Ni ibiki byo kwitabwaho kuri MINICOM na MIFOTRA zahawe Abaminisitiri bashya?
Umusesenguzi akaba n’impuguke mu bijyanye n’Ubukungu agaragaza ko hari ibikwiye kwitabwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), nyuma y’uko zihawe Abaminisitiri bashya muri Guverinoma iherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.
Prudence Sebahizi ni we wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), mu gihe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yahawe Amb. Christine Nkulikiyinka.
Impuguke Straton Habyarimana avuga ko n’ubwo ikibazo cy’ibiciro ari cyo gihangayikishije benshi muri iki gihe, igikomeye kurusha ibindi ari icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, kuko ngo ari ho agaciro k’ifaranga gashingiye.
Habyarimana avuga kandi ko MINICOM ikeneye guhugura abacuruzi baherekeza ibicuruzwa biva hirya no hino mu Gihugu no hanze, bakitabira gukoresha ikoranabuhanga ribafasha gutumiza ibintu bikabasanga aho bari, kugira ngo igiciro cy’ingendo bakoze kitishyuzwa abaguzi.
Ati "Nta mpamvu yo gutega indege ngo ugiye kurangura amakanzu mu Bushinwa cyangwa amatisi muri Turukiya, hari uburyo bwo gukorana n’ababitumiza (Suppliers) kugira ngo nawe wishyure amafaranga make, ibicuruzwa bikatugeraho bitaduhenze."
Ashima ko Leta irimo gushakira abahinzi uburyo bwo kubika umusaruro igihe kirekire, ariko ko hakenewe n’uburyo burambye bwo kubashakira isoko kandi ribanogeye.
Ati "Kuko iyo uvuze ngo PAM irimo iragura ibigori byo kugemurira abantu bo muri Gaza (ni urugero), ibyo bigori kuki bitagurwa mu Rwanda kugira ngo wa Munyarwanda na we ayo madolari amugereho!".
Habyarimana avuga ko akenshi yumva ibigori byahinzwe n’Abanyarwanda bigurwa n’ibigo by’amashuri cyangwa byaragenewe kugaburirwa amatungo (inkoko), ariko na bwo ntihasobanurwe uko umusaruro uzasigara ugomba kubikwa n’abo uzahabwa.
Avuga ko hakenewe kujyaho urwego rw’abantu bashinzwe gushaka hakiri kare isoko ry’umusaruro, ryaba iriboneka hirya no hino mu Gihugu no hanze yacyo, mu rwego rwo guha icyizere abahinzi, aborozi n’abandi bafite ibyo bakora.
Iyi mpuguke mu bijyanye n’ubukungu ikomeza isaba MINICOM kongera kubyutsa ubucuruzi buto buto bwambukiranya imipaka, kuko ngo bwaheshaga imirimo benshi mu bagore n’urubyiruko.
Minisiteri ishinzwe umurimo yo yakora iki?
Habyarimana avuga ko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ikeneye gufatanya n’izindi nzego, kugira ngo gahunda yo guhanga imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi 500 buri mwaka igerweho mu buryo burambye, kuko ngo hari ukuyihanga hakaba no kuyifasha kugumaho.
Iyi Minisiteri kandi ngo ikeneye gufasha urubyiruko n’abagore kubona igishoro hadashingiwe ku ngwate, ahubwo hakarebwa ubwiza bw’umushinga buri muntu afite, hamwe no kumufasha gutegura uburyo amafaranga akoreshwa bidakozwe mu kajagari.
Kuba Guverinoma nshya izashyira mu bikorwa gahunda y’imyaka itanu aho kuba irindwi nk’uko byari bisanzwe, ngo ni igihe gito gisaba Leta gutandukana n’imvugo ngo "Isoko ntiriratangwa cyangwa ngo haracyakorwa inyigo", mu rwego rwo kwirinda kudindiza imishinga y’iterambere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murajoneza ngewe ndashingira kugitekerezo cyimpuguke habyarimana yatanze nukuri nange ndacyari urubyuruko ariko tujyatugira imishinga ngo udafite ingwate bikakubuza guhabwa igishoro ngowiteze imbere kugirango ugire iterambere rirambye mudufashe kubona Capital byoroshye ubundi twubake u Rwanda twifuza murakoze S.jean damascene