Ngororero: Babiri bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro

Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32, bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.

Mu rugo kwa Munyentwari ahasanzwe ayo mabuye y'agaciro yacuruzwaga bitemewe n'amategeko
Mu rugo kwa Munyentwari ahasanzwe ayo mabuye y’agaciro yacuruzwaga bitemewe n’amategeko

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Polisi yasanze mu rugo rwa Munyentwari hari ububiko (Stock) bw’amabuye y’agaciro, bafatwa barimo kuyapakira mu mifuka bategereje imodoka ngo bajye kuyagurisha ku mucuruzi uba mu Karere ka Muhanga usanzwe uyagura.

Ati “Bafashwe saa tanu z’ijoro barimo gupakira ariya mabuye kugira ngo imodoka ize bayajyane mu Karere ka Muhanga ahari umucuruzi basanzwe bayacuruzaho. Abapolisi basanze nta byangombwa bafite bibemera kugura no gucuruza ayo mabuye ndetse banabikora bitwikiriye ijoro”.

Ubwo bamaraga gufatwa, Munyentwari ari na we nyiri ayo mabuye yavuze ko ayavana ahacukurwa amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Karere ka Ngororero, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko ikiro kimwe akirangura ku mafaranga y’u Rwanda 200 akakigurisha kuri 250, ayo mabuye ngo akorwamo ibintu bitandukanye nk’ibirahure by’amazu, amakaro, ngo hari n’ibyo bayakoresha muri moteri y’ibinyabiziga. Yemeye ko yari amaze igihe kinini acuruza ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru, akangurira abantu kujya bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibihano bashobora guhura na byo.

Ati” Uriya muntu yakoraga ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa afite kandi yabikoraga nijoro yihishe. Arivugira ko yaguraga ariya mabuye ku bakozi bo mu masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubwo urumva ko na bo bayiba aho bakorera. Barabangamira abashoramari bafite ibirombe, ikindi kandi banyereza imisoro kuko ntibasora”.

Abafashwe Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane aho bajyaga kuyacuruza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka