Ngororero: Amarerero yo mu cyayi yagabanyije ikibazo cy’imirire mibi

Abakora mu marerero yo mu cyayi mu ruganda rwa Rubaya ruherere mu Karere ka Ngororero, baravuga ko amarerero yashinzwe n’uruganda, yatumye bategura abana kwiga amashuri y’incuke, no kuzamura imibereho yabo bakava mu mirire mibi.

Ayo marerero yita ku bana b’ababyeyi basoroma icyayi, aho bazana abana babo mu gitondo, bakirirwana n’abakozi batojwe uko bitabwaho kugeza nimugoroba, bagahabwa amafunguro atuma barwanya imirire mibi bakaniga amasomo ajyanye n’ikigero cyabo.

Nyirakaratwa Donatha ukorera mu irerero ry’icyayi rya Rubaya avuga ko kuva muriNzeri 2018 batangiza irerero, bari bafite abana baza bari mu ibara ry’umutuku kubera imirire mibi, kuko ababyeyi babo batabonaga umwanya wo kubitaho kubera imirimo yo kuzindukira mu cyayi.

Nyirakaratwa avuga ko abana bashyiriweho amafunguro ya mu gitondo agizwe n’igikoma n’amata, n’amafunguro ya saa sita ateguye neza ku buryo nta mwana n’umwe ukiri mu miririe mibi, kuko baba bitaweho bihagije.

Agira ati “Hari abana baje bari mu mutuku, abajyanama b’ubuzima baradufashije baza kubadupimira bakanatugira inama z’uko bitabwaho, biragoye ko buri mubyeyi yakwibonera amata yo guha umwana, ariko hano uruganda rutanga amata n’igikoma n’ibyo kurya abana bagasubira mu buzima bwiza”.

Aho abana baruhukira mu irerero rya Rubaya
Aho abana baruhukira mu irerero rya Rubaya

Avuga ko usibye kuba umwana yitabwaho mu kuboneza imirire n’uburezi, bitunatuma ababyeyi bagiye gusoroma no gukorera icyayi, bacyura umubyizi ugaragara kuko abana baba batabatesheje umwanya.
Agira ati, “Umubyeyi wasize umwana hano aba asoroma icyayi cyinshi kurusha iyo yajyanye umwana, ibyo bituma yunguka kandi n’uruganda rukabona umusaruro uhagije”.

Umuyobozi w’uruganda rwa Rubaya avuga ko umubyeyi wasoromaga ibilo 30 by’icyayi kubera kubikorana n’umwana, ubu asigaye asoroma yikubye kabiri akaba yageza no kuri 70kg ku munsi akinjiza amafaranga menshi n’uruganda rukabona umusaruro uhagije wo gutunganya.

Avuga ko hari gahunda yo kubaka n’ishuri ry’incuke rizajya ryakira abo bana, bagejeje igihe cyo kwiga mu y’inshuke, kugira ngo bakomeze kubaho mu buzima bwiza badasubiye mu mirire mibi cyangwa ngo bave mu ihsuri.

Agira ati “Ubu dufite ubushobozi bwo kwakira abana 50, ariko twavuga ko turi hafi kongeraho abandi 25 kuko tugiye kubaka kandi twabonye n’amafaranga yo kubikora, turanitegura kubaka ishuri ribanza, ibyo byose ni inyungu y’umwana kuko tuzakomeza kumwitaho”.

Irerero ry'uruganda rwa Rubaya
Irerero ry’uruganda rwa Rubaya

Mu rwego rwo guteza imbere amarerero hagamijwe kuzamura uburezi no kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko hamaze kubakwa amarerero ajyanye n’icyerecyezo 10, amarerero 20 y’ibanze n’amarerero ashingiye ku ngo 1113.

Ayo marerero yose yakira abana basaga ibihumbi 23, bitabwaho n’ababihuguriwe, (Care Givers) basaga 1100, abana bakirwa bakaba ari abari hejuru y’amezi umunani kugeza ku myaka ine aho bava bajya gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke.

uruganda rw'icyayi rwa Rubaya rukikijwe n'imirima y'icyayi
uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rukikijwe n’imirima y’icyayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka