Ngororero: Gukora umuhanda Gatumba-Bwira bizaruhura abahekaga abarwayi mu ngobyi

Abaturage bo mu Mirenge ya Gatumba na Bwira barishimira gutangira kubaka umuhanda uzabafasha kugeza abarwayi ku bitaro bya Muhororo, hifashishijwe imbangukiragutabara, dore ko ubusanzwe bakoreshaga ingobyi ya gakondo.

Umuhanda uzatwara amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri Miliyari esheshatu
Umuhanda uzatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari esheshatu

Ni umuhanda ku ikubitiro ugiye kubakwa igice cya mbere kireshya na kilometero 16,6 naho icya kabiri, kikazakorwaho kilometero 30 wose ukaba kilometero 46.6 unyuze mu dusantere dutandukanye tugize Imirenge ya Gatumba, Bwira, Muhororo na Nyange.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Soline Mukamana, asobanura ko kugeza umurwayi ku bitaro bya Muhororo byari bigoranye ku buryo yashoboraga no kuhagera yazahaye cyangwa akaba yanaburira ubuzima mu nzira, ariko icyo kibazo kikaba kigiye gukemura.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatumba, Soline Mukamana, avuga ko umuhanda uzafasha abaturage mu buhahiranire
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Soline Mukamana, avuga ko umuhanda uzafasha abaturage mu buhahiranire

Agira ati “Imbangukiragutaraba yagezaga umurwayi hano yarushijeho kuzahara kubera umuhanda mubi cyangwa umubyeyi akaba yagira ikibazo. Uyu muhanda rero uzadufasha guhahirana no kugenderana abaturage banezerwe”.

Ibyishimo afite ni na byo abaturage bashaka serivisi z’ibitaro bya Muhororo baturutse mu Mirenge ya Bwira na Ndaro, ndetse na Gatumba bafite, bagashimira ubuyobozi bugiye kububakira umuhanda.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, atangiza kubaka umuhanda
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, atangiza kubaka umuhanda

Nyirigira Jean Damascene avuga ko kubona ibikorwa remezo bibasanga bibaha icyizere cyo gukora bakiteza imbere kuko baba babona ibibafasha mu buzima bibegereye, ndetse bikabafasha gutuza.

Agira ati “Iyo ibikorwa remezo bije bidusanga twumva turuhutse tukagira icyizere. Nk’ubu uyu muhanda uzaturuhura cya gihe twatakazaga duhetse abarwayi tugikoremo ibindi bikorwa. Turashimira Leta yadutekerejeho ngo wubakwe”.

Nyiramvuriye Fronille avuga ko bitari byoroshye ngo umuturage abone ukuntu atega imodoka aza kwivuza ku bitaro bya Muhororo, none bakaba babonye umuhanda kandi bazanasaba akazi mu kubaka uwo muhanda.

Nkusi avuga ko abaturage bazagirwaho ingaruka no gukora umuhanda bazishyurwa bidatinze
Nkusi avuga ko abaturage bazagirwaho ingaruka no gukora umuhanda bazishyurwa bidatinze

Agira ati “Abana bacu bari baratangiye kwigira mu bujura kubera ubukene none tugiye kubona umuhanda tunakorere amafaranga”.

Muneza Robert waherukaga gukorera impanuka mu Muhanda wa Bwira-Gatumba avuga ko n’ubwo we yamugajwe n’impanuka, abandi batazongera guhura n’imbogamizi zaturukaga ku muhanda mubi.

Agira ati “Iyo imvura yabaga yaguye ubwo ni ugusubika urugendo. Njyewe naravunitse ariko abandi bagiye koroherwa n’ingendo. Turashimira abayobozi bakomeje kudutekerezaho”.

Umuhanda witezweho koroshya imigenderanire yari igoye
Umuhanda witezweho koroshya imigenderanire yari igoye

Amashyirahamwe y’abahetsi bagizwe n’abasore n’abagabo b’imbaraga, ni bo bahoraga biteguye kujya mu mujishi igihe umubyeyi akeneye kugezwa ku bitaro bya Muhororo, haba mu ijoro cyangwa ku manywa nta yandi mahitamo yabaga ahari usibye gushyira umurwayi mu ngobyi bagakora urugendo rutari ruto ngo barengere ubuzima bw’umurwayi.

N’ubwo uwo muhanda uzaba wubatse utarimo Kaburimbo, abatsindiye isoko ryo kuwukora bavuga ko uzaba ukomeye kuko bamenyereye kubaka imihanda yo mu misozi, bakizeza abaturage kubabanira neza no gukorana aho bafitanye ikibazo kikaba cyakemuka.

Abashinzwe gukora umuhanda baganira n'abaturage uko bazishyurwa ibyabo bizangizwa
Abashinzwe gukora umuhanda baganira n’abaturage uko bazishyurwa ibyabo bizangizwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubwumuhanda nibyiza cyane ark iyaba nakora no kubitaro bya gashubi health center biherereye mu murenge wa bwira mukagari kaga shubi byugarijwe ni nkangu yatewe aha Nini nimvura bika ba byenda kugenda kubera inkangu nyine nkatwe nka baturage buwo murenge wa bwira tuka ba dusaba let’s ko ya tuba hafi kuko ibyo bitaro biri kumwe n’ishuri G.S bwira

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka