Ngororero: Minisitiri Kayisire asanga igwingira ry’abana ari icyasha kidakwiye

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, avuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Karere ka Ngororero, ari icyasha kitari gikwiye kuko ibikenewe mu kurwanya imirire mibi bihari.

Minisitiri Kayisire asaba ko ubuhinzi bw'icyayi bwagira uruhare mu kurwanya imirire mibi
Minisitiri Kayisire asaba ko ubuhinzi bw’icyayi bwagira uruhare mu kurwanya imirire mibi

Yabitangarije ku wa 29 Nzeri 2022 mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Ngororero, ubwo yasuraga koperative y’abahinzi b’icyayi, COTRAGAGI, ikorera mu Mirenge ya Muhanda, Kavumu, Sovu, Kageyo yo mu Karere ka Ngororero n’imirenge ya Jomba na Muringa yo mu Karere ka Nyabihu.

Umwe mu bahinzi avuga ko ahinga kuri hegitari umunani, kandi akaba yarabashije kwishyurira abana umunani muri kaminuza, naho bane barangije amashuri yisumbuye, ubu akaba arimo kurihira abuzukuru.

Avuga ko n’ababyeyi b’abo buzukuru bamwigiraho bakabasha gutangirira ku biti nka 500 by’icyayi, kugira ngo bazibesheho neza kuko na we yari atuye mu Murenge wa Muhanda kure y’umujyi, ubu akaba yarimukiye ku mujyi wa Kabaya aho atuye neza.

Agira ati “Iyo mirima mfite ntabwo nyihabwa ku buntu, ahubwo ndayigura nsarura nka nka toni 25 iyo umusaruro wabaye neza. Ntabwo nzi kubara amafaranga kuko ntize ariko ntabwo nabura kubika miliyoni n’igice ku kwezi, ndasaba abafite amasambu kwihatira guhinga icyayi, bakareka utwo turayi tutabaha umusaruro”.

Minisitiri kayisire yasobanuriwe uko ubuhinzi bw'icyayi buhagaze
Minisitiri kayisire yasobanuriwe uko ubuhinzi bw’icyayi buhagaze

Iyi koperative ihinga icyayi ku buso bungana na hegitari 935.936, ifite abanyamuryango 1,765 ikaba irimo kwagura ubuso buhinzeho icyayi kuri hegitari 170, kandi abahinzi b’icyayi bagaragaza ko babona amafaranga ahagije bakura mu musaruro wacyo.

Minisitiri Kayisire asaba ubuyoboyobozi gufasha abaturage mu kwitabira ubuhinzi bw’icyayi bubaha amafaranga, ariko bakanibuka guhangana n’ikibazo cy’igwingira ryiganje muri aka karere kuko nta rwitwazo ku bafite amafaranga.

Agira ati "Niba abaturage babona amafaranga ahagije bigomba kujyana n’imibereho myiza izira imirire mibi, Akarere ka Ngororero gafite icyasha cy’igwingira kagomba kwivanaho, kuko nticyari gikwiye”.

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya Mountain Tea Factory iyi koperative igemuramo icyayi, rukora toni 45 ku munsi, nyuma yo kwagura ubuso buhinzeho icyayi barateganya gukora toni 100 ku munsi. Ikilo cy’icyayi kibisi kigura 400Frws.

Uruganda rw'icyayi rwa Rubaya rukikijwe n'imirima y'icyayi
Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rukikijwe n’imirima y’icyayi

Ku kibazo cy’imihanda mibi inyura mu Rubaya bigatuma umusarauro w’icyayi n’amata ya Gishwati bitwarwa nabi, Minisitiri Kayisire yasabye ko igomba kuba itunganye ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi.

Uru ruzinduko ruje rukurikura urwo aherutse kugirira mu Mirenge ya Nyange, Ndaro, Ngororero na Muhororo aho yagiye asaba abaturage kurwanya igwingira n’imirire mibi, ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko butazahwema kwita ku kurwanya imirire mibi y’abana, kuko nabwo butewe ubwoba no kuba nta gikozwe mu myaka 30 iri imbere, kazaba gatuwe hafi ya kose n’abantu bagwingiye gusa.

Abayobozi baganiriye n'abaturage ku musaruro w'icyayi no mu kurwanya igwingira
Abayobozi baganiriye n’abaturage ku musaruro w’icyayi no mu kurwanya igwingira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yegonibyo guhing ariko nuhingicyayi ukibagirwaguhingibyokuuzatungwanicyayigusa? ngwikiro400fr kukirowikwirata kubahingibirayi birikugura500fr ahokungwingira hatigizikorwa mbonamuminsirimbere hazagwirirabenshikurushabagwingiyubu igi200 ikiro inyama3500fr indagara2500fr amataritiro500 imbutobyonibindibindi ahwabana babatishoboye tazagwiranihe? uwowamajyane wentiturikumwepe.

Mathias yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka