Ni inshingano zacu gufasha mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu cyacu - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yafunguye ku mugaragaro inyubako y’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant Insurance Company’, iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera; Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi bayobozi batandukanye.

Iyi nyubako yitezweho gufasha iki kigo kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi gitanga ndetse no kongera ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashimiye Ubuyobozi bw’ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant’ ku gikorwa cyiza cyo kubaka inyubako nziza izatanga serivise zifitiye abanyarwanda akamaro.

Ati “Ubwabyo inyubako kuba yarazamutse ikagera aho igeze ni ubushake n’imbaraga ndetse n’amafanga n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye twifuza nk’ubuyobozi kubona inyubako nkizi ziri kubakwa ahantu hatandukanye mu gihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere ibikorwa by’ubukungu bigenda neza”.

Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano za Leta zo gufasha mu bikorwa by’iterambere, ari mu buryo bw’amategeko, na politike ndetse no mubindi byateza imbere abantu mu bikorwa bitandukanye.

Ati"Ni byo twifuza, kubona hirya no hino mu gihugu cyacu haba mu murwa mukuru, haba n’ahandi mu ntara n’uturere by’iki gihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’ubukungu bigenda neza."

Perezida Kagame yashimye uburyo iki kigo kitapfushije ubusa ubushobozi n’amahirwe gifite mu kubaka inyubako nziza izatangirwamo serivise z’ubwishingizi. Umukuru w’igihugu yijeje abayobozi b’iki kigo ko ibibazo bamugejejeho bagifite mu mikorere bizakemuka.

Ati “ Uru ni urugero kuba naje kwifatanya namwe byari ukubashyigikira ariko kwari ukugira ngo n’abandi barebereho bibe urugero no mu bindi bikorwa bitandukanye bishoboka bashoramo imari mu gihugu”.

Perezida Kagame yavuze ko nagira icyo abona kitagenda neza kuri iyi nyubako azakigeza ku bayobozi kugira ngo gikosorwe ndetse no kugira ngo ibikorwa birusheho kugenda neza.

Ati “ Kuvuga ibi ngibi ni uburyo bwo kongera imbaraga zo kunoza umurimo kuko hari aho bigaragara ko abantu bagira uburangare, no gutekereza nabi no gukora nabi kuko bituma byongera igiciro cy’ibyo ugiye gukora”.

Ati “ Sinashidikanya kugira abandi mfasha bakora nkibi kuko ibikorwa ubwabyo byivugira”.
Perezida yijeje abayobozi b’iki kigo kuzagaruka kureba serivise zitangirwa muri iri nyubako nyuma yo kuyitaha ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Perezida Kagame udahwema gushyigikira ishoramari.

Ati "Ndabashimira byimazeyo kuba mwemeye kuza kwifatanya natwe kuri uyu munsi utagira uko usa, bigaragaza ko mushyigikiye ibikorwa byacu, n’ubwitange bwanyu ntagereranywa mu iterambere ry’u Rwanda.’’

Marc Rugenera yashimiye Perezida wa Repuburika ku kibanza babahaye cyo kubakamo iyi nzu kuko mbere bakoreraga mu nzu iri ku buso bufite metero kare 1000 gusa nyuma bahabwa ikibanza gifite metero kare 2345.

Rugenera yasobanuye ko iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2019, igizwe n’amagorofa 12, yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije bijyanye n’icyerekezo Igihugu cyihaye. Mu kuyubaka hifashishijwe ibikoresho byakorewe mu Rwanda ku kigero cya 80%, ikaba yuzuye itwaye miliyari 22 Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka, na we yashimiye Perezida Kagame avuga ko gutaha inyubako nshya y’iki kigo ari intambwe ikomeye mu mateka yacyo.

Yagize ati “Ibi byose tubikesha imiyoborere yanyu myiza n’uruhare mugira mu guteza imbere ishoramari."

Ni ibirori byayobowe n'umunyamakuru Sandrine Isheja Butera
Ni ibirori byayobowe n’umunyamakuru Sandrine Isheja Butera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hongela sana kwakwel watu sikuizi wanapenda maendeo namahitaj saf sana

EZECHIEL yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

ni vyema kujenga inchi yenu sababu ndiyo maendeleo.kwakwel wahamasish wenzio

ezechiel yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka