Ngororero: Umuturage yatemye Gitifu w’akagari

Ku wa 15 Werurwe 2015, umuturage witwa Habimana Jean Pierre yatemye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutagara mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero witwa Uwimbabazi Florence, amukomeretsa ku mutwe no mu mugongo.

Uwimbabazi avuga ko akigera iwe mu rugo Habimana yahamusanze yinjira avuga ko aje kumutema akamwica, maze amutema ubugira kabiri ariko ku bw’amahirwe umuhoro yakoreshaga ntiwamufata neza kubera ko yirwanagaho hamwe n’undi muntu yabasanganye.

Uwimbabazi avuga ko ntacyo asanzwe apfa na Habimana ndetse ko atanatuye mu kagari ayobora kuko uyu mugabo atuye mu Kagari ka Ngoma, ariko ngo akagira umugore wa kabiri yacyuriye mu Kagari ka Rutagara.

Aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Kabaya akurikiranyweho icyo cyaha, Habimana avuga ko atazi uko yatemye Uwimbabazi kuko avuga ko ari shitani yamuteye. Gusa anavuga ko hari umugabo bari bagiranye amakimbirane akaba ariwe yari aje akurikiye akajya ahatariho kuko yari yanyweye inzoga.

Undi muyobozi uherutse gukubitwa muri aka karere ni uwitwa Bimenyimana Jean de Dieu uyobora Umudugudu wa Nyarukara, mu Kagali ka Gitwa mu Murenge wa Kavumu bitewe n’amakimbirane yagiranye n’umuturage wamukubise, nawe akaba akurikiranyweho icyaha cy’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa.

Uretse aba, muri mutarama 2015, mu Murenge wa Muhanda nabwo abashumba bakubise abayobozi batandukanye ku rwego rw’umurenge ubwo bababuzaga kwangiza ishyamba n’imigezi muri Gishwati. Nyuma yaho gato, umugore w’umucuruzi yakubise abayobozi bamusoreshaga mu Murenge wa Hindiro, mu gihe mu mwaka ushize urugomo nkuru rwanabaye mu Murenge wa Kabaya kugeza ubwo abaturage bangije urugi n’igisenge by’ibiro by’akagari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Nyiraneza Clotilde avuga ko abaturage bakora ibyo akenshi ari abigomeka kuri gahunda za Leta, ariko ko atahakana ko hari n’abayobozi baba bagira imyitwarire idahwitse imbere y’abaturage ariko akenshi ngo bakubitwa bari mu kazi kabo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 6 )

sha wowe wiyise kinubi, reka tuguhubuze aho uri kuvugira maze ndebe, wagiye urira none aka kanya urarenzwe wigize umuvugizi waba nye ndera nkaho watowe nabaturage? uhagarariye nde ko numuruango wawe wakunaniye? itonde sha aho uri turahazi utazakorwa nisoni c tuguhubuje yo!! askyi

Ley yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

kuwiyise Kinubi, shahu c kinubi rwose ko nunva ufite ibibazo biruta ibya nyina wa bizuru, none c wowe uyobewe ko kubakisha rukarakara mumujyi wa Kigali bitemewe? Ikindi kdi kubaka mu kajagari byo uziko arumuziro akaba arizo ngaruka tugenda duhura nazo invura iyo yaguye amazu arasenyuka, dore imihanda ukuntu arimitoya kubera akajagari nkako wowe ushaka kugarura muri Kigali, ok reka nkwibwirire nkubu ko uvuga ngo wifuza ko H E ariwe wagukemurira ikibazo, aramutse aje, buriya wamubona? Akazi uriho kazwi na leta, sinibaza impamvu uvugira hanze nkaho utazagaruka, kuki utari warigeze ubivuga ukirihano? ese uziko tutakuzi? komeza turaguhubuzayo na mission utayirangije kdi waragiye urira ngo ubukene bukumereye nabi kuki murengwa nabi? waba warigeze kwigaho isebanyabuhanga cg nisebanya bujinga? Discipline pl’ze ntabwo twagutoye ngo utuvugire kdi si wowe utuye indera wenyine, yewe nuramuka unimutse ukajya mukandi kagari cg akarere ni murwanda ujyanye iyo myumvire abaturage bakugwa nabi. Niba umurongo tugenderaho umaze kukubana muto, shakisha undi hanyuma tuzaba tureba, nanone turakwiyamye ntawakugize umuvugizi nurwawe rwarakunaniye maze!!!

Ley yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

@ Kinubi urarengera cyane rwose Fils uvuga ibyo akora biri munshingano ze iyo myitwarire yawe rero idahwitse usebya ubayobozi ntaho iganisha abantu. Urongera ukigira umuvugizi wabatuye Indera nyamara ntawagutumye kandi kuba ujijisha wiyita andi mazina turanakuzi. koko igikorwa cyo gusenyera abubatse mu kajagari cyabayeho utirengagije nawe urabizi rero reka kwikoma umuntu, gusa niba hari ibindi gana inkiko ariko ibijyanye nakazi byo blame yawe irashaje. None se ko wumva wamuregeye abandi bayobozi ko uvuga ko ntacyo babikozeho ukeka ko batasuzumye ikirego cyawe? va mumatiku shaka ibyo ukora bindi byaguteza imbere kandi turanakuzi nibyo ukora!reka kutuvangira uduteranya nubuyobozi ntacyo dupfa nabwo.

zawadi yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

ariko wowe wiyise kinubi.ibyuvuga urabikurahe?none se ko numva utuvugira twese ngo abaturage bandera, urumuvugizi wacu?ahubwo ubanza uba mumashyamba ya congo.nibo basebanya.none se twe siho tuba? mwagiye mureka gusebanya.niba unatwihishemo hano murwanda ugende usange abanyangeso nkiyo aho baba. ntibitangaje nizina rirabikaragaza uwuriwe. ubwo se akagali wamubuzemo nakahe.naka congo?twese dusaba service kukagali fils akoreraho.kandi turayihabwa nkuko bisanzwe nkahandi. ngo bakumeneye amatafali ya rukarakara?ese nigo wabyumva gusa. ubwo washakaga kubaka inzu zakajagali. ahubwo wowe ukibumba inkarakara muri kigali bakwitondere ushobora kuba urumwe nabandi .ntudusebereze umuyobozi.erega uwabibonye ubwo yakumva arukuri ibyo wanditse.

kalias yanditse ku itariki ya: 21-03-2015  →  Musubize

uyu muntu winbasiye uyu muyobozi buriya ntibafite icyo bapfa ?ko yabaye umuvugizi w’abaturage bose n’abatarimo kubaka bamutumye?ni president wa njyanama y’ akagali se?abantu ntitwari dukwiye gutanga ibitekerezo bisesereza.murakoze

thom yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Baratinze ahubwo uwadukiza umunyabanga nshingwa bikorwa wa kagari ka KIBENGA umurenge wa NDERA akarere ka GASABO witwa FILS watuzonze wirirwa azengurka ashaka aho bubaka nababumba amatafari ntakandi kazi akora yirirwa ahiga amafaranga iyo asanze ubumba murumvikana kugirango ukomeze ubumbe no kugirango uzubake utagiye gushaka icyangombwa kuko yitwaza ngo ntawemerewe kubaka RUKARAKARA akaba ari mururwo rwego ABUZA NABABUMBA RUKARAKARA mbese we ntakindi akorera abaturage nizo Operation yirirwamo twamuregeye umuyobozi wa KARERE wavuyeho ntacyo yabikozeho ndetse tumuregera numuyobozi mushya wa karere ubwo yadusuraga nawe ntacyo yabikozeho ubanza afite aba akorere kuko twibaza icyo atumariye nkabaturage aho ntawe ujya kubiro ngo azamubone ahubwo yirirwa acuza abaturage utwabo Tuzabibwira Nyakubahwa PEREZIDA wa REPEBURIKA niyongera kugaruka I NDERA dore ko ubwo yazaga kwifatanya natwe mumuganda batubujije kugira icyo tuvuga Uwaduha imana umukuru wigihugu akazagaruka I NDERA rwose kuko uyumubozi yaratuzonze nkuko inzoka ya MIBE izonga umuntu njye rwose nuko ntabona uko ngera kuri NYAKUBAHWA ngo mubwire ko hari umuyobozi wabuze umukurikirana ugiye gutuma twimuka mukagari cq Umurenge ndetse na karere umuntu yakimukamo aho umuntu adafitiye amahoro yajya aho amahoro ari.

KINUBI yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka