Ngororero: Hari abayobozi batinyaga kwiteranya ntibatange amakuru y’ihohoterwa

Mu Karere ka Ngororero, hari abayobozi b’inzego z’ibanze mu bavugaga ko batinya kwiteranya, bigatuma bahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, bikaba byavamo ingaruka zitandukanye zirimo kubana mu makimbirane mu miryango, n’ubusahuzi mu ngo no gusenya ingo.

Biyemeje guhindura imikorere bagatanga amakuru ku ihohoterwa
Biyemeje guhindura imikorere bagatanga amakuru ku ihohoterwa

Abo bayobozi basobanura ko guhishira ihohoterwa babiterwaga ahanini no kutamenya amoko yaryo n’ibyaha biyashingiyeho, no kuba abahohoterwa ubwabo badakunda uwabatangira amakuru kuko bifatwa nko gusebya umuryango.

Nshutiraguma Patrick wo mu Murenge wa Kabaya, avuga ko kubera ko ari umwe mu bagize inshuti z’umuryango, bimugora gukemura amakimbirane mu miryango kubera ko bayituyemo, bityo ibyaha bibaye bakihutira kunga ababigiranye kubera ko baziranye kandi banga kwiteranya.

Agira ati, “Usanga tugifite imbogamizi zo gutanga amakuru kubera ko abo muturanye baba bifuza ko ibintu byakemukira mu miryango, ariko ubu tumaze kumenya ko ibyo ari ihohoterwa tuzajya tuyatanga”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bagaragaza ko hari igihe birinda gutanga amakuru kugira ngo batiterana
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza ko hari igihe birinda gutanga amakuru kugira ngo batiterana

Ngendahayo Jean Baptiste na we uba mu nshuti z’umuryango mu Murenge wa Kabaya, avuga ko hari amakuru bamenya ariko bikaba byagorana kuyatanga mu nzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa kuko bene yo baba badashaka ko asohoka ngo ajye hanze.

Agira ati, “Usanga umubyeyi ahohoterwa ariko ntashake gutanga amakuru kuko iyo abantu badutabaje umuntu tukamugeza kwa muganga, ariko akagenda avuga ko yaguye akavunika kandi yari yakubiswe, ibyo bituma natwe tutamenya uko twakurikirana ibyo bibazo kuko niba nyir’ubwite nawe adashaka ko amakuru ye asohoka akatwita abanyamagambo ntitwabona uko tumufasha, ariko ubu ubwo tubimenye tugiye kwatsa umuriro dutange amakuru kuko twaburaga uko tubigenza”.

Umukuru w’Umudugudu wa Kimisagara mu Murenge wa Kabaya, Twagirimana Jean Claude, avuga ko iyo bakoze raporo ikagezwa mu nzego z’ubuyobozi wenda nk’umugore yakubiswe, usanga yanga kujya gutanga ikirego ahubwo bikitwa ko abayobozi ari bo bari gusenya uwo muryango.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bari guhabwa amaguhurwa y'uko bagira uruhare mu gutanga raporo zituma uwahohotewe arenganurwa
Abayobozi b’inzego z’ibanze bari guhabwa amaguhurwa y’uko bagira uruhare mu gutanga raporo zituma uwahohotewe arenganurwa

Agira ati, “Niba umugore yakubiswe, tugakora raporo umugabo akajyanwa kuri RIB, umugore akajya kwa muganga, agenda avuga ko yagize impanuka ugategereza ko ajya gutanga ikirego ugaheba, ahubwo ugasanga agarutse yatwikomye ngo nitwe dushaka kumusenyera”.

Nzakizwanimana Beatrice, uyobora Umudugudu wa Rwantozi avuga ko nawe atajyaga ahirahira gutanga amakuru mu buryo bugamije gukumira ihohoterwa, kuko hari aho yageraga akifata yirinda ko umuryango urimo ihohoterwa wamufata nk’urimo kuwusenya.

Agira ati, “Usanga umugore iyo tumugiriye inama ngo aregere ihohoterwa yakorewe, yanga kubikora ngo batamufungira umugabo, nsanga abagore ari bo bari kwizira, usanga umugore avuga ngo umugabo nashaka anyice, ubu hari urugo ntabasha kugeramo kuko umugabo waho arampiga avuga ko ari njyewe umusenyera urugo, sinzi niba mwaduha inama zo kujya duca inyuma tukabakorera raporo”.

Mukansanga asaba abashakanye gukora imibonano yabanje gutegurwa hagamijwe kwirinda ihohoterwa
Mukansanga asaba abashakanye gukora imibonano yabanje gutegurwa hagamijwe kwirinda ihohoterwa

Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Centre, Alice Mukankaka avuga ko kudatanga amakuru ku wahohotewe, bituma inzego zikurikiraho zitabasha gufasha uwahohotewe, bikaba byatuma uwahohotewe arengana no mu butabera.

Agira ati, “Ntimukagire impungenge ko umuntu yahishiriye amakuru cyangwa adashaka gutanga amakuru, nimutinyuke mutange amakuru kuko niyo azadufasha mu kurenganura uwahohotewe, ntabwo wavuga ko umuntu yihohotera, ahubwo ndabona bijya gusa nka ruswa kuko uwo mwita ko yihohotera ntatange amakuru cyangwa akifuza ko umugabo we arekurwa ngo badasonza cyangwa bamusenda (kumwirukana) abikora atishimye, mutinyuke mutange bene ayo makuru”.

Imiryango nayo iracyashyigikiye ihohohoterwa

Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’umuryango, Odette Mukantabana avuga ko hari abagore bagihohoterwa kubera imiryango bashatsemo, aho ubwe azi urugero rw’umugabo wakubise umugore akamukomeretsa, ariko inkiko zikaza kumugira umwere kubera ko abagize umuryango we basabye umwe mu bana be kubeshya ko nyina yakomerekejwe no kugwa hasi aho gukubitwa.

Umukozi w'Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry'umuryango, Mukantabana Odette avuga ko hari aho azi umwana washinje nyina ubusinzi no kugwa hasi agakomereka bituma se wamuhohoteye agirwa umwere
Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’umuryango, Mukantabana Odette avuga ko hari aho azi umwana washinje nyina ubusinzi no kugwa hasi agakomereka bituma se wamuhohoteye agirwa umwere

Agira ati, “Uwo mugabo yarafunzwe agirwa umwere kuko abo mu muryango we basabye umwana we ko abeshya ko nyina atahohotewe, byatumye urukiko rubishingiraho kuko umwana yari umutangabuhamya mwiza, twabimenyeye ku butumwa nyina wabo yamwandikiye amushimira ko yafunguje se amusaba kujya gutura mu matongo ya nyirakuru ngo nyina atazabimenya akamwihimuraho”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon avuga ko mu miryango harimo ikibazo cy’imyumvire, aho ubwabo baba badashaka ko amakimbirane yabaye amenyekana, kubera umuco wo kumva ko umugabo atajya akora ikosa kandi ko arikoze umugore akamurega byaba bimurangiranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabaya avuga ko gutinda kubona amakuru ku ihohoterwa bituma hari ibyago biba bitunguranye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya avuga ko gutinda kubona amakuru ku ihohoterwa bituma hari ibyago biba bitunguranye

Agira ati, “Ibibazo bishingiye ku makimbirane n’ibyaha by’ihohoterwa turabimenya ariko turacyahura n’ikibazo cy’uko abayobozi ku rwego rw’Imidugudu bashobora kumvikanisha uwakoze ihohoterwa, ibyo bigatuma usanga amakuru atugezeho yatinze ku buryo hashobora no kuba ibyago biturutse ku kuba amakuru yaratinze kutugereraho igihe, ariko ubu ubwo bahawe amahugurwa bakanerekwa ingaruka zirimo turizera ko amakuru agiye kujya abonekera igihe”.

Mu bindi bibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo bigahishirwa harimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, gusesagura umutungo w’urugo, umwe mu bashakanye agatinya kubiregera byitwa ko abikoze yaba ashenye urugo, ingaruka zivamo zikabamo no kwicana ku bashakanye kuko habuze uwabafasha kugaragaza ibibazo biri mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka