Ngororero: Umugabo wari wagerageje kwiyahura no kwica umugore yitabye Imana

Umugabo witwa Poncien Kwizera w’imyaka 38 wari utuye mu Kagari ka Rususa mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, yitabye Imana kuri uyu wa 01 Nzeri 2021 mu bitaro bya Muhororo, nyuma y’iminsi ibiri agerageje kwiyahura.

Kwizera yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro aho yakurikiranwaga n’abaganga kubera igikomere yiteye agerageza kwikata ijosi akagira igikomere ariko hakaba andi makuru avuga ko yaba yaranagerageje kunywa umuti wica udukoko, nyuma y’uko icyuma yiteye kitamwishe.

Kwizera yashatse kwica umugore witwa Tuyishime mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira 31 Kanama 2021, amukase ijosi akoresheje icyuma ari nabwo nawe yahise yitera icyuma ariko bombi ntibahise bapfa kuko inzego z’umutekano zimaze gutabara boherejwe kwa muganga.

Kwizera ngo yakomeje kuremba kugeza ubwo ananirwa guhumeka neza ngo bamushyira ku cyuma gitanga umwuka ariko ubuzima bwe buza gukomeza kumera nabi kugeza apfuye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu hataramenyekana niba yishwe n’igikomere yiteye cyangwa imiti bivugwa ko yaba yaranyoye, kuko ayo makuru afitwe n’abaganga.

Mu gihe umugore wari wasuye Kwizera agashaka kumwica we akiri mu bitaro, ngo nta makuru yari yamenyekana y’icyo bapfuye kuko bivugwa ko bari basanzwe ari inshuti.

Hari andi makuru avuga ko Tuyishime yasuye Kwizera hakiri kare nko mu masaha ya saa tatu z’ijoro, ariko amakuru y’uko yashatse kumwica amenyekana mu ma saa sita z’ijoro kandi abaturanyi be bakavuga ko nta muntu bigeze bumva ataka ku buryo bitari koroha kubatabara ku gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwiyishe ntaririrwa, ahubwo imana ifashe uwo mugere akire ubndi yirire kubyiza imana yamugeneye, kuko inkware y’inyabugingo itura mu itongo ry’uwayihigaga.

EDSON yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka