Ngororero: Yafashwe agiye gukwirakwiza udupfunyika dusaga 5,000 tw’urumogi

Ku ya 30 Mata 2021, abapolisi bafashe Niyibizi Gilbert w’imyaka 24, bamufatana udupfunyika ibihumbi 5,075 tw’urumogi. Yafatiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya, akavuga ko urwo rumugi yari arukuye mu Karere ka Rubavu aruhawe n’uwitwa Nyirahabimana.

Niyibizi yafatanywe udupfunyika dusaga 5,000 tw'urumogi
Niyibizi yafatanywe udupfunyika dusaga 5,000 tw’urumogi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yavuze ko uwo musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

Yagize ati “Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yarimo Niyibizi batangiye gusaka abagenzi, Niyibizi yagize ubwoba babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Niyibizi amaze kwiruka abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho baramukurikira baramufata baramugarura. Amaze kugaruka Niyibizi yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage witwa Nyirahabimana, akaba asanzwe arumuranguza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo abagenzi bafite.

Ati “Nka Polisi turakomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya ibiyobyabwenge, tubasaba kujya batanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Ibiyobyabwenge bikunze kuva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n’amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha”.

Niyibizi ndetse n’urumogi yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka