Ngororero: Uwari umujura ruharwa yarabiretse, ubu arakataje mu iterambere

Uwitwa Hatariyakufa Jean d’Amour utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero uvuga ko yari atunzwe n’ubujura, ari mu basaga 1000 bamaze kwiteza imbere, bifuza kwimukira mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe.

Hatariyakufa (ufite mikoro) avuga ko nibura yibye abasaga 200 ariko yabiretse akiteza imbere, ndetse akaba abasaba imbabazi
Hatariyakufa (ufite mikoro) avuga ko nibura yibye abasaga 200 ariko yabiretse akiteza imbere, ndetse akaba abasaba imbabazi

Uyu mugabo wubatse ufite umugore n’abana avuga ko kuva mu buto bwe yari umujura wo ku rwego rwo hejuru wayogoje abaturage, ariko yaje gufungwa ava muri gereza yiyemeje guhinduka aza no kubifashwamo n’Itorero ry’Abaperesibiteriyene Paruwasi ya Gaseke mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero.

Hatariyakufa avuga ko abantu yibuka yaba yaribye batari munsi ya 200, kandi byari bigoranye ko afatwa kuko yibishaga amayeri ahambaye, akabaho mu buzima bwo gukimbirana n’umugore kubera iyo ngeso.

Agira ati, “Abantu nibuka nibye ni nka 200, ariko ubu narahindutse, ndahinga nkorora ngakora na za telefone ubu maze kwiteza imbere ntabwo nzongera kugira uwo niba, ahubwo n’abo twakoranaga ubujura ndabakangurira kuza nkabereka uko bibeshaho ntawe babangamiye”.

Avuga ko yigishijwe guhinga kijyambere, no korora ubu akaba ageze ku rwego yishimira kuko yiteje imbere, akaba asanga atagomba kuguma mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko ari icy’abadafite amikoro.

Bimwe mu bitoki byo kwa Hatari biri mu byo agurisha agakuramo amafaranga
Bimwe mu bitoki byo kwa Hatari biri mu byo agurisha agakuramo amafaranga

Agira ati, “Ubu neza ibitoki, neza imyumbati myiza, niguriye inka, niyubakiye inzu nyishyiramo sima, naguze umurima, nanjye nkeneye kuva mu cyiciro cy’abaterwa inkunga ahubwo nkagira abo mfasha na bo bakiteza imbere. Ndasaba imbabazi abo nibye bose kuko narahindutse sinzabyongera”.

Mutabaruka Innocent ushinzwe ibikorwa mu Muryango mpuzamahanga wa Gikirisitu wita ku kurwanya ubukene (World Vision) mu Rwanda, avuga ko ahanini imiryango ikennye cyane ikunze kurangwamo amakimbirane ashingiye ku kuba umutungo w’urugo udahagije bigatuma abagize umuryango bahora bakeka ko umwe acura mugenzi we.

Mutabaruka ahamya ko ibyo abashaka kujya mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe basaba bishingiye ku bikorwa bamaze kugeraho
Mutabaruka ahamya ko ibyo abashaka kujya mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe basaba bishingiye ku bikorwa bamaze kugeraho

Agira ati “Abasangiye ubusa bitana ibisambo, nyamara ahari amakimbirane hahora ubukene kandi n’iyo mwaba muyahembwa ntabwo mushobora kuyasangira ngo mugire icyo mwigezaho kuko amakimbirane ni yo soko y’ubukene, ndabasba kurwanya amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ari yo atuganisha ku bukene.”

Avuga ko gahunda ya ‘Kira Wigire’ bashinze muri Nyange igamije gutuma abagize umuryango bose bagera ku iterambere, kuko usanga hari imiryango ifite ubushobozi ariko ntibashe guteza imbere abo irera barimo abana kandi ari bo bazasimbura abazaba bashaje.

Umuyobozi w’itorero ry’Abaperesibiteriyene mu Rwanda avuga ko hakenewe ubufatanye mu iterambere rigamije kurwanya ubukene, ari na yo mpamvu politiki y’Igihugu isaba abantu kwihuriza mu makoperative, mu gihe EPR yo isaba abantu kwihuriza mu matsinda yo kwiteza imbere.

Avuga ko zimwe mu nzitizi zishobora gutuma abantu batiteza imbere ku isonga hari amakimbirane ashingiye ku mitungo, mu gihe nyamara ahatari ubwumvikane bigoranye kujya inama, hakaba n’inzitizi y’abantu batizigamira kandi bishobora guhindura amateka mu iterambere ry’umuryango.

Ashingiye kuri Hatariyakufa wibaga akaba yarahindutse kandi akaba amaze kwiteza imbere, avuga ko impinduka zishoboka kandi ko n’abandi bashobora kumwigiraho, na bo bakiteza imbere bakamwegera akabereka uko yabigenje no agere ku gitoki cyiza.

Agira ati “Ni uguhindura imyumvire no kumva inama, umuntu agakora, Imana igatanga umugisha kuko ibyo yagezeho nta handi yabyigiye ahubwo ari hafi aho”.

Nkusi avuga ko guhindura imyumvire bishoboka kandi bigira akamaro
Nkusi avuga ko guhindura imyumvire bishoboka kandi bigira akamaro

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko kuba abantu basaga 1000 bageze ku rwego rwo kwisabira kwimukira mu cyiciro cya gatatu bavuye mu cya mbere, ari ikigaragaza ko abaturage bigishijwe bahinduka kandi bigatanga umusaruro.

Agira ati “Niba Hatariyakufa ashobora gutanga buriya buhamya bivuze ko guhindura imyumvire, imikorere n’imyitwarire bishobora gutuma umuntu atera imbere, kandi ko bishoboka iyo abantu bashaka guhinduka n’abayobozi bakabegera”.

Abaturage basaga 2000 bari bakennye cyane mu Murenge wa Nyange bari bamaze igihe bafashwa na World Vision, ibinyujije muri EPR, Paruwasi ya Gaseke. Abagera ku 1170 ni bo bamaze kugaragaza ko biteje imbere bose, bakaba bisabira kwimurwa mu cyiciro cya mbere bakajya mu cya gatatu cy’ubudehe, ubuyobozi bukaba bugiye kubisuzuma ngo bubifatire imyanzuro.

Umuyobozi wa EPR avuga ko Hatariyakufa ari urugero rw'impinduka ku bashaka kwiteza imbere
Umuyobozi wa EPR avuga ko Hatariyakufa ari urugero rw’impinduka ku bashaka kwiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BAMUFATIREHO URUGERONABANDIBOSEBABIKORA MURAKOZE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

Mwakoze neza

Mahoro yanditse ku itariki ya: 24-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka