Ngororero: Bishimiye ko agakiriro kabakijije urusaku n’umwanda
Nyuma y’uko abakora akazi ko kubaza no gusudira bimuriwe mu gakiriro gashya kubatswe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero, abatuye umujyi wa Ngororero bishimiye ko umwanda n’urusaku byagabanutse, cyane cyane ku masaha ya kumanywa.
Mbere y’uko abakora iyo myuga batangira gukorera mu nyubako z’agakiriro bari banyanyagiye rwagati mu duce dutuwe ku buryo byasakurizaga abaturage, ubu aba baturage bakaba bameze nk’abakize indwara ngo kuko byabagwaga nabi.
Mukandeze Madalina avuga ko atabashaga kuryama cyangwa kuryamisha umwana ku manywa ngo asinzire kubera urusaku rw’imashini. Uretse ibyo kandi, ngo abana birirwaga batoragura utuntu bita udukinisho mu myanda yavaga muri ako kazi ari nako bayikwirakwiza hirya no hino.

N’ubwo bavuga ko bagiye kure y’abakiriya babo ahanini baboneka mu mujyi wa Ngororero, akakora umwuga wo kubaza no gusudira nabo bemeza ko babonye aho gukorera heza.
Nsengiyumva Nicodeme, usanzwe ari umubaji avuga ko nyuma y’amezi 2 bimukiye mu mazu y’agakiriro bakora batekanye kuko bakorera ahatunganye. Gusa ngo baracyamenyereza kuko avuga ko abakiriya bagabanutse.
Uyu mugabo yemeza ko mbere yakoreraga ahantu yashinze ibiti bisakaje shitingi maze imvura yagwa akanyagirwa, ibikoresho bikangirika kandi ntiyizere neza umutekano wabyo. Imyanda yavaga mu mabarizo ngo wasangaga ahanini ibangamiye abatuye hafi yayo kuko hataraboneka abayibyaza umusaruro ngo bayigure.

Umukozi ushinzwe isuku mu karere ka Ngororero mu gace gakorerwa mo n’ibitaro bya Kabaya, Emmanuel Nizeyimana nawe avuga ko kwimuka kw’iyo mirimo byafashije kongera isuku mu mujyi wa Ngororero. Gusa, aranenga bimwe mu bikorwa bikigaragaza umwanda muri uyu mujyi.
Mu gihe abawutuye bavuga ko urusaku rwagabanutse, baranasaba ko n’ibindi bitera urusaku nk’amagaraji, abacururiza imiziki rwagati mu ngo n’ibindi nabo hashakwa undi muti utababangamiye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
erega ntacyo leta nziza ifite ubuyobozi buhamye, bufitiye inzozi nziza abaturarwanda , icyerekezo gihamya, kwihesha agaciro , itazakorera abanyarwanda, twe nkabanyarwanda icyo dusabwa ni ugushyira mubikorwa inama nziza tugirwa nabayobozi beza twitoreye
erega dushyize hamwe ntacyo tutazageraho , umurimo ukrewe hamwe utanga umusaruro mwiza kandi ukagirira abawukora , ukunu udukiriro twa cyera twari tumeze twari uteye inkeke ariko ubu ubona ko byose biri kumurongo
MU BYUKURI BYARI IKIBAZO GIKOMEYE ARIKO UBU CYARAKEMUTSE KANDI NI KU MUHANDA WA KABURIMBO RWOSE NI KARIBU MUZAZE MURI BENSHI...
ubuwo babonye aho gukorera hameze neza noneho ubu ibyo bakoraga bigiye kuza bimeze neza kimwe nuko amafargnga babonaga agiye kwiyongera