Ngororero: Ifumbire ikoze mu mababa y’inkoko yatunguye abitabiriye imurikabikorwa

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bakora umwuga w’ubuhinzi baravuga ko batunguwe no gusanga amababa y’inkoko avamo ifumbire ihendutse kurusha ifumbire mvaruganda basanzwe bakoresha.

Abayobozi basobanuriwe uko imurikabikorwa ryatangiye n'ibizakorerwamo
Abayobozi basobanuriwe uko imurikabikorwa ryatangiye n’ibizakorerwamo

Babitangarije mu bikorwa bari kumurikirwa n’abafatanyabikorwa b’ako karere (JADF Isangano), aho umufatanyabikorwa yabamurikiraga ifumbire y’amazi ishyirwa ku mababi y’ibihingwa, ikarumbura ubutaka kandi igahenduka ugereranyije n’imvaruganda basanzwe bakoresha.

Muhawenimana Joselyne wo mu Murenge wa Ngororero avuga ko kwegerezwa imurikabikorwa bituma babona ibintu bishya batamenyereye, birimo nk’amafumbire agezweho, nk’aho yabonye ifumbire iva mu mababa y’inkoko n’ibyatsi.

Agira ati “Ndashimira Umukuru w’Igihugu ukomeza kudutekerereza, turifuza ko bajya bakomeza kugira ibyo batwereka bakanabitugezaho, kuko kubibonera gusa ahantu nk’aha ntibihagije, bishobotse abaturage bagahugurwa uko iyo fumbire ikorwa nta kibazo.”

Muhawenimama Floride utuye mu Murenge wa Muhororo avuga ko hari udushya yaboneye mu imurikabikorwa by’umwihariko mu buhinzi, ari ifumbire y’imborera aho yabonye uburyo bwo gufumbira hakoreshejwe ifumbire igezweho ikoze mu buryo bw’amazi akomoka ku mababa y’inkoko.

Agira ati “Uyu munsi amafumbire mvaruganda arahenze batweretse uko litiro imwe yavangwa n’amazi bagafumbira basa n’abavomerera, aho gukoresha zimwe twaguraga ziduhenze, turifuza ko abayobozi baduhugura ku ikoranabuhanga ryatuma nk’umutu utunze inkoko akora iyo fumbire”.

Umukozi w’uruganda Rocosan rukora iyo fumbire yitwa Rokolan Uwiragiye André avuga ko ugereranyije inyungu mu mafaranga, umuhinzi wakoresheje Rokolan ashora amafaranga 127.500frw kuri hegitari, mu gihe uwakoresheje amafumbire ya Urea na DAP we ashora ibihumbi 156frw kuri hegitari.

Ifumbire ikoze mu mababa y'inkoko n'ibyatsi bibora itanga umusaruro mwiza kandi w'umwimerere
Ifumbire ikoze mu mababa y’inkoko n’ibyatsi bibora itanga umusaruro mwiza kandi w’umwimerere

Avuga ko bashaka no kubaka uruganda mu Rwanda kuko ifumbire ihari itumizwa hanze, ibyo bikazatuma irushaho guhenduka kuko ubu icupa rya litiro imwe riri ku mafaranga 17.000frw, kandi aborozi b’inkoko bakabona isoko ry’inyama n’ayo mababa akagurishwa akavamo ya fumbire.

Avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko ifumbire y’inkoko yifashishwa cyane mu gukora amafumbire kuko ifite umwimerere kurusha andi mafumbire ava ku matungo, kandi ko byagaragaye ko n’amababa y’inkoko aseye akavangwa n’ibindi byatsi bibora atanga ifumbire nziza y’umwimerere.

Agira ati “Iyi fumbire igamije kongera gusubiranya umwimerere mu butaka kuko nta binyabutabire igira, twari dufite ikibazo cy’ibinyamafufu byari byarabaye amazi, nta kijumba cy’ifufu wabona nta kirayi cy’ifufu ariko ubu byose bigiye gukemuka”.

Uwiragiye avuga ko abaturage bazajya bakoresha ifumbire yabo bazajya bagurirwa imbuto kugira ngo zihabwe abahinzi zahindutse umwimerere, bityo zirusheho gusakara kandi Abanyarwanda bongere kurya ku mbuto gakondo zifite uburyohe, kandi ko hari amasezerano na Leta y’u Rwanda ngo iyo fumbire igere hose mu Gihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François avuga ko kugira abafatanyabikorwa mu kurumbura ubutaka, no guhinga imbuto z’indobanure bihagije ngo abaturage babone amafunguro ahagije kandi yujuje intungamubiri.

Avuga ko hakwiye no gusobanurira abaturage imikorere n’imikoreshereze y’ayo mafumbire kugira ngo bagireho ubumenyi bwatuma bayitabira, hagamijwe kongera umusaruro, imurikabikorwa ikaba ari imwe mu nzira umuturage abonye ngo abone amakuru ahagije.

Agira ati “Abaturage bakeneye amakuru kuri iyo fumbire bakamenya igiciro cyayo n’icyo bazakuramo kuko hari igihe ifumbire iba ari nziza koko, ariko ikaba ihenze umuturage atayigondera, ni ngombwa rero ko baza nka hano bakabaza ibibazo bakamenya amakuru kugira ngo bakoreshe ibyo bazi neza n’umusaruro byatanze ahandi bizwi yakoreshejwe.”

Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kwibuka guhinga ibihingwa bifata ubutaka
Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kwibuka guhinga ibihingwa bifata ubutaka

Minisitiri w’imicungire y’ibiza mu Rwanda, Marie Solange Kayisire, wari witabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero, avuga ko ubuhinzi bwo mu turere dufite imisozi miremire bugoye kubera ubuhaname buteza isuri, ifumbire n’ubutaka buhingwa bigatwarwa n’imyuzure, akaba asaba abahinzi no gutekereza ku bihingwa bifata ubutaka nk’ikawa n’icyayi kuko bitanga umusaruro kandi ubutaka biteyeho bukaguma hamwe.

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ngororero (JADF Isangano) rizamara iminsi itatu uhereye tariki 19 kugeza tariki 21 Nyakanga 2022 rifite insanganyamatsiko igira iti, “JADF Terimbere Ngororero, Ubumwe bwacu imbaraga zacu”.

Ifumbire ikoze mu mababa y'inkoko izatuma imbuto gakondo zongera kuboneka kandi zitange umusaruro
Ifumbire ikoze mu mababa y’inkoko izatuma imbuto gakondo zongera kuboneka kandi zitange umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka