Ngororero: Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’imibereho myiza y’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwasabye urubyiruko rwibumbiye mu nzego zitandukanye z’abakorerabushake, gukoresha imbaragaga bafite mu guteza imbere abaturage, kuko aka karere ari ko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu.

Uru rubyiruko rwahawe umukoro wo kuzana bagenzi babo bagafatanya kubaka Igihugu
Uru rubyiruko rwahawe umukoro wo kuzana bagenzi babo bagafatanya kubaka Igihugu

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 23 Mata 2023, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Polisi y’Igihugu, basuraga urubyiruko rw’abakorerabushake banyuranye muri aka karere.

Uru rubyiruko rwibukijwe ko ubukorerabushake n’ubwitange ari umuco ukomoka ku ngabo za RPF Inkotanyi, zabashije kubohora Abanyarwanda mu bushobozi buke zari zafite, ariko zifitemo ubushake bwo gukunda Igihugu.

MINALOC yashimiye cyane urubyiruko rw’abakorerabushake b’aka karere, kuba bari ku isonga mu kugira umubare munini ku rwego rw’Igihugu, kandi ko bakwiye kwifashisha ayo mahirwe mu kwimakaza imibereho myiza y’Abaturarwanda muri rusange.

Akarere ka Ngororero ni ko gafite abakorerabushake benshi ku rwego rw'Igihugu
Akarere ka Ngororero ni ko gafite abakorerabushake benshi ku rwego rw’Igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye uru rubyiruko ko iki Gihugu cyabohowe n’urundi rubyiruko, ayo akaba ari amahirwe yo kubakiraho iterambere rirambye.

Ati “Iki Gihugu kugira ngo tube tugifite mu by’ukuri ni urubyiruko rw’Inkotanyi rwakoze ibishoboka byose rukakibohora, ndetse rugahagarika Jenoside. Ubu dufite Igihugu cyiza gifite imiyoborere ihamye kandi iha agaciro urubyiruko. Ni amahirwe rero dufite kugira ngo tuyabyaze umusaruro bityo twiteze imbere mu buryo burambye”.

Mayor Nkusi yabatumye ku rundi rubyiruko agira ati “Gahunda yo kongera umubare w’abakorerabushake twese tujyanemo, kugira ngo abatari baba ‘youth volunteers’ baze, twese tugire imtumbero imwe. Urubyiruko rwose rw’Akarere ka Ngororero rugera ku bihumbi 92, twese tugomba kuba mu itsinda ry’abakorerabushake tugatera ikirenge mu cya bakuru bacu b’Inkotanyi”.

Ubuyozi ku nzego zinyuranye bwabashimiye umurava n'ubwitange
Ubuyozi ku nzego zinyuranye bwabashimiye umurava n’ubwitange

Akarere ka ngororero gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 407, muri abo abasaga gato ibihumbi 92 bakaba ari urubyiruko rururi hagati y’imyaka 16-30. Mu mwaka w’ingengo y’imari urimo kugana ku musozo (2022-23), uru rubyiruko rwibumbiye mu rwego rw’abakorerabushake, mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko, urushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi ndetse n’urwo mu Muryango uhuza Abiga muri za Kaminuza n’Amashuri Makuru, babashije kubaka ibikorwa remezo byose hamwe 1,203 birimo inzu, ubwiherero n’uturima tw’igikoni.

Hanasanwe ibibuga by’umupira bitandukanye, ndetse hanakorwa n’ubukangurambaga ku ngingo zireba cyane urubyiruko n’imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose. Urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero twiyemeje kuba umusemburo w’impinduka.

Isokontuvomaho ubwitange n’ubukorerabushake ni RPF Inkotanyi bo rugero rwiza mu bana n’abakuru.

Twiteguye gukora icyo Ari cyo cyose tugakoteza gusigasira igihugu cyaacu,mu bwiza n’ubukungu.

Murakoze cyane

Tuyisenge Pacifique yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka