Ni ibiki bigenderwaho mu gutanga amanota mu mihigo y’ubumwe n’ubwiyunge?

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele, avuga ko “Hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere uruhare rw’inzego z’ibanze mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, buri mwaka hakorwa isuzuma ngarukamwaka ry’ibikorwa by’uturere mu bumwe n’ubwiyunge”.

Ni muri urwo rwego tariki 1 Ukuboza 2020, hahembwe uturere twagize amanota ya mbere mu isuzuma ryakozwe hashingiwe ku iteganyabikorwa ry’uturere ry’umwaka wa 2019-2020 na raporo z’ibikorwa, igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, n’uburyo abaturage babona ibibakorerwa mu karere biranga ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Hashingiwe ku byavuye mu isuzuma rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigaragarira mu manota, uturere twashyizwe mu byiciro bitatu ku buryo bukurikira: icyiciro cya mbere : 88-80% (Uturere 11), icyiciro cya kabiri:79-70% (uturere 18), ndetse n’icyiciro cya gatatu:69-60% (Akarere 1).

Nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Akarere kabaye aka mbere muri iryo suzuma ni Akarere ka Kirehe naho akabaye aka nyuma ni Akarere ka Muhanga.

Gusa ibyo ngo ntibivuze ko muri ako Karere (Muhanga) ubumwe n’ubwiyunge buri hasi, cyangwa se bukaba buri hejuru mu Karere kabaye aka mbere (Kirehe), ahubwo ngo ni uko uturere turushanwa mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twarahize no gutanga raporo yabyo, nk’uko bisobanurwa na Nambaje Alice ushinzwe itumanaho no guhuza inzego muri Komisiyo y’Igihugu y’bumwe n’Ubwiyunge.

Kuri buri ngingo muri izo eshatu z’ingenzi zishingirwaho mu isuzuma, hagiye hakubiyemo ibintu bitandukanye birebwaho. Nko ku ngingo ya mbere y’iteganyabikorwa ry’uturere, harebwa uburyo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragara mu iteganyabikorwa ry’akarere.

Hakarebwa ishyirwamu bikorwa ry’ibikorwa byateganyijwe ari byo isanamitima, gusubiza mu buzima busanzwe/kwinjiza mu mibanire myiza abafungurwa barangije igihano cy’icyaha cya Jenoside, n’Abanyarwanda batahuka bava hanze mu bice birimo abakigoswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Harimo kandi gutoza ababyiruka umuco w’amahoro, gukurikirana uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusuzuma ko imirenge ishyira mu bikorwa gahunda zishimangira ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Ku ngingo ya kabiri ijyanye no kureba iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, harebwe ibintu bine bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge byagaragaye mu turere.

Muri byo harimo kwironda gushingiye ku byiswe amoko mu gihe cy’amateka y’amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), kwironda gushingiye aho bakomoka, itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu gihe cy’amateka y’amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), ndetse n’itonesha rishingiye ku ho bakomoka.

Ku ngingo ya gatatu, uko abaturage babona ibibakorerwa biranga ubumwe n’ubwiyunge, harebwe uko abaturage babona ko hari ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge aho batuye, uko abaturage bishimira gahunda y’imiturire, ubworoherane n’ubusabane n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ku isi yose,abantu bananiwe gukundana.Niyo mpamvu Ubumwe n’Ubwiyunge budashobora kubaho.Amaherezo azaba ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc...Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Gutinda siko guhera.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.

biseruka yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Imana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha i Rwanda idufashe; irondabwoko, irondakarere n’ibindi bikorwa bitsikamira uburenganzira bwa muntu ntibigaruke muri iki gihugu cyacu mu yindi sura. Umuntu afashe urugero nko ku byaragaragaye neza, cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19, akazi ka Leta ni ikintu gikomeye gifite agaciro kanini k’umunyarwanda; inzego zibishinzwe zagombye gukora ibishoboka byose kugirango ako kazi gahabwe umuntu ugakwiriye kandi wagatsindiye, nta tonesha, nta kimenyane, nta cyenewabo, nta ruswa; nk’uko bijya bigaragazwa mu ma Raporo akorwa n’inzego za Leta ndetse n’iza NGOs.

Reverien yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Imana y’i Rwanda yirirwa ahandi igataha i Rwanda idufashe; irondabwoko, irondakarere n’ibindi bikorwa bitsikamira uburenganzira bwa muntu ntibigaruke muri iki gihugu cyacu mu yindi sura. Umuntu afashe urugero nko ku byaragaragaye neza, cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19, akazi ka Leta ni ikintu gikomeye gifite agaciro kanini k’umunyarwanda; inzego zibishinzwe zagombye gukora ibishoboka byose kugirango ako kazi gahabwe umuntu ugakwiriye kandi wagatsindiye, nta tonesha, nta kimenyane, nta cyenewabo, nta ruswa; nk’uko bijya bigaragazwa mu ma Raporo akorwa n’inzego za Leta ndetse n’iza NGOs.

Reverien yanditse ku itariki ya: 8-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka