Ni abahe bayobozi bamenyakanisha imitungo ku rwego rw’Umuvunyi?

Hari amatangazo anyuranye akunze guca ku bitangazamakuru, avuga ko umuyobozi runaka ashinjwa n’Urwego rw’Umuvunyi kwigwizaho imitungo, kuruhisha imitungu imwe n’imwe, kudaha uru rwego ibisobanuro ku mitungo runaka.

Abantu benshi bibaza urwego umuyobozi aba ariho kugira ngo ibyo atunze bitangire kugenzurwa n’urwego rw’umuvunyi? Ese iyo umuyobozi abeshye uru rwego bikamenyekana, ni uruhe rwego rumukurikirana? Ese haba hari abahanwe ku bwo kugaragaraho amakosa mu bugenzuzi bw’urwego rw’umuvunyi?

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Nkurunziza Jean Pierre umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, asobanura ko itegeko riteganya ko abayobozi kuva kuri Perezida wa Repubulika, abaminisitiri, abasenateri, abadepite, abasirikare n’abapolisi bafite ipeti rya ofisiye, abacamanza n’abashinjacyaha, abayobozi mu nzego zitandukanye, abacungamutungo, abacungamari, abacunga ibikoresho mu bigo bitandukanye, n’abandi bakozi ikigo cyabona ko ari ngombwa ko bashyirwa ku rutonde rw’ abagomba kugaragaza umutungo wabo, bose bagenzurwa n’urwego rw’umuvunyi.

Agira ati “Abakozi bagaragaza umutungo ni abo mu bigo bya Leta n’ibyo Leta ifitemo imigabane. Urwego rw’Umuvunyi rukora igenzura ku nkomoko y’umutungo wagaragajwe kugira ngo harebwe ko ibyagaragajwe bihuye n’ukuri”.

Akomeza avuga ko iyo bigaragaye ko hari uwabeshye hatangira iperereza, ryagaragaza ko nyir’ubwite atabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we, ubugenzacyaha bw’ Urwego rw’Umuvunyi bugategura dosiye, igashyikirizwa ubushinjacyaha akaba ari bwo bufata icyemezo cyo kuyiregera urukiko cyangwa kuyishyingura.

Ati “Ariko ashobora no gukurikiranwa na ‘RIB’ (urwego rw’ubugenzacyaha).”

Nkurunziza Jean Pierre avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rufite amadosiye y’abayobozi bagiye bahamwa n’icyaha cyo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, bamwe bakaba barakatiwe bakanasabwa kwishyura amafaranga angana n’imitungo batabashije gusobanura inkomoko yayo, abandi amadosiye yabo akaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha, andi akaba ari mu bugenzacyaha.

Urwego rw’Umuvunyi rwateganyijwe mu ngingo ya 182 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003, rushyirwaho n’itegeko nomero 25/2003 ryo kuwa 15 Kanama 2003 ryaje kuvugururwa n’itegeko no 17/2005 ryo kuwa 18/08/2005.

Mu nshingano nkuru z’urwego rw’umuvunyi hakaba hari mo guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga, gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego za Leta n’izigenga.

Rushinzwe kandi kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe yigenga byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro
Uru rwego runashinzwe kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’igihugu kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka