira ngo abanyarwanda bamenye ko kuba ubizi ko hari gukorwa icyaha ugaceceka, uba uri umunyacyaha n’ubwo wowe nta cyaha wakoze.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Shyira bavuga ko gahunda y’umuriri w’ubutabera igiye kubafasha byinshi mu gukumira ihohoterwa n’amakimbirane akunze kugaragara muri ako gace.

Mukamurigo Donatille agira ati“Twari dufite ibibazo binyuranye byiganjemo iby’ubutaka,ihohoterwa mu ngo n’amakimbirane, ibiganiro by’umuriri w’ubutabera biradufasha cyane kuko nkurikije ibyo tubwiwe uyu munsi, ubuzima bwose birabukoraho, twanyuzwe n’inyugisho zatanzwe,ndahamya ko ihohoterwa rigiye kuba amateka muri aka gace.”

Nyirabagarura Emillienne ati“Twari twarashize tutazi uburyo twakwirengera, ino hari ubuharike bukabije n’ibibazo by’amasambu byari bigiye kudusiga ahaga, kuba Minisiteri yadusuye ikatwigisha amategeko aturengera ntitugipfuye.”

Mukamurigo Donatille umwe mu baturage bishimiye igikorwa cyo gusobanurirwa amategeko
Mukamurigo Donatille umwe mu baturage bishimiye igikorwa cyo gusobanurirwa amategeko

Jonathan Lea Howarth umuhuzabikorwa w’umushinga RCN utegura ibiganiro by’Umuriri w’ubutabera, avuga ko batanga ubufasha mu by’amategeko nta kiguzi, akemeza ko u Rwanda ari igihugu kiri ku rwego ruri hejuru mu kwegereza abaturage ubutabera.

Ati “Mu Bwongeraza aho nkomoka, nta serivise y’abunzi ihaboneka, ndifuza ko n’iwacu byagera yo kuko nabonye ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kwegereza abaturage ubutabera.”

Umuriri w’iterambere ni gahunda ya Minisiteri y’Ubutabera k’ubufatanye na Ambasade ya Swede, aho iyo gahunda imaze kugezwa mu turere dutandatu, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Burera, Gicumbi na Nyarugenge.

Muri iyi gahunda abaturage baganizwa bafasha gutinyuka bakagaragaza ibyaha bibera mu miryango no gusobanurirwa amategeko abarengera yaba y’ubutaka, amashuri, imiryango, imbonezamubano n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Family Violence yakurwaho n’Amategeko.Kuko n’abacamanza benshi bafite ibibazo mu ngo zabo.Benshi baca inyuma abo bashakanye.Kimwe n’abandi bayobozi benshi.Ibibazo biba mu isi biterwa nuko abantu bananiye imana,bakanga gukurikiza AMAHAME dusanga muli Bible.Imana isaba abashakanye Gukundana no Kudasambana.Kubera ko abantu bakomeza kwanga kuyumvira,imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 17:31.Kuli uwo munsi,izakora impinduka 2 zikomeye zizatuma Isi iba Paradizo.Nkuko Daniel 2:44 havuga,izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Hanyuma irimbure abantu bose babi banga kuyumvira,isigaze abayumvira gusa,nubwo bazaba ari bake (Imigani 2:21,22).Izabigenza nkuko yabikoze igihe cya NOWA.Ku isi yose harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana.Ni Yesu ubwe wabivuze.

Gatare yanditse ku itariki ya: 30-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka