Ngororero: Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kutijandika mu bucukuzi butemewe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngororero kwirinda kwijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bituma bahugira ku nyungu zabo ntibite ku bibazo by’abaturahe.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kutijandika mu bucukuzi butemewe
Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kutijandika mu bucukuzi butemewe

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ku ikubitiro yahereye mu Karere ka Ngororero, aho yaganiriye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Amasibo kuzamura, bo mu Mirenge ya Gatumba, Muhororo na Ndaro, abayobozi b’imirenge 13 igize Akarere, abakozi b’akarere, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi bavuga rikumvikana.

Kimwe mu bibazo bivugwa muri aka Karere ni icy’abayobozi bijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, icuruzwa ry’inzoga z’inkorano n’ibindi.

Aganira n’aba bayobozi, Minisitiri Shyaka yihanganishije abaturage b’aka karere bashegeshwe n’ibiza, ndetse asaba abayobozi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage birimo n’ibyasizwe n’ibiza.

Yagize ati “Umuyobozi agomba kuba umusemburo w’ibyiza no kuzamura imyumvire, agasigasira ubumwe n’umutekano w’igihugu n’abagituye. Ibyo umuyobozi ubishyira imbere kandi akabyigisha abaturage bakabyumva aba ari muzima”.

Minisitiri Shyaka yabasabye aba bayobozi kandi guharanira guha serivisi nziza abaturage mu nzego zose bayobora, bibanda cyane ku gukemura ibibazo by’abaturage hakiri kare, gukemura amakimbirane yo mu ngo, kwibutsa abaturage guhingira igihe, n’ibindi biza byiyongera kuri serivisi zo guha ibyangombwa abaturage.

Ku kibazo cy’abayobozi bijandika mu bucukuzi bw’akajagari ndetse n’ibindi byaha byo kunyereza umutungo ugenewe abaturage, Minisitiri Shyaka yagize ati “Mwirinde kurya akatagabuye no gukora mu bya rubanda.

Iyo umuyobozi agize akaboko karekare gakora mu bigenewe rubanda agatwara iyo sima, ibyo bikoresho byo kubaka amashuri, akijandika mu bucukuzi bw’akajagari, mu mafaranga agenewe abatishoboye,… uwo muyobozi ntaba agifite urumuri (rumurikira abo ayobora), mubireke n’uwumvaga yashyugumbwaga afashe hasi”.

Minisitiri Shyaka yasabye aba aba bayobozi gukomeza gusigasira ubumwe, umutekano, ibidukikije, no gushyira imbaraga muri gahunda zo kurwanya ibiza, ndetse no gukomeza gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere mu Rwanda turimo ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro, binatuma abaturage bijandika mu bucukuzi bw’akajagari ari benshi, ndetse bikanabagiraho ingaruka kuko ari kenshi humvikana inkuru z’abo ibyo birombe byagwiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka