Ngororero: Umuntu umwe yahitanywe n’ikirombe, babiri bajyanwa kwa muganga

Umuntu umwe yahitanwe n’impanuka y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, akagari ka Kamasiga, ubwo abakozi ba Kompanyi yitwa (Ruli Mining Trade) bari mu kazi k’ubucukuzi ku wa 07 Gicurasi 2022.

Ubutabazi bwarakozwe ariko umwe akurwamo yitabye Imana
Ubutabazi bwarakozwe ariko umwe akurwamo yitabye Imana

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba butangaza ko impanuka ishobora kuba yaratewe no kuba ubutaka bw’umusozi bworoshye cyane kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, bukamanukira abakozi bamwe bakavamo undi umwe agasigaramo kuko yari yinjiye kure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gatumba, Nkurunziza Eliphaz, avuga ko impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, aho ubutaka bwamanutse abantu bamwe bakabasha kuva mu kirombe, babiri muri bo bababaye ariko bajyanwa kwa muganga aho bongeye kugarura ubuzima.

Umwe mu bacukuraga we ngo byaragoranye ko ahita azamuka kuko yari kure ugereranyije n’abandi, ubutabazi bukaba bwarakomeje kugeza ku cyumweru mu gitondo aho yakuwemo yamaze kwitaba Imana, agahita ashyingurwa.

Agira ati “Ubutabazi bwarakomeje uwo mugoroba kugeza mu gitondio akurwamo saa moya yamaze kwitaba Imana, yari yinjiye mu kuzimu ku buryo bitoroheye abantu kumugeraho vuba, turakeka ko impanuka yatewe n’uko ubutaka bwanyoye amazi menshi”.

Uhagarariye Ruri Mining Trade yatangarije Kigali Today ko impanuka yatewe n’umusozi wacitse inkangu ukamanuka ugatwikira ahacukurwaga amabuye y’agaciro, nyamara ngo hari habanje kugenzurwa niba ahacukurwa nta kibazo hafite.

Nkurunziza avuga ko Kompanyi ya Ruli Mining Trade isanzwe ifite ubuzobere mu bucukuzi, kandi yemewe n’amategeko gukorera ubucukuzi muri ako kagari, kandi bafite ibikoresho bihagije kandi abakozi bayo bafite ubwishingizi bw’ubuzima.

Ibyo ngo bisobanuye ko hari icyizere cy’uko umuryango wa nyakwigendera ushobora guhabwa ibiteganywa n’amategeko, kubera ko yari mu bwishingizi kandi akaba yazize impanuka y’akazi.

Icyakora ngo birakwiye ko mu gihe cy’imvura habaho kwigengesera mu gucukura i kuzimu mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guhitana abantu benshi, kubera ko ubutaka buba bworoshye cyane.

Agira ati “Inama twabagira ni uko mu gihe cy’imvura bagira amakenga ntibacukure ikuzimu ahubwo bakimukira ahandi cyangwa bagategura i musozi akaba ariho bakorera, kugira ngo ikirombe kibe kitanapfundikiriramo abantu benshi”.

Umusozi waramanutse utwikira ahacukurwaga
Umusozi waramanutse utwikira ahacukurwaga

Nkurunziza avuga ko ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 hateganyijwe inama n’ubugenzuzi mu rwego rwo kureba niba aho hantu hakomeza gucukurwa, cyangwa ibikorwa byaba bihagaritswe mu gihe cy’imvura.

Agira ati “Twebwe ku rwego rw’umurenge nta burenganzira dufite bwo guhagarika kampani, ku wa kane tuzagirana inama y’ubuyobozi bwayo n’abatekinisiye b’akarere, tukareba niba batugira inama yo kuba bahagaritswe, ariko ubu barimo gukora”.

Ubuyobozi bwa Ruli Mining Trade butangaza ko babiri bari bajyanywe kwa muganga ubu bameze neza, bashobora no gusezererwa, hagati aho ahabereye impanuka bakaba baretse kuhacukura, kandi hakomeza kugenzurwa n’ahandi basanganywe kugira ngo hirindwe impanuka zishobora kuvuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka