Ngororero: Abayobozi b’Intara ya Rhenanie Palatinat bunamiye Intwari z’Imena

Abashyitsi baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat, bayobowe na Minisitiri Perezida w’iyo Ntara, Malu Dreyer, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, bashyira indabo aho zishyinguye baranazunamira.

Bashyize indabo ahashyinguye Intwari z'Imena
Bashyize indabo ahashyinguye Intwari z’Imena

Mu buhamya bwahatangiwe bagaragarijwe uko igitero cy’abacengezi cy’i Nyange cyahitanye abanyeshuri barwindwi, kubera ko bari banze kwivangura bashingiye ku bwoko nk’uko babisabwaga n’abicanyi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abarokotse igitero cy’i Nyange, Sindayiheba Phanuel, yagaragarije abashyitsi banateye inkunga igikorwa cyo kubaka ikimenyetso cy’Intwari i Nyange, ko abarokotse bakomeje inzira yo kwigisha Ubunyarwanda, kandi urubyiruko rurimo kubigiraho, ku buryo ubutwari bagaragaje butazasubira inyuma.

Abashyitsi basuye Igicumbi cy’Ubunyarwanda kibumbatiye amateka y’Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange, basobanurirwa ko ari ho hashibutse imbuto ya Ndumunyarwanda, ubwo bangaga kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y’icyo gihe, mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997.

Umuyobozi wungirije wa CHENO ashyira indabo ku mva
Umuyobozi wungirije wa CHENO ashyira indabo ku mva

Minisitiri Gatabazi yashimye umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatinat urangwa n’ibikorwa birimo, kubaka Igicumbi cy’amateka y’Intwari z’Imena z’abanyeshuli b’i Nyange, kubaka amashuri n’ubwiherero hirya no hino mu mirenge.

Yagize ati “Turashimira umubano hagati y’Ibihugu byombi, kandi turashimira uko ibikorwa byanyu bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, tuzakomeza kunoza ubutwererane no kunoza umubano”.

Mu bindi bikorwa harimo kubaka ibigo nderabuzima no gushyiramo ibikoresho, gutanga inyunganirangingo no kuvuza abafite ubumuga, guteza imbere siporo n’imyidagaduro, no kwigisha imyuga urubyiruko n’abakuze.

Basobanuriwe amateka y'igitero cya Nyange cyahitanye abanyeshuiri barindwi
Basobanuriwe amateka y’igitero cya Nyange cyahitanye abanyeshuiri barindwi

Minisitiri Perezida Malu Dreyer na we yavuze ko uwo mubano uzakomeza kujya mbere, kandi ugakomeza kurangwa n’ubutwererane bw’impande zombie, ndetse ko bashimira byimazeyo uko Abanyarwanda bashishikajwe no kunga ubumwe.

Intara ya Rhenanie Palatinat ifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 1982, ikaba itera inkunga ibice bitandukanye by’Igihugu mu kurwanya ubukene no guteza imbere uburezi.

Igicumbi cy'Intwari z'Imena cyasuwe n'abashyitsi
Igicumbi cy’Intwari z’Imena cyasuwe n’abashyitsi
Batemberejwe ibice bigize Igicumbi cy'Intwari z'Imena
Batemberejwe ibice bigize Igicumbi cy’Intwari z’Imena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka