Ngororero: Batatu bafashwe bacyekwaho gutema ibiti bya Leta bakabibazamo imbaho batabyemerewe

Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero yafashe uwitwa Hagenimana Alexandre w’imyaka 25, Ndagijimana John w’imyaka 35 na Ngirimana Ignace Jean Claude w’imyaka 30. Bafatiwe mu Murenge wa Bwira, Akagari ka Bungwe, Umudugudu wa Kirwa, bafatanywe imbaho 1,000 babaje mu biti bya Leta biteye ku muhanda wo mu Mudugudu wa Kirwa batabyemerewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibiti byari byabajwe na Hagenimana Alexandre, ubuyobozi bw’Umurenge buramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma Hagenimana ajya kuri wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho.

Yagize ati “Hagenimana yatemye ibiti bya Leta biri ku muhanda abibazamo imbaho, ubuyobozi bw’umurenge buramuhagarika ndetse bumwambura izo mbaho bujya kuzibitsa ku muturage muri uwo mudugudu. Hagenimana yaje kunyura inyuma ajya gushuka wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho. Yahise azigurisha uwitwa Ndagijimana John, uyu yazanye imodoka itwawe na Ngirimana Ignance Jean Claude.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi nayo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

Abo bantu uko ari Batatu n’imbaho bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibakurikiranwe nihamwa nicyaha baryozwe umutungo wa Leta
Kuko nukwangijza ibidukikije ,knd ariyo soko yamajyambera ya bene kanyarwanda

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Nibakurikiranwe nihamwa nicyaha baryozwe umutungo wa Leta
Kuko nukwangijza ibidukikije ,knd ariyo soko yamajyambera ya bene kanyarwanda

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka