Ngororero : Bagiye kubaka uruganda rw’amazi ruzatwara miliyari 4
Mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’amazi makeya kiboneka mu Karere ka Ngororero, ubuyobozi bw’ako karere bwatangarije abaturage ko bwatangiye imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi azajya yunganira ayo bari basanganywe.
Umukozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Ngororero, Birorimana Jean Paul, avuga ko urwo ruganda ruzuzura mu gihe cy’imyaka 3 rutwaye abarirwa muri miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gutangira imirimo yo kurwubaka, akarere kashyizemo miliyoni 460 ku ngengo y’imari ya 2015-2016, mu mirimo y’ibanze.
Abaturage ba Ngororero bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’amazi makeya bavuga ko n’ayo babona usanga adasukuye cyane ko hakiri benshi bavoma ibinamba n’imigezi itemba.
Ubwo bizihizaga ku nshuro ya 21 Umunsi Mukuru wo Kwibohora, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yemereye abaturage ko barimo gukora ibishoboka byose ngo mu gihe urwo ruganda rutaraboneka babe babonye amazi meza nubwo yaba akiri makeya.
Kimwe mu bigiye gukorwa ni ugutunganya umuyoboro w’amazi uzagera mu mirenge 4 ya Kageyo, Ngororero, Hindiro na Muhororo ifite ikibazo cy’amazi kurusha iyindi. Uyu muyoboro ukazakorwa ku bufatanye n’ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).
Uru ruganda rugiye kubakwa mu gihe abaturage bo mu Karere ka Ngororero cyane cyane abakora ibikorwa bikenera amazi menshi nk’ubucuruzi bwa resitora n’amacumbi ndetse n’ ubwubatsi bakomeje gutaka kutagira amazi kuko bayabona abahenze.
Kuva mu myaka 3 ishize, mu Karere ka Ngororero hari haratunganyijwe imiyoboro ndetse hubakwa utuzu (kiosques) tuzajya ducururizwamo ayo mazi ariko kugeza ubu inyinshi muri izo kiosquea ntizikora kubera ko imiyoboro yangiritse.
Birorimana avuga ko iyo miyoboro igiye gusanwa ikaba igeza amazi ku baturage ariko akavuga ko ikiri mikeya, ku buryo hakenewe iyindi.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|