Ngororero: Hari aho ingobyi ya Kinyarwanda yongeye gusimbura Imbangukiragutabara

Abaturage bo mu Mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, baravuga ko bongeye kwegura ingobyi gakondo ngo bazifashishe mu kugeza abarwayi kwa muganga kubera iyangirika ry’imihanda ryatumye imbangukiragutabara zitakibona aho zica ngo zibafashe.

Umurwayi urembye bishobora kumugiraho ingaruka igihe yatinze kugezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara zitabasha kugera aho abarwayi bari
Umurwayi urembye bishobora kumugiraho ingaruka igihe yatinze kugezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara zitabasha kugera aho abarwayi bari

Abaturage bavuga ko kwifashisha izi ngobyi gakondo bibagiraho ingaruka nyinshi z’imvune ku baturuka kure, guheka nijoro bigoranye cyane igihe cy’imvura no kuba umurwayi urembye cyangwa umugore utwite ashobora no kugwa mu nzira kubera kubura ubutabazi bw’ibanze.

Mu masaha y’umugoroba ashyira saa moya, abaturage bavuye mu Murenge wa Sovu bakambuka mu Murenge wa Bwira binjira mu wa Gatumba ari wo urimo n’ibitaro bya Muhororo, abagabo n’abasore mu nkweto za bote bigaragara ko biteguye guhangana n’ubunyereri bahetse.

Inkweto ya bote ni itegeko ku muntu wese uri mu ishyirahamwe ry’abahetsi muri iyo mirenge, kugira ngo zibafashe kunyeranyereza birinda kuba batura hasi umurwayi uri mu ngobyi. Gusiba kujya guheka bicirwa amande.

Ubwo bwose bukaba ari uburyo bwashyizweho ngo abatuye muri iyo mirenge bahangane n’ikibazo cy’ubwigunge buterwa no kutagira imihanda myiza ibafasha kugeza abantu babo kwa muganga.

Ukuriye ishyirahamwe ry’abahetsi mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Sovu, avuga ko nubwo hafashwe izo ngamba badahwema gusaba ko imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza byasanwa kugira ngo imodoka zitwara abarwayi zibashe kubageraho.

Agira ati “Nk’ubu turagera ku bitaro bya muhororo hafi saa mbiri z’ijoro turaba dukoze nka kilometero 40, ni zo twongera gukora dusubira mu ngo ubwo turagerayo nka saa saba z’igicuku. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi ikiraro cya Satinsyi kigakorwa imbangukiragutabara zikaba zaza kuhafata abarwayi”.

Guheka nijoro ni ukwitwaza amatara kuko haba hatabona
Guheka nijoro ni ukwitwaza amatara kuko haba hatabona

Yongeraho ati “Ntabwo imbangukiragutaraba zishobora kutugeraho, yemwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitega ntabwo yahagera kuko imihanda yarangiritse, iyo dusabye ko iza kutwakira umurwayi batubwira ko bitashoboka, bidusaba kuvunika cyane ngo tugeze umurwayi ku bitaro bya Muhororo. Imihahiranire n’imigenderanire na yo ntikibaho ku buryo bworoshye kuko nta modoka zikigera iwacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, na we yemeza ko abatuye imirenge yo mu cyahoze ari Komini Ramba bari mu kaga ko kuba imihanda bifashishaga yarangijwe n’imvura nyinshi yibasira ibyo bice.

Ndayambaje avuga ko gusana amateme n’imihanda yangijwe n’imvura y’ibiza birenze ubushobozi bw’akarere kuko bisaba amafaranga menshi, ubu hakaba harakozwe ubuvugizi ngo Leta ishake uko yagoboka abaturage bari mu bwigunge.

Avuga ko nta modoka yagera muri iyo mirenge ku buryo bworoshye, yemwe n’iz’abayobozi biragoye n’izitwara ibicuruzwa, ibyo bikagira ingaruka ku musaruro w’abaturage kugera ku isoko no kugeza abarwayi kwa muganga.

Umuhanda uhuza Imirenge ya Bwira-Gashubi-Nyange n’umuhanda uhuza Kabaya-Muhanda na Kavumu uhinguka ahitwa Kazabe, n’umuhanda ugana mu Murenge wa Kageyo-Kavumu ukambuka mu Karere ka Rutsiro ni yo ifite ibibazo bikomeye kuko amafaranga yabuze ngo isanwe.

Hari ibiraro byatangiye gusanwa ngo abaturage bongere guhahirana ariko hari n'ibitarakorwa
Hari ibiraro byatangiye gusanwa ngo abaturage bongere guhahirana ariko hari n’ibitarakorwa

Agira ati “Bariya baturage bigaragara ko bafite ibibazo natwe iyo tugiyeyo duhurirayo n’ibibazo bikomeye cyane, nta mafaranga turabona ngo tuyikore twasabye MINECOFIN ko yadufasha ngo ikorwe”.

Ndayambaje avuga ko imihanda isanwa ariko imiterere y’Akarere ka Ngororero y’imisozi ihanamye, umuhanda w’igitaka utamara imyaka ibiri utarangirika kandi bikaba bigoranye gukora kaburimbo kuko ari yo ikomeye yakemura ikibazo mu buryo burambye.

Avuga ko inyigo yamaze gukorwa akaba asaba abaturage kuba bihanganye ubwo buvugizi bugakorwa bakongera kuva mu bwigunge, mu gihe ibiraro byo ngo byashyizwe mu ngengo y’imari y’akarere byatangiye gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka