Ngororero: Umukozi ntakibaze icyo igihugu cyamumarira ahubwo ajye yibaza icyo we yakimarira

“Umukozi ntakibaze icyo igihugu cyamumarira ahubwo ajye yibaza icyo we yakimarira”. Aya ni amagambo yavuzwe n’uwahoze ari perezida wa Leta Zunzubumwe za Amerika John Kenesy ubwo yabwiraga abanyagihugu ba Amerika ko bagomba guteza imbere igihugu cyabo badatagereje icyo kibaha.

Aya magambo akaba ari kimwe mubyo abakozi bo mu karere ka Ngororero basanga abanyafurika bose bakwiye gukurikiza mu kuzamura ibihugu byabo ngo bive mu murongo w’ubukene bubyugarije.

Mu kwizihiza umunsi w’umurimo kuwa Kane tariki 1/5/2014, abakozi bo mu karere ka Ngororero bahisemo gushimira Imana no gusabira imigisha ibikorwa byabo ngo kuko ari kimwe mu bizabafasha kugera ku murimo unoze mu kugira icyo bagezaho igihugu cyabo.

Bazanye imbuto zitandukanye ngo zihabwe umugisha.
Bazanye imbuto zitandukanye ngo zihabwe umugisha.

Muri kiliziya ya paruwasi gaturika ya Rususa, abahinzi bari bitwaje imigozi y’ibijumba, ingeri z’imyumbati, amasuka n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi. Abarimu bari bitwaje ibitabo n’izindi mfashanyigisho; abakozi bo mu biro bari bafite imashini za mudasobwa n’amakaramu; abaganga bari bitwaje ibikoresho binyuranye bifashisha mu kuvura abarwayi.

Nkuko babivuga, buri wese ngo yashakaga kwereka Imana n’abantu ibikoresho bye bituma ateza igihugu imbere nawe ubwe. Padiri watuye igitambo cya misa yabihaye umugisha maze asaba buri wese kuba inyangamugayo mu gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Mw’ijambo bagejejweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Niramire Nkusi yabashimiye uburyo bitabira umurimo bagatahiriza umugozi umwe bafatanyije n’abayobozi. Ngo gukorera hamwe nk’ikipe bituma buri wese atanga umuganda we bityo serivisi zikagera kubazikeneye kandi ku gihe.

Yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Kora wigira” agira ati kwigira byinjiye mu ndangagaciro nyarwanda ariko ntitwabigeraho tutitabiriye umurimo. Yavuze ko gukora ariwo musingi wo kwigira.

Bwana Barigora Evariste umuyobozi w’abakozi n’umurimo mu karere ka Ngororero yavuze kuri gahunda y’umurimo mu Rwanda binyuze muri EDPRS ya II aho buri mwaka hazajya hahangwa imirimo 200 kandi itari iy’ubuhinzi.

Ingufu zikazashyira mu rubyiruko hiyongera amashuli y’imyuga kandi rworoherezwa kubona inguzanyo. Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho ingamba zihamye mu guhanga ibikorwa remezo n’ibigo by’imari bituma amajyambere yiyongera.

Abakozi b’Akarere ka Ngororero barishimira uko bafashwe haba ku mushahara, koroherezwa mu kazi bahabwa ibyangombwa bibafasha mu kazi; bakanishimira ishyirahamwe ryabo ribafasha gukemura ibibazo bitunguranye.

Kugirango barusheho kuba indashyikirwa barifuza gukorera ahantu bisanzuye badacucitse nk’uko bimeze muri za biro zimwe na zimwe. Barifuza ko babona ubwiherero buhagije ku bagabo no ku bagore. Mu rwego rw’umutekano mu kazi barasaba ko amazu bakoreramo yagira imirindankuba na za kizimyamwoto.

Ikindi bakaneye isuzuma buzima (medical checking) rihoraho nibura kabiri mu mwaka, ibibuga by’imikino inyuranye ndetse n’ingendo shuli ngo kuko akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.

Umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gedeon nawe yashimiye abakozi uburyo baharanira iterambere ry’Akarere agaya abakirangwa no gukererwa. Yishimiye uburyo abakozi batakijarajara bajya gushaka akazi ahandi bigaragara ko bakunda Akarere bakorera.

Bwana Ruboneza yongeye gusaba abakozi kuba mu Karere kuko gukora bataha hanze yako bituma umusaruro bategerejweho ugabanuka. Abakozi 2 bitwaye neza kurusha abandi bahawe ishimwe. Abo ni umukozi ushinzwe igenamigambi Birorimana Jean Paul n’umushoferi w’Akarere Kalisa Jean Baptiste.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka