Ngororero: Babiri bafashwe bakekwaho kwiba lisansi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kabaya, ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021 yafashe abantu babiri bafite amajerikani 9 arimo lisansi bigakekwa ko bayibye, bafashwe barimo kuyicuruza mu buryo butemewe.

Bakekwaho kwiba lisansi bakayicuruza binyuranyije n'amategeko
Bakekwaho kwiba lisansi bakayicuruza binyuranyije n’amategeko

Abafashwe ni Hakuziyaremye Issa ufite imyaka 31 na Hakizimana Hassan ufite 35 y’amavuko bose bafatiwe mu Murenge wa Kabaya, mu Kagali ka Kabaya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batuye mu gasanteri ka Kabaya baduhaye amakuru bavuga ko batewe impungenge n’abantu bahacururiza lisansi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku buryo ubwo bucuruzi bushobora kubateza ibibazo birimo inkongi y’umuriro”.

CIP Karekezi avuga ko nyuma yo gufata abo basore babiri byaje kugaragara ko iyo lisansi bayikuraga mu Karere ka Nyabihu ahari kubakwa imihanda, aho bayivomaga mu modoka ziri mu bikorwa byo kubaka iyo mihanda.

Hakuziyaremye na Hakizimana basanzwe bakora akazi k’ubukanishi bakaba bari banafite inzu bakoreramo ubucuruzi mu isanteri ya Kabaya.

CIP Karekezi yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli kuko bishobora guteza ibibazo aho batuye ndetse no mu baturanyi babo.

Yagize ati “Ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli bukozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bushobora gutera ibyago bikomeye birimo inkongi y’umuriro igahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibintu bitandukanye. Buriya umuntu ashobora kurasa umwambi ashaka kunywa itabi cyangwa umwana akahakubaganira akarasa umwambi ako kanya umwuka ugakurura icyo kibatsi cy’umuriro kikagera ahateretse amajerikani inkongi y’umuriro igatwika iyo nzu n’izindi zihegereye”.

Uwo muyobozi yibukije abatunze ibinyabiziga kwirinda kugura ibikomoka kuri Peteroli bigurishwa mu buryo butemewe kuko bishobora kubangiriza ibinyabiziga.

Yagize ati “Ibikomoka kuri Peteroli bicururizwa kuri sitayo zizwi, ariko lisansi nk’iriya yafatanwe bariya bantu akenshi usanga itujuje ubuziranenge kuko bashyiramo amazi cyangwa ibindi bintu byica umwimerere wayo bikaba byakwangiza ikinyabiziga”.

Yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo bariya basore bafatwe, asaba n’abandi kujya bihutira gutanaga amakuru ku gihe y’abakora ubucuruzi nka buriya butemewe.

Hakuziyaremye na Hakizimana bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Kabaya kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; Iyo kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro.
Hari kandi iyo uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta; Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka