Ni iby’agaciro kuba u Rwanda rumaze imyaka ibiri ruyoboye Commonwealth - Perezida Kagame
Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 27 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), irimo kubera i Apia muri Samoa, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba rumaze imyaka ibiri ruyoboye uyu muryango.
U Rwanda rwari ruyoboye Commonwealth kuva muri 2022, ubwo rwakiraga inama iheruka, Igihugu cya Samoa cyakiriye inama ya CHOGM 2024 irimo kuba kikaba ari cyo kigiye gusimbura u Rwanda ku buyobozi bw’uwo muryango mu gihe cy’imyaka ibiri.
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Afioga Fiamē Naomi Mataʻafa, umusimbuye ku buyobozi bw’uwo muryango, amwifuriza intsinzi ku buyobozi bwe, ndetse amwizeza ko u Rwanda rwiteguye kumushyigikira.
Samoa ni cyo gihugu cya mbere kigizwe n’ibirwa byo mu Nyanja ya Pasifika cyakiriye inama ya CHOGM.
Iyo nama ibaye mu gihe gikomeye aho ubushyuhe burimo kwiyongera ku Isi, ibyo bikaba biteye impungenge ku bihugu bisanzwe ari n’ibirwa bito bito byo mu Nyanja ya Pasifika n’ibihugu bya Karayibe, kuko bigenda birushaho kurengerwa n’amazi.
Perezida Kagame yagaragaje ko imigabane ya Afurika na Aziya ihuje ikibazo cyo kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe iterwa ahanini n’ibihugu bikize byohereza ibyuka byinshi bihumanya ikirere bikangiza akayunguruzo k’izuba, ibihugu byiganjemo ibito n’ibikiri mu nzira y’amajyambere bikaba mu byibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo amapfa n’imyuzure n’indwara zitandukanye zirimo nka kanseri n’izifata imyanya y’ubuhumekero.
Yabwiye ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth ko bidakwiye kwicara ngo byirengagize ijwi ry’ibyo bihugu birimo guhura n’akaga, kandi ko bakwiye gufata iya mbere mu kugira icyo bakora, badategereje ko ibyo bihugu bibasaba ubufasha.
Perezida Kagame yagize ati “Mu gihe twitegura Inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) mu byumweru bike biri imbere, dukwiye kugira icyo dukora, tukaba intangarugero. Amasezerano arimo ubusa nta gisubizo yatanga. Mu by’ukuri, urugamba rwo kurwanya ihindagurika ry’ibihe twarutsinda mu gihe ibihugu bikize byatanga umusanzu uhagije mu by’imari.
Perezida Kagame yavuze ko kandi ubufatanye no guhuza imbaraga bidakwiye kugarukira aho, ahubwo ko imikoranire ikwiye kuba myiza, ntihabeho kurushaho gushyira mu myenda ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Perezida Kagame yagaragaje ko abaturage bagize ibihugu bya Commonwealth biganjemo abakiri bato bafite imbaraga zo gukora, asaba ko izo mbaraga zabyazwa umusaruro, by’umwihariko abagore n’urubyiruko bagafashwa mu guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga, iyo ikaba imwe mu ntego bakwiye kwiyemeza muri uyu mwaka.
VIDEO: Ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul #Kagame mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 27 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), irimo kubera i Apia muri #Samoa. Perezida Kagame yari ayoboye (Chair) uyu muryango wa Commonwealth kuva muri 2022,… pic.twitter.com/YMXlgsVnJx
— Kigali Today (@kigalitoday) October 24, 2024
Ohereza igitekerezo
|