Ngororero: Hakenewe asaga Miliyali ebyiri ngo abasenyewe n’ibiza bubakirwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.

Amazu hafi 800 ni yo azubakirwa abahuye n'ibiza mu Karere ka Ngororero
Amazu hafi 800 ni yo azubakirwa abahuye n’ibiza mu Karere ka Ngororero

umuyobozi wako Godefroid Ndayambaje abivuga ko n’ubwo Leta yatanze inkunga yo kubakira abaturage bangirijwe n’ibiza, hari na bamwe batangiye kwitanga ngo aya mazu aboneke, ariko hagikenewe imbaraga za buri wese ubishoboye kugira ngo nibura iyi mpeshyi izarangire abasenyewe bamaze kubona aho kuba.

Agira ati “Hakenewe amafaranga saga Miliyali ebyiri, turi gufatanya n’inzego zitandukanye no turebe ko aya mazu azaba yuzuye mbere y’uko imvura yongera kugwa, kandi hari icyizere dufatanyije. ”

Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Ngororero ku ikubitiro abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kumuryango FPR Inkotanyi batangije igikorwa cyo kubakira bamwe mu basenyewe n’ibiza, kugira ngo batange umusanzu wabo ahateganyijwe kubaka inzu 13 ni ukuvuga imwe muri buri murenge, ariko bakazajya bafatanya n’abaturage n’Akarere.

Perezidante w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero Nyiransenimana Donatile avuga ko hazubakwa amazu 12.

Ati “Twebwe uruhare rwacu ruzagera nko muri Miliyoni 10 frw, turateranya hame n’imiganda y’abaturage kubaka inzu imwe muri buri Murenge twahereye kuri Mutima w’urugo mugenzi wacuudafite ubushobozi bwo kwiyubakira.”

Abagore b'urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero batangiye ibikorwa byo kubaka amazu 13
Abagore b’urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero batangiye ibikorwa byo kubaka amazu 13

Mukamana Alphonsine ubu ucumbitse ku baturanyinyuma yo gusenyerwa n’ibiza avuga ko ashimira abagore bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi kubera urukundo bamugaragarije bamwubakira inzu.

Ati “Ndashimira FPR N’urugaga rw’abagore ruyishamikiye ho nari nshumbitse none ngiye kubona inzu rwose Imana ibampere umugisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero Kuradusenge Janvier, avuga kokugeza ubu abantu 298 batangiye kubakirwa mu bibanza byabo, mu gihe abantu 159 bazagurirwa ibibanza kuko nta bushobozi na mba bafite, hazabaho kandi no guhererekanya ubutaka ku bantu 328 kugira ngo na bo bubakirwe.

Imirimo y'amaboko mu gusiza ibibanza irarimbanyije
Imirimo y’amaboko mu gusiza ibibanza irarimbanyije

Inama Njyanama ikaba izaba yamaze kugaragaza no kwemeza agaciro k’ibibanza bizagurwa bitarenze iki cyumweru, bigatangira kugurwa no kubakwa hakoreshejwe amafaranga ya Leta.

Hagati aho abaturage bakomeje gucumbikirwa mu miryango y’ababaturanyi, aho bafashishwa inkunga z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibigori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka